RFL
Kigali

Bnxn wakoranye na Kizz Daniel na Timaya ategerejwe i Kigali mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2024 19:13
0


Umunyamuziki wo mu gihugu cya Nigeria, Daniel Etiese Benson [Bnxn/Buju] wagize ibihe byiza mu muziki kuva mu myaka itanu ishize, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Kigali ku butumire bw’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Amstel mu gitaramo kizwi nka “Friends of Amstel.”



InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ko uyu muhanzi ariwe Mukuru uzaririmba muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho kizaba ku wa 23 Ugushyingo 2024 mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iki kinyobwa kwitegura gusoza neza umwaka.

Uyu musore yatangiye umuziki akoresha izina rya ‘Buju’ nyuma aza kurihindura ahitamo gukoresha irya Bnxn. Yavutse ku wa 14 Gicurasi 1997, kandi ashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku njyana ya Afrofusion, ndetse ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer.

Bnxn yavukiye muri Leta ya Akwa Ibom, ariko akurira mu gace Gbagada n’umuryango we, nyuma baza kwimukira muri Leta ya Ogun. Mu bihe bitandukanye avuga ko umuhanzi 2Baba ariwe watumye akora injyana ya Afropop, ndetse yamuteye imbaraga zatumye bakorana indirimbo ‘Gwagwalada’ yaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 7 Werurwe 2023, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 30. Ariko kandi yanaririmbyemo umuhanzi Seyi Vibez.

Bnxn yigeze kuvuga kandi ko Burna Boy ariwe muhanzi yafatiyeho urugero rwatumye avamo umuhanzi, kandi abona ko ari urugendo ruteye ishema kuri we.

Ku wa 14 Ukwakira 2021, Timaya yatangaje isohoka ry’indirimbo ye “Cold Outside” yakoranye na Bnxn, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 45. Iyi ndirimbo yasohotse Bnxn agikoresha izina rya ‘Buju’ ushingiye ku bigaragara ku muyoboro we wa Youtube.

     

Ku wa 27 Ukwakira 2021, Bnxn yasohoye Extended Play (EP) yise ‘Sorry I'm Late’ abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya T.Y.E/Empire asanzwe abarizwamo.

Yakozweho na ba Producer bakomeye barimo nka: Steph, Perlz, Denzl, Timi Jay ndetse na Rexxie. Ni mu gihe yanonosowe na Vtek ndetse na Poppil.

Nyuma yo gusohora iyi EP, Bnxn yakoze ibitaramo byo kuyimenyekanisha ahereye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Ku wa 22 Ukuboza 2021, uyu musore yakoze igitaramo cyaciye agahigo, kuko yujuje inyubako ya Balmorial Convention Centre yo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Cyari cyo gitaramo cye cya mbere akoze.

Mu 2022, uyu musore yafashe icyemezo cyo guhindura amazina ye ava ku kwita ‘Buju’ yitwa BNXN mu rwego rwo gukuraho urujijo ku bantu bamwitiranyaga n’umuhanzi Buju Banton.

Muri Werurwe 2022, uyu musore yanakoranye indirimbo na Pheelz bise ‘Finesse’, aho imaze kurebwa inshuro Miliyoni 122. Iyi ndirimbo igisohoka, yahise ijya ku mwanya wa 52 mu ndirimbo zakunzwe mu Bwongereza.

Muri Nyakanga 2022, yanakoranye n’umuhanzi Dave wo mu Bwongereza indirimbo bise ‘Propeller’. Yahise ishyirwa ku mwanya wa 40 mu ndirimbo zakunzwe mu bwami bw’u Bwongereza.

Ku wa 24 Nzeri 2022, Bnxn yasohoye EP yise ‘Bad Since 97’ yakoranyeho n’abahanzi barimo nka: Wizkid, Olamide, Wande Coal n’abandi.

Agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko abashije gushyira hanze Album ebyiri. Ku wa 4 Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye Album iriho indirimbo 15 yakoranyeho n’abarimo Headie One ndetse na Popcaan.

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka yasohoye Album iriho indirimbo yakoranye na Ruger, ndetse yibanze cyane ku ndirimbo 7 zubakiye ku mudiho wa RnB.

Bnxn azataramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi Nyarwanda biganjemo abaraperi barimo nka: Mistake, Nillan, Bruce the 1st, QD, ET, Kenny K Shot ndetse n’umuhanzikazi Lorena. Niwe mukobwa rukumbi uri muri iyi ndirimbo.

Aba bahanzi baherutse guhurira mu ndirimbo yagizwemo uruhare na Amstel. Iyi ndirimbo isobanurwa nk’igihangano cyo kugaragaza impano z’abahanzi batanga icyizere, kandi aba bombi bitezwe kuzahurira ku rubyiniro n’abandi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Ibi bitaramo bya Amstel byagiye bibera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, hagamije gufasha abanya-Kigali gusabana birushijeho no kwishimira iki kinyobwa.

Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umunya-Nigeria, Johnny Drille byabereye mu mbuga ya BK Arena. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Bwiza, Ariel Wayz n’abandi.


Bnxn wamamaye mu ndirimbo zinyuranye agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere


Bnxn agiye kuza i Kigali mu gihe afite ku isoko Album na EP iriho indirimbo zakunzwe cyane


Kizz Daniel yabaye urufatiro rw’umuziki wa Bnxn kugeza n’uyu munsi binyuze mu bikorwa bahuriyemo


Timaya yakoranye mu bihe bitandukanye na Bnxn ku mishinga y’indirimbo zinyuranye 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GWAGWALADA' YA BNXN NA KIZZ DANIEL

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COLD OUTSIDE' YA TIMAYA NA BUJU

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FINESSE' YA BNXN NA PHEELZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND