Umunyamuziki wo mu gihugu cya Nigeria, Daniel Etiese Benson [Bnxn/Buju] wagize ibihe byiza mu muziki kuva mu myaka itanu ishize, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Kigali ku butumire bw’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Amstel mu gitaramo kizwi nka “Friends of Amstel.”
InyaRwanda yahawe amakuru yizewe
yemeza ko uyu muhanzi ariwe Mukuru uzaririmba muri iki gitaramo kigiye kuba ku
nshuro ya kabiri, aho kizaba ku wa 23 Ugushyingo 2024 mu rwego rwo gufasha
abakunzi b’iki kinyobwa kwitegura gusoza neza umwaka.
Uyu musore yatangiye umuziki akoresha
izina rya ‘Buju’ nyuma aza kurihindura ahitamo gukoresha irya Bnxn. Yavutse ku
wa 14 Gicurasi 1997, kandi ashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku njyana
ya Afrofusion, ndetse ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer.
Bnxn yavukiye muri Leta ya Akwa Ibom,
ariko akurira mu gace Gbagada n’umuryango we, nyuma baza kwimukira muri Leta ya
Ogun. Mu bihe bitandukanye avuga ko umuhanzi 2Baba ariwe watumye akora injyana
ya Afropop, ndetse yamuteye imbaraga zatumye bakorana indirimbo ‘Gwagwalada’
yaciye ibintu hirya no hino ku Isi.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 7
Werurwe 2023, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 30. Ariko kandi
yanaririmbyemo umuhanzi Seyi Vibez.
Bnxn yigeze kuvuga kandi ko Burna Boy
ariwe muhanzi yafatiyeho urugero rwatumye avamo umuhanzi, kandi abona ko ari
urugendo ruteye ishema kuri we.
Ku wa 14 Ukwakira 2021, Timaya
yatangaje isohoka ry’indirimbo ye “Cold Outside” yakoranye na Bnxn, aho imaze
kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 45. Iyi ndirimbo yasohotse Bnxn agikoresha
izina rya ‘Buju’ ushingiye ku bigaragara ku muyoboro we wa Youtube.
Ku wa 27 Ukwakira 2021, Bnxn yasohoye
Extended Play (EP) yise ‘Sorry I'm Late’ abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi
mu bya muzika ya T.Y.E/Empire asanzwe abarizwamo.
Yakozweho na ba Producer bakomeye
barimo nka: Steph, Perlz, Denzl, Timi Jay ndetse na Rexxie. Ni mu gihe
yanonosowe na Vtek ndetse na Poppil.
Nyuma yo gusohora iyi EP, Bnxn yakoze
ibitaramo byo kuyimenyekanisha ahereye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi
wa London mu Bwongereza.
Ku wa 22 Ukuboza 2021, uyu musore
yakoze igitaramo cyaciye agahigo, kuko yujuje inyubako ya Balmorial Convention
Centre yo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Cyari cyo gitaramo cye cya mbere
akoze.
Mu 2022, uyu musore yafashe icyemezo
cyo guhindura amazina ye ava ku kwita ‘Buju’ yitwa BNXN mu rwego rwo gukuraho
urujijo ku bantu bamwitiranyaga n’umuhanzi Buju Banton.
Muri Werurwe 2022, uyu musore
yanakoranye indirimbo na Pheelz bise ‘Finesse’, aho imaze kurebwa inshuro
Miliyoni 122. Iyi ndirimbo igisohoka, yahise ijya ku mwanya wa 52 mu ndirimbo
zakunzwe mu Bwongereza.
Muri Nyakanga 2022, yanakoranye n’umuhanzi
Dave wo mu Bwongereza indirimbo bise ‘Propeller’. Yahise ishyirwa ku mwanya wa
40 mu ndirimbo zakunzwe mu bwami bw’u Bwongereza.
Ku wa 24 Nzeri 2022, Bnxn yasohoye EP
yise ‘Bad Since 97’ yakoranyeho n’abahanzi barimo nka: Wizkid, Olamide, Wande
Coal n’abandi.
Agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko
abashije gushyira hanze Album ebyiri. Ku wa 4 Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye
Album iriho indirimbo 15 yakoranyeho n’abarimo Headie One ndetse na Popcaan.
Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka
yasohoye Album iriho indirimbo yakoranye na Ruger, ndetse yibanze cyane ku
ndirimbo 7 zubakiye ku mudiho wa RnB.
Bnxn azataramira i Kigali mu gitaramo
azahuriramo n’abahanzi Nyarwanda biganjemo abaraperi barimo nka: Mistake,
Nillan, Bruce the 1st, QD, ET, Kenny K Shot ndetse n’umuhanzikazi Lorena. Niwe
mukobwa rukumbi uri muri iyi ndirimbo.
Aba bahanzi baherutse guhurira mu
ndirimbo yagizwemo uruhare na Amstel. Iyi ndirimbo isobanurwa nk’igihangano cyo
kugaragaza impano z’abahanzi batanga icyizere, kandi aba bombi bitezwe
kuzahurira ku rubyiniro n’abandi ku wa 23 Ugushyingo 2024.
Ibi bitaramo bya Amstel byagiye
bibera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, hagamije gufasha abanya-Kigali
gusabana birushijeho no kwishimira iki kinyobwa.
Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo
umunya-Nigeria, Johnny Drille byabereye mu mbuga ya BK Arena. Icyo gihe
yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Bwiza, Ariel Wayz n’abandi.
Bnxn wamamaye mu ndirimbo zinyuranye
agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Bnxn agiye kuza i Kigali mu gihe
afite ku isoko Album na EP iriho indirimbo zakunzwe cyane
Kizz Daniel yabaye urufatiro rw’umuziki
wa Bnxn kugeza n’uyu munsi binyuze mu bikorwa bahuriyemo
Timaya yakoranye mu bihe bitandukanye na Bnxn ku mishinga y’indirimbo zinyuranye
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GWAGWALADA' YA BNXN NA KIZZ DANIEL
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COLD OUTSIDE' YA TIMAYA NA BUJU
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FINESSE' YA BNXN NA PHEELZ
TANGA IGITECYEREZO