RFL
Kigali

Haracyarimo kuzamuka umusozi! Imibare isabwa ngo Amavubi ajye mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/10/2024 10:19
0


Ku wa Kabiri ku itariki 15 Ukwakira 2024 ikipe yu’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi yatsinze iya Benin, Les Guepards ibitego bibiri kuri kimwe, u Rwanda ruguma ku murongo wo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika.



Mbere y’uko u Rwanda rukina na Benin mu mukino wa Kane mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ubwoba bwari bwose ku banyarwanda kuko umusaruro wose wari kuva mu mukino utari intsizi wari gusa n'ushize akadomo ku rugendo rw’Amavubi muri iki gikombe.

Gutsinda umukino wa Benin ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi byayigaruriye icyizere ko byose bishoboka ko yajya mu gikombe cya Afurika  kuko kugeza ubu hagati yarwo na Benin harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe. Benin ifite amanota 6 naho u Rwanda rukagira amanota 5.

Muri iri tsinda ntabwo byose birasobanuka kuko ikipe y’igihugu ya Libya ntabwo yakinnye na Nigeria umukino wa Kane mu gushaka itike y’igikombe cya Afruka , kuko umukino wasubitswe nyuma y’uko ikipe ya Nigeria yafashwe nabi ubwo yageraga muri Libya bigatuma yanga gukina.

Muri iritsinda rya D, biraca amarenga ko u Rwanda ruzishakamo na Benin igihugu kizaba icya Kabiri bikazamukana na Nigeria mu gikombe cya Afurika cyane ko amakipe ava mu itsinda ari abiri aba yaritwaye neza.

U Rwanda na Benin bihabwa amahirwe ko havamo ikipe imwe ikaba iya Kabiri ikajyana na Nigeria mu gikombe cya Afurika, amakipe yombi asigaje gukina imikino ibiri muri iri tsinda.

Mu mikino ibiri iri imbere ku ikipe y’igihugu Amavubi harimo uwo azakira Libya i Kigali n’umukino karundura u Rwanda ruzakirwamo na Nigeria i Lagos muri Nigeria.

Ikipe y’igihugu ya Benin nayo afite akazi gakomeye ko kuzakina na Nigeria ndetse igakina n’ikipe y’igihugu ya Libya. Kugeza ubu Libya niyo yagarazaje ko yaje ifite urwego ruri hasi muri iri tsinda rya D.

Kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika imibare si myiza kubera ko hari aho bisaba ko igihugu nka Libya cyangwa Nigeria byatsinda Benin cyangwa bikayibuza kubona amanota atatu ubundi u Rwanda narwo bikarusaba gushaka amanota yose ubwo harimo no gusabwa gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria muri Nigeria.

Umukino wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda izacakirana na Libya i Kigali mu Rwanda. Kugira ngo u Rwanda rurusheho kwizamurira amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika, rurasabwa kuzatsinda umukino wa Libya rukagira amanota 8.

Ubwo u Rwanda ruzaba ruri gukina na Libya mu mukino wa Gatanu mu itsinda rya D, Benin yo izacakirana na Nigeria. Uyu mukino abanyarwanda benshi bifuza ko  Benin yazatsindwa na Nigeria. Mu gihe umunsi wa 5 mu itsinda D warangira u Rwanda rutsinze Libya naho Nigeria ikazatsinda Benin, rwahita rufata umwanya wa kabiri mu itsinda rufite amanota 8, Benin igasigara ku mwanya wa Gatatu n’amanota 6.

Nubwo umunsi wa Gatanu mu itsinda D u Rwanda rushobora kuzasoza ari urwa Kabiri, izingiro ryaba risigaye ku munsi wa Gatandatu hakinwa imikino ya nyuma muri iritsinda kuko u Rwanda ruzongera kugira umukino ukomeye ruzakina na Nigeria.

