RFL
Kigali

Rayon Sports yiyongeje AS Kigali mu mikino ya gicuti

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/10/2024 17:34
0


Nyuma yuko Rayon Sports iherutse gutsinda Mukura ibitego 2-1, yakurikijeho AS Kigali iyitsinda 1-0 ikomeza kwereka abakunzi bayo ko ihagaze neza.



AS Kigali yari yakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti. Ni umukino amakipe yombi yari afite gahunda yo kureba urwego rw'abakinnyi bayo cyane ko bamwe bari gufasha amakipe y’ibihugu bakomokamo.

Muri uyu mukino kandi wabonaga abari kuri Kigali Pele Stadium batanezerewe cyane kubera bibukaga ukuntu ikipe y’igihugu yatsinzwe ibitego bitatu ku busa n’ikipe y’igihugu ya Benin.

AS Kigali niyo yatangiye ikina neza kuko ubwumvikane bwa Emmanuel Arnold Okwi, Ngendahimana Eric na Akayezu Jean Bosco bwatumye AS Kigali ibona uburyo bwagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Nubwo AS Kigali yatangiranye imbaraga zidasanzwe, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe n’umunya Senegal Omar Gning bwagumye kuba maso hamwe n’umuzamu Ndiyae nuko AS Kigali ikomeza kubura igitego. Na Rayon Sports yanyuzagamo ikataka ibinyujije mu munya Mali Adama Bagayogo.

Ku munota wa 22 umunya Mali Adama Bagayogo yarekuye umupira imbere y’izamu rya AS Kigali nta wuzi ibyo ari byo, nuko umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu, abakunzi ba Rayon Sports bagarura akabaraga batangira gushyigikira abakinnyi bayo.

Ku munota wa 25 Rayon Sports yongeye kunyereza agapira mu rubuga rw’amahina rwa AS Kigali nuko Serugogo Ali Omar atanga umupira kwa Fall Ngagne ukomoka muri Senegal, atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports ikimara kubona igitego cya mbere, abakinnyi bayo bakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali, ari na ko abafana bayo bari bari kuri Kigali Pele Stadum bari bayishyigikiye mu mwihariko w’amashyi yabo.

Kubura igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa AS Kigali, kurata ibitego byinshi ku ruhande rwa Rayon Sports ni byo byasoje igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa AS Kigali.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe itangira kotsa igitutu mu izamu rya AS Kigali, gusa igitego cya kabiri kiguma kubura.

Amakipe yombi yagumye kugerageza amashoti ya kure ariko amahirwe yo kubona igitego cya mbere ku ruhande rwa AS Kigali biranga arabura, ari na ko igitego cya kabiri muri Rayon Sports byari byanze.

Ku munota wa 62 AS Kigali yabonye igitego cyatsinzwe na Okwi, gusa abasifuzi baracyanga bashimangira ko uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yari yaraririye.

Abari kuri Kigali Pele Stadium bagumye kuryoherwa n’ibirori bya Rayon Sports kuko umunya Senegal Fall Ngagne yari ari gucenga abakinnyi ba AS Kigaki bakumbagaye.

Ku munota wa 75 Rayon Sports yahushije igitego kidahushwa nyuma y'uko Fall Ngagne yasigaranye n'umuzamu Adolphe akananirwa kumutsinda igitego, umupira usubiye kwa Fiston awuteye n'umutwe izamu rirangaye umupira ujya hanze y'izamu.

Iminota 90 isanzwe yarangiye bikiri igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali, umusifuzi yongeraho iminota itanu. Ku munota wa 90+3 Iyabivuze Osee yatsinze igitego cya AS Kigali, umusifuzi aracyanga ariko ntiyabyemeranyaho n'abari kuri Kigali Pele Stadium. 

Umukino warangiye AS Kigali ibuze igitego cyo kwishyura nuko Rayon Sports yegukana intsinzi. Gutsinda uyu mukino byatumye abakunzi ba Rayon Sports babona ko ikipe yabo imeze neza cyane ko mu minsi ishize bari baherutse kwisasira Mukura mu mukino wa gicuti.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali 


AS Kigali yakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti mu gihe benshi batazi igihe shampiyona izagarukira 


Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa Gicuti

Amakipe yombi yari yakaniye uyu mukino ariko birangira intsinzi yegukanywe na Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND