Kuri uyu wa Gatandatu, ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika byatewe inkunga na Primus muri uyu mwaka byakomereje mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gusanga abakunzi b’umuziki hirya no hino.
Nyuma ya Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Bugesera na Huye, hari hatahiwe akarere ka Rusizi kamwe mu Turere bitorohera abahanzi benshi gukorerayo ibitaramo ugereranyije no babikorera mu tundi turere.
Mbere y’uko iki gitaramo gitangira, ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marbug zarubahirijwe harimo gukaraba no gupimwa umuriro. Uwo basangaga afite umuriro mwinshi, yashyirwaga ku ruhande akitabwaho bakareba ko nta bindi bimenyetso agaragaza.
Ntabwo byatinze ahubwo itsinda ry’ababyinnyi bo ku Nkombo babanje guha ikaze abashyitsi bari babagendereye mu mbyino gakondo z’abatuye kuri iki Kirwa.
Nyuma, abahanzi bafite ubumuga nabo babahaye impano, bagaragaza icyo bashoboye gukora mu rwego rwo kuzamurana ntawe uhejwe kubera uko ameze.
Aha rero abantu bari batangiye kuza ku bwinshi na Stade abantu benda kuzura nuko abahanzi bari baturutse I Kigali batangira gutaramira abafana babo. Ku ikubitiro, Kenny Sol yaje ku rubyiniro nk’ibisanzwe ari kumwe n’ababyinnyi be batangira gushyira mu bicu abafana be.
Intore iratera indi ikikiriza! Nyuma y'uko itorero rya Nkombo ryari ryasigiye umukoro abandi bahanzi, Ruti Joel nawe yahise yinjira ku rubyiniro mu muhamirizo we, abari bavuye mu bicu bashyira akaguru hasi barahamiriza biratinda.
Ruti ati hari injyana iri ku isonga magingo aya, abererekera umuraperi Danny Nanone hanyuma nawe mu ndirimbo nka Confirm, My type, Amanota ndetse n’izindi zitandukanye zakomeje gushyira abafana be mu bicu.
Nyuma ya Dany Nanone, hubahirijwe uburinganire nibwo Bwiza yahise yinjira ku rubyiniro atera amerwe abasore arababyinisha, ibyo babonaga muri Televiziyo zabo batangira kubirebesha amaso yabo n’abari bafite inzozi zo guhura na we, barasabana barabyinana.
Bushali na Chriss Eazy baje bakurikiye aba bahanzi bose basa nk’abakomeza kugenda baharurira inzira Bruce Melodie waje aririmba bwa nyuma ibi bitaramo bigahita birangira.
Bruce Melodie yerekanye itandukaniro mu bandi bahanzi
Byari ibyishimo ubwo Ruti Joel yahamirizaga n'Abanyarusizi
Mr Ewuaaan Chris Eazy witegura gutaramira muri Uganda nawe yashimishije abafana be
Ntabwo bikiri inkuru kuvuga ko Bushali yacanye umucyo ku rubyiniro
Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuziba icyuho cy'abahanzikazi bake muri MTN Iwacu Muzika Festival
TANGA IGITECYEREZO