Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri Saa Kumi n'Ebyiri ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Uyu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2 bya Nshuti Innocent ku munota wa 70 na Bizimana Djihad ku munota wa 75 kuri penaliti yarivuye ku ikosa n'ubundi yarakorewe, kuri 1 cya Benin cyatsinzwe na Andreas Hountondji ku munota wa 42.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinze yari yabanjwe igitego ,ibintu byaherukaga tariki ya 21 Mutarama muri 2021 ubwo yatsinda Togo ibitego 3-2 mu mikino ya CHAN.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Amavubi yahise ajya ku mwanya wa 3 n'amanota 5 mu itsinda D arimo aho arushwa na Benin ya Kabiri inota rimwe.
Biteganyijwe ko Amavubi azasubira mu kibuga muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco akina na Libya tariki ya 11 z'ukwezi gutaha kwa 11.



Nyuma y'umukino bamwe mu batoza ba Benin bashatse guteza akavuyo abashinzwe umutekano baba hafi


Byari ibyishimo kuri Ntwari Fiacre nyuma yo kubona intsinzi


Byari ibyishimo ku bafana bari muri Stade Amahoro








Nyuma y'umukino abakinnyi b'Amavubi bishimanye n'abafana








Bamwe mu bafana basanzwe bazwi bari babukereye mu myambaro y'Amavubi n'amabendera






Ruboneka Jean Bosco yinjiye mu kibuga asimbuye akora akazi kadasanzwe




Nshuti Innocent yishimira igitego


Imanishimwe Emmanuel Manguende ni umwe mu bakoze akazi gakomeye muri uyu mukino











Byari ibyishimo ku barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga









Abakinnyi 11 b'Amavubi bari babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Benin babanje mu kibuga


Hitimina Claude na Brian nibo bari abashyushyarugamba kuri uyu mukino

























Ubwo abakinnyi b'Amavubi bishimiraga igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Bizimana Djihad










Andreas Hountondji n'abagenzi be bishimira igitego yatsinze
