RFL
Kigali

Gisagara: Hatewe ibiti 11,200, urubyiruko rusabwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bidukikije-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/10/2024 22:52
0


Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwateye ibiti birenga ibihumbi 11 mu muganda waruhariwe, rushishikarizwa kubyaza amahirwe ari mu bidukikije.



Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024 ni bwo mu gihugu hose hakozwe Umuganda wihariye w'urubyiruko wo gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo.

Ku rwego rw'igihugu iki gikorwa cyakorewe mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kibiziri, Akagari ka Kibirizi, mu Mudugudu wa Ruhuha kuri site ya Buzana A na B aho hatewe ibiti 11200.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko Umuganda w'urubyiruko ari igikorwa basanzwe bafite muri gahunda ndetse impamvu y'uyu muganda akaba ari mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ati: "Umuganda wihariye w’urubyiruko ni igikorwa dusanzwe dufite mu bikorwa bya Minisiteri y’Urubyiruko dufatanyamo n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko n’inzego z'ibanze. Impamvu yo gutera ibi ibiti rero ni gahunda ihari ku rwego rw’Isi ku bintu bijyanye no kubungabunga ibidukikije".

Yakomeje avuga ko gutera ibiti bikwiye kujya mu byo urubyiruko rushyiraho umutima dore ko Isi ihari uyu munsi izaba ariyo si yarwo mu gihe kizaza anavuga ko rukwiye kwigishwa ibijyanye n'ingaruka zo kwangirika kw'ibidukikije.

Ati: "Gutera ibiti byajya mu byo urubyiruko rushyiraho umutima kubera ko byamaze kugaragara ko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku bihugu, rigira ingaruka ku baturage ariko iyi si dufite izaba ari isi y’uru rubyiruko ahazaza bagomba kuyirinda none". 

"Ubwo rero rugomba kwigishwa ingaruka z’ibiza, ingaruka ku bihugu bidafite amashyamba ahagije, ingaruka zo kugira izuba ry’igikatu, imvura ikabura abantu bakagira inzara, hanyuma urubyiruko rugatera ibiti rukabirinda, ubundi ibihugu byinshi birimo n’icyacu bikagira amashyamba ahagije, urubyiruko rugahumeka umwuka mwiza tukabona imvura, tukeza ntitugire n’ikibazo cy’inzara.  

Ni ibintu tugomba kwigisha urubyiruko none kuko ahazaza biragaragara ko tutahitondeye iyi si yazaba imeze nabi kubera imihindagurikire y’ikirere".

Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze yanasabye urubyiruko rwo mu karrere ka Gisagara kwiga ibijyanye n’ibidukikije no guhanga imishinga ijyanye nabyo dore ko harimo amahirwe cyane muri iyi minsi.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango We Got Your Back, Anastase Ndagijimana, ukorana n'urubyiruko mu bintu bitandukanye birimo no kurinda ibidukikije, aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi gahunda ari mpuzamahanga ikaba iri mu bihugu 8.

Ati: "Iyi gahunda ni mpuzamahanga ni ibihugu 8 biri kuyishyira mu bikorwa ikaba yaravutse ivuye mu nama yo mu mwaka ushize yo kwita ku bidukikije. Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko na UNICEF".

Yakomeje avuga ko We Got Your Back baza muri iyi gahunda nk'abashinzwe kuyishyira mu bikorwa. Ati: "Twebwe nka We Got Your Back" tuziraho nk’abantu bari gushyira mu bikorwa mu yandi magambo ni twebwe tubazwa inshingano zo gushyira mu bikorwa iyi gahunda".

Yakomeje avuga icyo iyi gahunda igamije ndetse n'igihe izakorerwa, ati: "Iyi gahunda rero icyo igamije ni ugushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ariko n’ibiti bitavangwa n’imyaka. 

Turi kubikora mu gihe kingana n’amezi 10 nko kugerageza nyuma yaho hazabaho kongera tujye mu turere dutandukanye kuko ubungubu turi gukorera mu turere turindwi". 

Yanavuze ko kandi ibi biti byatewe bizakomeza gukurikiranwa kugeza bikuze.

Mu Karere ka Gisagara, mu gihe cy’amezi 10 iyi gahunda izasiga hatewe ibiti ibihumbi 70 mu masite arindwi, gusa kuri ubu hasigaye amasite 6. 


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yafatanyije n'urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara gutera ibiti


Mu Karere ka Gisagara hatewe ibiti birenga ibihumbi 11 mu kubungabunga ibidukikije


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bidukikije 


AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND