Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko igiye gukora ku nshuro ya 12 igitaramo cyabo bise “Christmas Carols Concert” kizaba mu rwego rwo gufasha Abakunzi bayo kwinjira mu byishimo bya Noheli ndetse n’Ubunani.
Batangaje ko iki gitaramo cy’indirimbo z’umwimerere
kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena. Ni naho mu 2023 cyabereye, icyo
gihe cyahuje ibihumbi by’abantu barimo n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu,
bafatanya kuramya no guhimbaza Imana.
Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka!
Ahanini biturutse ku buhanga n’ubushobozi abaririmbyi b’iyi korali bagaragaza
buri mwaka mu gitaramo.
Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere mu zikora
umuziki muri Kiliziya Gatolika ku buryo hari ababa biteze iki gitaramo cyabo
buri mwaka.
Uyu
mwaka ntibisanzwe!
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Perezida wa
Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari yavuze ko kuri iyi nshuro ya 12 biteguye
kuzatanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyabo, ahanini binyuze mu ndirimbo
zubakiye ku mwimwerere, bashingiye ku kuba mu 2023 hari abagaragaje ko
batanyuzwe.
Yavuze ati “Kuri iyi nshuro iki gitaramo kirimo
ubushyuhe bwinshi kuruta ubushize kuko ubushize hari abatarishimiye umwanya
munini twageneye igihangano cya ‘Haendel’ cyari ‘Classic Music’. N’ubundi ‘Classical
Music’ izazamo, ariko n’indirimbo zihimbaza mu mico inyuranye no mu ndirimbo
abantu bazi zizaba nyinshi.”
Hodari Jean Claude yasobanuye ko mu gutegura iki
gitaramo kuri iyi nshuro na none bubakiye ku bitekerezo by’abantu, bagamije
kujyanisha n’ibyifuzo byabo kandi barabyubahirije.
Akomeza ati “Igitaramo muri rusange kandi cyubakiye ku
bitekerezo no ku ndirimbo twahawe n’abakunzi bacu binyuze ku mbuga
nkoranyambaga dukoresha. Ari amazina y’indirimbo, ari n’uburyo bwo kuryoshya igitaramo,
barabitubwiye kandi twarabyemeje.”
Iki gitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka
bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no
gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu
munezero.
Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera
abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza
gushimisha abakunzi bayo.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo
nk’iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo.
Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi
ukaririmbanwa ubuhanga.
Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu
hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe
n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.
Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali,
biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari
yuzuye.
Hodari Jean Claude yigeze kuvuga ko amafaranga
bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n’aho igitaramo
cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n’ibindi.
Ariko kandi avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura
mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati “Biragoye kuvuga ngo ni angahe,
ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza.
Twakwifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugira ngo bitaba
menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo
ngayo…”
Chorale de Kigali yatangaje ko ku nshuro ya 12 igiye
gukora igitaramo ‘Christmas Carols Concert’ kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 muri
BK Arena
Chorale de Kigali yatangaje ko kuri iyi nshuro mu
gutegura iki gitaramo bashingiye ku bitekerezo by’abakunzi b’umuziki wabo
Chorale de Kigali yavuze ko biyemeje kugendera ku
bitaragenze neza mu 2023, bategura igitaramo cyo muri uyu mwaka
Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean
Claude yatangaje ko kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba cyihariye mu bakunzi bayo
Umwanditsi wa ‘Musekeweya’, Rukundo Charles Lwanga ari
mu baririmbyi ba Chorale de Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UEFA CHAMPIONS' LEAGUE' YASUBIWEMO NA CHORALE DEKIGALI
">
TANGA IGITECYEREZO