RFL
Kigali

Ibyaranze igitaramo Knowless yakoreye muri Amerika mu nyubako Kamala Harris yiyamamarijemo- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2024 10:24
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye abarenga 600 mu gikorwa cyateguwe n'umuryango ukora ibikorwa bihindura ubuzima bw'urubyiruko cyane cyane muri Afurika uzwi nka Global Livingston Institute, kikaba cyabereye mu nyubako Kamala Harris aherutse kwiyamamarizamo.



Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yakoranye mu bihe bitandukanye n'uyu muryango mu bikorwa byagiye bibera mu bice bitandukanye by'u Rwanda nka 'Tour du Rwanda Festival'. 

Yataramiye amagana y'abantu mu nyubako izwi nka Reelworks mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kamala Harris wiyamamariza kuyobora Amerika, muri Werurwe 2024 yiyamamarije muri iyi nyubako Knowless yakoreyemo igitaramo. 

Icyo gihe Kamala Harris yagaragaje ko abatuye Umujyi wa Denver muri Leta Colorado 'mufite uruhare mu guhitamo ahazaza h'iki gihugu'. 

Yiyamamariza imbere y'abarwanashyaka, Kamala w'imyaka 59 y'amavuko, yumvikanishije ko yiteguye gutsinda amatora ahigitse Trump bahanganye. Ati "Colorado ni ingenzi cyane muri aya matora. Kandi muzagira uruhare mu guhitamo ahazaza h'iki gihugu."

Yavuze ko azaharanira ukwishyira ukwizana kw'abatuye Amerika, kandi azashyira imirongo ya Politike iboneye. 

Iyi nyubako kandi yagiye iteraniramo abayobozi bakomeye ku Isi barimo nka Michelle Obama mu myaka ishize, umugabo we akiri ku buyobozi.

Knowless yaririmbye mu gitaramo cyiswe "African Rhythms" cyateguwe na Global Living Stone Institute. Yagihuriyemo n'abandi bahanzi banyuranye. 

Yaririmbye indirimbo ze nka 'Konashize', 'Baramushaka', 'Nzabampari' n'izindi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Knowless yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo yakiriwe. 

Ati "Hari abantu nka 600, kandi nataramiye umubare munini w'Abanyamerika bitandukanye n'uko waza hano ugataramira Abanyarwanda gusa bahatuye. Ibiganiro nagiye ngirana n'abantu nyuma y'igitaramo byibanze ku mikoranire isanzwe iriho kandi izakomeza." 

Igitaramo cy'uyu muhanzikazi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane ryishyira ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

Cyabaye mbere y'amasaha macye yari ashize atanze ikiganiro ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement cyibanze cyane ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda. 

Ni ikiganiro batanze muri Kaminuza ya Colorado yo muri Amerika. Ndetse biteganyijwe ko abanyeshuri biga ibijyanye n'umuziki n'ishoramari muri iyi Kaminuza bazagenderera u Rwanda mu 2025. 

Ni mu rugendo rugamije kubafasha kumenya amateka y'u Rwanda, urugendo rw'umuziki w'u Rwanda ndetse n'umuziki w'ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba muri rusange.

Muri muzika, Knowless aherutse gutangaza ko ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse mu mpera z'uyu mwaka azashyira hanze indirimbo nshya zirimo n'izo yahuriyemo n'abandi bahanzi.


Ibyishimo ni byose kuri Butera Knowless wataramiye abarenga 600 muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Knowless asanzwe akorana n'umuryango wa Global Living Stone Institute ari nawo wamufashije gutaramira muri Amerika 

Umuyobozi wa Global Living Stone Institute, yasobanuye ko iki gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye 

Knowless yavuze ko yagiranye ibiganiro n'abantu banyuranye bigamije imikoranire ihorahora


Muri Werurwe 2024, Kamala Harris yiyamamarije mu nyubako ya Reelworks (aho Knowless yaririmbiye) agaragaza imigabo n'imigambi ye mu kwiyamamaza kwe  

  

Abarenga 600 biganjemo abanyamerika bitabiriye ibikorwa by'uyu muryango byamaze iminsi ibiri 


Umucuranzi w'umunyamerika Rob Drabkin wacurangiye Knowless muri iki gitaramo indirimbo ze zirimo 'Konashize' 


Abacuranzi bo mu bihugu bitandukanye babanjirije ku rubyiniro Knowless mbere y'uko ataramira abarenga 600






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND