RFL
Kigali

Gisagara VC yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino mu birori byasojwe n'abahanzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/10/2024 22:56
0


Ikipe ya Gisagara VC yakoze ibirori byo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2024/25 inakina umukino wa Gicuti na Police VC mu birori byasojwe n'abahanzi.



Ni ibirori byakozwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024 bibera muri Gymnase ya Gisagara. Byatangijwe na MC ndetse na DJ basusurutsa abitabiriye biganjemo urubyiruko n'abandi baturage bo mu karere ka Gisagara bakunda umukino wa Volleyball.

Nyuma yaho Umuyobozi w'Ikipe ya Gisagara Volleyball Club, Tonci Tadic yahamagaye abakinnyi bazakoresha mu mwaka utaha w'imikino berekwa abafana. 

Abo bakinnyi 15 ni Ngaboyintwari Cedric, Mugabo Thierry, Adamou, Doudou Djibril, Mukerangabo Hahirwa Yvan, Ngoboka Blaise, Mucyo Eintore Luxin, Malinga Kathbart, Rukundo Willy, Nziriyo Mandela, Ishimwe Ernest, Niyonkuru Gloire, Allan Ejeit Olokotum, Dushimurukundo Pacifique, Ntirushwa Stiven na Isingizwe Sibo Servet.

Umukinnyi wagizwe kapiteni ni Niyonkuru Gloire.

Herekanwe kandi umutoza mukuru ariwe Yakan Guma Lawrence, uwungirije Ndahiro Joseph ndetse n'umuganga Mukiza Noel. Nyuma yo kwerekana abakinnyi hakinywe umukino wa gicuti hagati ya Gisagara VC na Police VC wakinwe amaseti abiri ukaba warangiye amakipe anganya iseti 1-1.  

Iseti ya mbere Gisagara yayitsinze kuri 25 kuri 22 ha Police ,iseti ya Kabiri yari ikomeye cyane kuko yarangiye Police iyitsinze amanota 36 kuri 34 ya Gisagara. Byari ukuva mu bwiza ujya mu bundi kuko uyu mukino ukirangira hakurikiyeho abahanzi barimo Ariel Wayz, Bull Dogg na Riderman bataramira abari muri Gymnase ya Gisagara.

Ikipe ya Gisagara VC ni imwe mu zo kwitega mu mwaka utaha w'imikino dore ko kuri ubu yabonye n'abafatanyabikorwa batandukanye bazayifasha. Mu minsi yashize Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe, Gatera Edmond, yavuze ko amasezerano bagiranye n'abafatanyabikorwa bashya azabafasha kongera kuba ikipe ifite intego zo ku rwego Nyafurika.




Gisagara VC yanganyije na Police VC iseti 1-1 mu mukino wa gicuti 





Niyonkuru Gloire ni we wagizwe kapiteni wa Gisagara VC 


Ikipe ya Gisagara VC yiteguye guhatana mu mwaka utaha w'imikino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND