RFL
Kigali

Yansabaga amadorali 500- Gabiro Guitar ku muntu wamwibye Shene ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2024 9:34
0


Umuhanzi Gabiro Guitar yatangaje ko atagifite uburenganzira kuri Shene ye ya Youtube, ni nyuma y’uko itwawe n’umuntu wamusabaga amadorali 500 akimara kuyigiraho uburenganzira (Access) bitandukanye n’uko we yari imeze muri machine ye.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, uyu muhanzi yasohoye itangazo rivugamo ko yibwe Shene ya Youtube n’umuntu atigeze amenya. Kandi ko indirimbo ye ‘Energy Father’ yari aherutse gushyira ku isoko yasibwe mu buryo bwamutunguye.

Ni indirimbo yari yashyize ku rubuga rwe tariki 9 Ukwakira 2024. Ariko avuga ko ari gukorana n’abantu banyuranye basanzwe bazi ibijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo abashe kongera kugira shene ye ya Youtube.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Gabiro Guitar yavuze ko mu minsi ishize yatije machine umwe mu bantu bo mu muryango we kandi yarimo ‘Email’ ye ku buryo buri wese yakoroherwa no kuyinjiramo akagera kuri Youtube ye.

Avuga ko nyuma y’amasaha make yongeye gusubirana machine ye, yandikiwe n’umuntu wo mu Buhinde amubwira ko afite mu ntoki shene ye ya Youtube atangira kumusaba amafaranga angana n’amadorali 500.

Ati “Yakoreshaga Nimero bigaragara ko ari iyo mu Buhinde. Akambwira ko ashaka amafaranga angana n’amadorali 500 kugirango ansubize shene yanjye.”

Akomeza ati “Yasibye indirimbo zanjye ebyiri kugeza ubu. Harimo ‘Energy Father’ ndetse na ‘Dans le Bons’ kandi yari imaze kurebwa n’abantu benshi.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikwe’ yakoranye na Confy, avuga ko yatangiye kwifashisha abantu bazi iby’ikoranabuhanga kugira ngo bamufashe.

Ariko kandi avuga ko nta muntu yarenganye kuri iki kibazo yahuye nacyo. Ati “Sinzi niba wenda byatewe n’uko ‘Gmail’ yanjye iba iri muri machine zitandukanye ndetse no muri telefone, kuko byancanze ukuntu umuntu ashobora kuba yinjiye muri ‘Email’, ariko nta muntu n’umwe wo kurenganya, buriya byaturutse kuri njye.”

  Gabiro Guitar yatangaje ko yibwe shene ye ya Youtube n’umuntu wamusabaga amadorali 500
Gabiro yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugira ngo agarure shene ye ariko biranga

Gabiro yavuze ko zimwe mu ndirimbo ze zasibwe kuri shene ya Youtube yamaze guhindurirwa amazina


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KULE’ IRI MUZASIGASIYE KURI SHENE YA YOUTUBE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND