Ni ku nshuro ya Kabiri uyu muhanzi
agendereye iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko
ahakoreye indirimbo ‘Sikosa’ yabiciye bigacika muri iki gihe, ndetse agaragaza
ko afite inyota yo kuhakorera n’ibindi bihangano.
Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana Saa Sita z’amanywa kuri iki Cyumweru
tariki 20 Ukwakira 2024, yerekeza muri Tanzania. Yari kumwe n’ikipe imufasha mu
muziki mu rwego rwo kuzashyira mu bikorwa umushinga we ateguye igihe kinini.
Yifashishije konti ye ya Instagram,
yagaragaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, atangira urugendo
rw’ibiganiro n’itangazamakuru ryo muri Tanzania.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga
ko uretse urugendo rwo kwamamaza ibikorwa bye by’umuziki, agomba kuva muri
Tanzania anahakoreye indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye.
Kevin Kade amaze iminsi yarakoze kuri
iyi ndirimbo, ndetse igisigaye ni uko we n’uyu muhanzi bayikorana ikarangira.
Nyuma, bagatangira igikorwa cyo kuyifatira amashusho bijyanye n’ubutumwa bw’ibyo
baririmbye muri iyi ndirimbo.
Uyu muhanzi yigaragaje cyane mu myaka
itatu ishize binyuze mu ndirimbo ze n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi. Ibi
byose bigezweho abifashishijwemo n’ikipe nshya imufasha mu bijyanye n’umuziki.
Muri Nzeri 2023, yahawe kontaro n’ikipe
ya Label ya 1:55 Am bifuza ko bakorana nk’umwe mu bahanzi bayigize, ariko
bitewe n’ibyari mu masezerano barananiranwa.
Kevin Kade kandi agaragaza ko mu mpera z’uyu mwaka afite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 4 Ugushyingo 2024.
Kevin Kade yatangaje ko agiye
gutangira urugendo rwo kwamamaza ibihangano bye mu itangazamakuru ryo mu Mujyi
wa Dar es Salaam muri Tanzania
Kevin Kade ategerejwe mu Mujyi wa
Dubai, ku wa 4 Ugushyingo 2024. Ni ubwa mbere azaba ahataramiye 
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE
