RFL
Kigali

Element yageze muri Tanzania mu mikoranire n’abarimo Harmonize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2024 10:13
0


Producer Mugisha Robinson Fred wamamaye nka Element ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania, aho yagiye kurangiza indirimbo yakoreye abarimo Harmonize ndetse na Marioo bari mu bakomeye muri kiriya gihugu bigendanye n'urwego umuziki wabo umaze kugeraho ku Mugabane wa Afurika.



Uyu musore yagendereye kiriya gihugu mu bitandukanye. Yahaherukaga hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, ubwo yahafatiraga amashusho y'indirimbo ye, akanarangiza indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Kevin Kade.

Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza ko ashyize imbere gukorera indirimbo abahanzi Mpuzamahanga. Ndetse mu mezi abiri ashize, yabwiye itangazamakuru ko mu kabati ke abitse indirimbo z'abarimo Wizkid wamamaye mu gihugu cya Nigeria.

Ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo yageze muri Tanzania mu kurangiza imishinga myinshi y'indirimbo z'abahanzi yari amaze igihe yaratangiye. InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu musore ari kugerageza kurangiza indirimbo z'abarimo Harmonize, Marioo n'abandi.

Ariko kandi biteganyijwe ko azatangira n'indi mishinga y'indirimbo z'abandi bahanzi babarizwa muri kiriya gihugu. Ni urugendo rwari rumaze igihe ruri gutegurwa, kuko yagombaga kugera muri kiriya gihugu akarangiza ziriya ndirimbo, ndetse agatangira n'izi nshya.

Harmonize yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kongera gukorana na Element, cyane ko ariwe wamukoreye indirimbo nka ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melodie, ‘One more time’ yakoranye na Kenny Sol.

Ni mu gihe umuhanzi Marioo nawe yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje amashusho ari kumwe na Element n'abandi bantu muri studio bakora ku ndirimbo ze.


Harmonize yagaragaje ko Element ageze kure umushinga w’indirimbo ze


Marioo yagaragaje amashusho ari kumwe na Element muri studio bakorana ku ndirimbo


Marioo amaze iminsi ashyize imbere gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo The Ben


Mu bihe bitandukanye Harmonize yakoranye na Element mu ndirimbo ze zitandukanye


Element yamaze kugera muri Tanzania kurangiza imishinga y’indirimbo z’abahanzi bakoranye


Producer Zombie wahataniye Grammy Awards yanyuzwe no guhurira na Element mu gihugu cya Tanzania 


Muri Mutarama 2023, Harmonize yari i Kigali aho yahuriye muri studio na Element bemeranya kumukorera indirimbo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND