RFL
Kigali

Ni iki kigenderwaho hatangwa imbabazi za Perezida ku bagororwa?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/10/2024 13:39
1


Umuvugizie Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye ibyagendeweho hatangwa imbabazi za Perezida ku bantu bari barakatiwe n’inkiko.



Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yasobanuye ko kuba Perezida wa Repubulika yatanga imbabazi ku bantu bari barakatiwe n'inkiko bishingira ku mategeko.

Yagize ati: "Niba Perezida wa Repubulika atanze imbabazi, azitanga kubera ko itegeko ribimuhera ububasha ntabwo ari ibintu biba biturutse mu kirere."

Ushaka guhabwa imbabazi arazisaba, akandika, agasobanura impamvu asaba izo mbabazi, abashinzwe kubisuzuma bakabisuzuma ndetse bagatanga inama kuri ubwo busabe, noneho Perezida akabishingiraho agatanga imbabazi.

Iyo usabye imbabazi azihawe ntabwo baterera iyo ahubwo hari ibyo ategekwa harimo gukomeza kwitaba niba baguhaye imbabazi igihano kitararangira kuko hari ingaruka bishobora kuzagira nyuma, kuba utapfa kuva mu gihugu ngo ugire aho ujya utabivuze (iyo unaniwe kubisaba cyangwa se utabashije kwitaba, hari uburyo bwashyizweho bw'ikoranabuhanga bwo kubimenyesha), n'ibindi.

Itegeko rivuga ko iyo ibyo byose bitujujwe kandi uwahawe imbabazi yarazihawe igihano kitarangiye, zishobora gukurwaho akarangiza igihano. Mu bindi bishobora kuzikuraho, harimo no kuba uwababariwe yakongera gukora ikindi cyaha.

Mu birebwaho kugira ngo umuntu ahabwe imbabazi harimo imyitwarire, uburemere bw'ibyaha, n’ibindi.

Mukulalinda yasobanuye ko imbabazi Perezida wa Repubulika aha abagororwa ari ikindi kimenyetso cy’uko u Rwanda rugendera ku mategeko arimo guhana ibyaha ariko no kubabarira abujuje ibisabwa.

Ati: "Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, turi mu gihugu gihanira ibyaha byabaye, ariko turi no mu gihugu gishobora kubabarira, gutanga imbabazi, kugabanya igihano cyangwa se gufungura by'agateganyo iyo ibisabwa byuzuye.

Atangaje ibi nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagororwa bari bafunzwe barimo Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n’abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abagororwa bahawe imbabazi na Perezida wa Republika ndetse n’abagabanirijwe ibihano, kutirara ngo bongere gukora ibyaha, kuko izi mbabazi nubwo zikuraho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe, cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye, zidakuraho inkurikizi uwazihawe yahura nazo aramutse akoze ibindi byaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwimana sauda1 day ago
    Nibyagaciro.igihugucyacu.gifite,imiyoborere,myizape.





Inyarwanda BACKGROUND