Mu gihe u Rwanda ruzaba ruri kwesurana na Nigeria mu mukino wa Gatandatu mu itsinda D, ikipe y’igihuigu ya Benin yo izakina na Libya umukino usa n’aho ushobora kuzayorohera kuko Libya niyo yagaragaje imbaraga nkeya muri iri tsinda kugeza ubu.

Mu gihe umukino waba wararangiye u Rwanda rufite amanota 8 naho Benin ikagira amanota 6, ibyava mu mukino wa Gatandatu amahirwe menshi ni uko bishobora kuzaba inzozi mbi ku Rwanda.

Ukurikije ugukomera kw’amakipe wateganya ko umukino wa 6 Nigeria izatsinda u Rwanda cyane ko izaba ari gukinira muri Nigeria. Ku ruhande rwa Benin ho ishobora gutsinda Libya.

Mu gihe u munsi wa Gatanu Benin yazatsindwa na Nigeria naho umunsi wa Gatandatu ikazatsinda Libya, amahirwe yaba ari menshi kuri yo kuko yaba yujuje amanota 9 kandi ntawe uzi niba Amavubi yazatsinda Nigeria.

Mu mikino ibiri isigaye gukinwa kugira ngo u Rwanda ruzabone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bizasaba ko ikipe y’igihugu ya Benin itazagira umukino itsinda mu mikino ibiri isigaye, u Rwanda rwo rugashaka amanota ane mu mukino ibiri isigaye.

Ikipe y’igihugu ya Benin nigira umukino itsinda mu mukino ibiri iri imbere bizashyira igitutu ku Rwanda cyo gutsinda imikino yose, bitaba ibyo ntirujye mu gikombe cya Afurika.

Ubwo u Rwanda rutsinze umukino wa Libya rukagira amahirwe make rukanganya na Nigeria rwazahita rugira amanota 9, Benin yo niramuka igize undi mukino itsinze nayo izahita igira amanota 9. Mu gihe imikino yose yazarangira u Rwanda runganya amanota na Benin, Benin niyo izajya mu gikombe cya Afurika kuko iyo amakipe anganyije amanota harebwa ku mikino yabahuje. Igiteranyo cy’ imikino ibiri yahuje u Rwanda na Benin Benin yinjije ibitego 4 kuri 2 u Rwanda rwatsinze.

Mu gihe ikipe y’igihugu ya Benin yazatsinda umukino umwe mu mikino ibiri isigaye, ubwo amahirwe azaba asigaye ku Rwanda ni uko rwazatsinda imikino ibiri uwa Libya n’uwa Nigeria kugira ngo ajye mu gikombe cya Afurika.

Mu gihe kandi Benin yazakora amakosa yo kunganya imikino ibiri uwa Nigeria na Libya yazahita yuzuza amanota umunani. Amahirwe yaba asigaye ku Rwanda ngo ruzanje mu gikombe cya Afurika ni ugushaka amanota ane mu mikino ibiri isigaye kuko rubonye amanota atatu gusa rwanganya na Benin amanota 8 kandi ukunganya kose kuzaha hagati y’u Rwanda na Benin, Benin niyo izakomeza kuko niyo yitwaye neza mu mikino ibiri yahuye n'u Rwanda. Ubwo u Rwanda aha rwaba rusabwa amanota ane kugira ngo rwuzuze amanota 9.

Mu magambo make kugira ngo u Rwanda ruzajye mu gikombe cya Afurika bizasaba ko Benin yatsikira gato igatsindwa cyangwa ikanganya, ubundi u Rwanda rugatsinda imikino ibiri isigaye imbere harimo na Nigeria.

Bitabaye ibyo kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika, byazasaba ko Benin itsindwa imikino ibiri iri imbere, naho u Rwanda rukagira umukino umwe rutsinda.


Amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika imibare iragoye cyane ko byashoboka 


U Rwanda ku wa Kabiri rwatsinze Benin nuko rugumana ishyaka ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika


Muri iri tsinda u Rwanda rurasabwa kuzirinda kurangiza imikino runganya amanota na Benin kuko Benin niyo yitwaye neza mu mikino ibiri yahuje amakipe yombi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND