RFL
Kigali

Imibanire ya Davis D na Bull Dogg, Platini, Nel Ngabo na Bushali yatumye abiyambaza mu gitaramo- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2024 11:47
0


Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko buri muhanzi yiyambaje mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yise "Shine Boy Fest" yashingiye ku mibanire ye bagiranye buri munsi, ndetse n’ibikorwa by’umuziki bagiye bahuriramo.



Atangaje ibi mu gihe aherutse kugaragaza ko muri iki gitaramo cye kizaba tariki 29 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aziyambaza cyane abahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.

Ariko kandi anagaragaza ko yashingiye cyane ku mibanire asanzwe afitanye n’aba bahanzi. Aherutse gutangaza ko mu bahanzi bazataramana harimo abaraperi Bull Dogg na Bushali, harimo kandi Nel Ngabo, Melissa, Davis Scott wo mu Bubiligi ndetse na Platini baherutse gukorana indirimbo ‘Jeje’. Harimo kandi Dj Marnaud na Dj Toxxyk.

Mu gutegura iki gitaramo, Davis D agaragaza ko yatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Bralirwa.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda cyagarutse ku rugendo rwe rw'umuziki mu myaka 10 ishize, Davis D yavuze ko yatangiye kuba inshuti na Platini P mu 2017, ariko ko bageze ku gukorana indirimbo mu minsi ishize kubera ko igihe cyari kigeze.

Ati "Hari ikintu cyiza njya mbona, ni byiza ko abantu bakora ikintu bari ku murongo umwe, mbese mwahuje. Ni nacyo kintu cy'ingenzi. Cyangwa se igihe muboneye icyo guha abantu. Si ngombwa ko umuhise mubona ngo muhite mushyira hanze indirimbo."

Yavuze ko "Niba indirimbo yawe igenda neza uri wenyine, bivuze ko indirimbo uri kumwe n'undi muntu ukwiye kugenda neza kurushaho."

Davis D asobanura ko ibi ari byo byatumye amara igihe kinini atarabasha gukorana indirimbo na mugenzi we Platini P, kuko hagomba kubaho kwitegura no kuyishakira umwanya kugirango izagere kure hashoboka.  

Davis D yasobanuye ko mu ikorwa ry'indirimbo ye 'Jeje' na Plaini habayeho guhuza imbaraga mu ishoramari kugirango babashe gukora iyi ndirimbo. Ariko kandi avuga ko bitewe n'icyo aba ashaka atajya yita cyane mafaranga, ahubwo akora agamije kureba niba ahuza neza n'icyo isoko ryifuza.

Uyu muhanzi yanavuze ko Bull Dogg nawe bamenyanye mu 2017 ubwo bari bitabiriye Primus Guma Guma Super Stars, kandi kuva icyo gihe 'twahuje utuntu twinshi cyane' bituma n'uyu munsi umubano wabo warakomeye cyane, ndetse biri mu mpamvu zatumye yifuza ko bazakorana muri iki gitaramo.

Ati "Kuva icyo gihe byaremye ubushuti buhoraho. Kuko buriya iyo abantu bahuje imyumvire, ibiganiro bihura, 'vibe' ziri guhura, birema ubushuti burenze kuvuga ko turazinyi, twahura."

Yavuze ko mu 2017 yakoranye na Bull Dogg indirimbo bise 'Hennessy' kandi yarakunzwe cyane, ahanini bitewe n'uko bayitegura bashakaga ko izaba iy'igihe kirekire. Ati "Twaremye' ikintu gishya, kandi abantu baranayikunda. Urumva umuntu mukoranye indirimbo ebyiri, biri mu mpamvu zo kumuzana muri iki gitaramo."

Davis D yavuze ko mu gihe amaze akorana na Bull Dogg yamwigiyeho kwica bugufi, no kugerageza guhuza na buri wese 'yaba ari umukunda umuziki cyangwa utawukunda'. Ati "Icyo ni ikintu cyiza cyane kigufasha kubaho neza muri sosiyete."

Mu bahanzi yatangaje kandi harimo na Nel Ngabo wo muri Kina Music. Davis D avuga ko mu kumutumira mu gitaramo cye yashingiye cyane ku bikorwa bye by'umuziki, ariko kandi asanzwe afitanye imibanire myiza na Label ye byatumye yoroherwa no gukorana nawe.

Akomeza ati "Nel Ngabo ni umuhanzi umaze kugira ibikorwa byinshi cyane by'umuziki, ikindi na 'Management' ye iragutse cyane, bakoze abahanzi benshi mwarababonye harimo n'uwatwaye Primus Guma Guma Super Stars ariwe Butera Knowless, urumva rero afite amaboko meza."

Yavuze ko "Nel Ngabo afite ibikorwa byiwe bimwemerera gutumirwa." Yanavuze ko uyu muhanzi bafitanye isano yo mu muryango n'ubwo bombi bari mu myaka imwe bituma avuga ko amubereye 'Cousin'. 

Davis D anavuga ko gutumira Bushali yashingiye ku mibanire ye n'uyu munsi, ndetse no kuba ari mu bagezweho muri iki gihe binyuze mu bihangano binyuranye.


Davis D yatangaje ko yatumiye Bull Dogg kubera ko kuva mu 2017 bubatse ubushuti butajegajega


Davis D yavuze ko yakoranye indirimbo na Platini P kubera ko igihe cyari kigeze


Davis D avuga ko Bushali babanye muri byinshi, ndetse banakorana indirimbo zatumye bombi amazina yabo akomera


Davis D avuga ko gutumira Nel Ngabo yashingiye ku bikorwa bye by’umuziki we 


Bralirwa yateye inkunga igitaramo cya Davis D binyuze mu kinyobwa cyayo 'Primus'

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIROTWAGIRANYE N’UMUHANZI DAVIS D KIBANZE KU GITARAMO CYE

 ">


VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND