Umuhanzi Gabiro Guitar yatangaje ko atagifite uburenganzira kuri Shene ye ya Youtube, ni nyuma y’uko itwawe n’umuntu wamusabaga amadorali 500 akimara kuyigiraho uburenganzira (Access) bitandukanye n’uko we yari imeze muri machine ye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira
2024, uyu muhanzi yasohoye itangazo rivugamo ko yibwe Shene ya Youtube n’umuntu
atigeze amenya. Kandi ko indirimbo ye ‘Energy Father’ yari aherutse gushyira ku
isoko yasibwe mu buryo bwamutunguye.
Ni indirimbo yari yashyize ku rubuga rwe tariki 9
Ukwakira 2024. Ariko avuga ko ari gukorana n’abantu banyuranye basanzwe bazi
ibijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo abashe kongera kugira shene ye ya Youtube.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Gabiro Guitar yavuze ko mu
minsi ishize yatije machine umwe mu bantu bo mu muryango we kandi yarimo ‘Email’
ye ku buryo buri wese yakoroherwa no kuyinjiramo akagera kuri Youtube ye.
Avuga ko nyuma y’amasaha make yongeye gusubirana machine
ye, yandikiwe n’umuntu wo mu Buhinde amubwira ko afite mu ntoki shene ye ya
Youtube atangira kumusaba amafaranga angana n’amadorali 500.
Ati “Yakoreshaga Nimero bigaragara ko ari iyo mu
Buhinde. Akambwira ko ashaka amafaranga angana n’amadorali 500 kugirango
ansubize shene yanjye.”
Akomeza ati “Yasibye indirimbo zanjye ebyiri kugeza
ubu. Harimo ‘Energy Father’ ndetse na ‘Dans le Bons’ kandi yari imaze kurebwa n’abantu
benshi.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikwe’
yakoranye na Confy, avuga ko yatangiye kwifashisha abantu bazi iby’ikoranabuhanga
kugira ngo bamufashe.
Ariko kandi avuga ko nta muntu yarenganye kuri iki
kibazo yahuye nacyo. Ati “Sinzi niba wenda byatewe n’uko ‘Gmail’ yanjye iba iri
muri machine zitandukanye ndetse no muri telefone, kuko byancanze ukuntu umuntu
ashobora kuba yinjiye muri ‘Email’, ariko nta muntu n’umwe wo kurenganya,
buriya byaturutse kuri njye.”
Gabiro yavuze ko zimwe mu ndirimbo ze zasibwe kuri
shene ya Youtube yamaze guhindurirwa amazina
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KULE’ IRI MUZASIGASIYE KURI SHENE YA YOUTUBE
TANGA IGITECYEREZO