RFL
Kigali

Ni umudiyakoni muri ADEPR: Byinshi kuri Nizeyimana Jean Marie waririmbye "Bidihe bisubire ku murongo"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/10/2024 13:33
0


"Bidihe bisubire ku murongo biraturembeje dore tumaze igihe kinini cyane twaratagangaye,...uyu munsi ubidihe ntubishyiriremo imiyaga, uyu munsi ubidihe. Dukubitire inyatsi na karande byo mu miryango". Ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo "Bidihe" ya Nizeyimana Jean Marie.



Nizeyimana Jean Marie, atuye i Rulindo, Umurenge Mbogo, Umudugudu wa Kinini, akaba asengera muri ADEPR Mbogo. Ni umugabo w'umugore umwe n'abana 3. Indirimbo ye "Bidihe" yarakunzwe cyane kugera aho ku mazina ye hiyongeraho 'Bidihe', ubu yitwa Bidihe JMV. Imyandikire ye ikora ku mitima abantu banyuranye bari mu bibazo by'inzitane.

Kuri ubu azanye indirimbo nshya yise "Umunyenga". Indirimbo ze azisangiza isi yifashishije shene ye ya Youtube yitwa Kinini TV Show. Avuga ko izina ry'ubuhanzi rya 'Bidihe Jean Marie' ryavuye ku ndirimbo yakoze yitwa "Bidihe bisubire ku murongo". Izindi ndirimbo ze harimo "Yaratwimanye", "Aramwaye satani", "Kuba ndiho", "Birabaye" na "Irasohoza".

Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu mugabo wiyise Bidihe JMV yavuze ko intego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana "ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo tugahindurira abantu kuva mu byaha". Yavuze ko indirimbo ze zose ari inkuru mpamo y'ubuzima abamo. Ati "Indirimbo nakoze zose ni inkuru mpamo yanjye, zose ni amateka".

Uyu muramyi akaba n'umuntu ukomeye muri ADEPR, avuga ko indoto ye mu muziki ni uko namara kubona amafaranga azakora indirimbo nziza cyane kandi "nkarangwa no gukora indirimbo zifite icyerekezo". Yanavuze ko aharanira kubana neza na bose. Ati "Umwihariko wanjye ni uko mbana n'abantu bose amahoro kandi nkubaha buri wese".

Mu busesenguzi bwe abona ibyazana impinduka mu muziki wa Gospel mu Rwanda ni ukwirinda kuba nyamwigendaho. Yongeyeho ati "Nkashishikariza abahanzi kugira urukundo bakareka ishyari kuko ridindiza iterambere rya mugenzi we, aho baretse ngo uhekenye ku bisubizo baragambanirana kubera urukundo rukeya".

Bidihe JMV yasoreje amashuri abanza iwabo mu Majyaruguru muri Rulindo ahitwa kuri Ecole Primaire de Gasaka. Amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri Ecole Secondaire de Gasiza i Rulindo, ayasoreza kuri College Samuduha i Kanombe aho yigaga 'Mechanique Automobile', ariko aho hose yahize bimugoye "kuko kubona Minerval byari ingorabahizi".

Yatangiye kuririmba nk'umuhanzi mu 2019, mbere yaho akaba yari umwanditsi w'indirimbo n'umuhimbyi w'indirimbo z'amakorali. Avuga ko yungutse byinsh mu muziki kuko "wampuje n'abantu b'umumaro, ikindi mu biterane twitabira dukuramo amafaranga nubwo atari menshi cyane haba mu nsengero no mu biterane byo kurwanya ibiyobyabwenge".

Uyu muhanzi ufite umukono wenda kumera nk'uwa Theo Bosebabireba kuko bahuriye ku kuririmba ubuzima bushaririye banyuzemo, si inzererezi [abahanzi batagira amatorero babarizwamo] ahubwo ni umukristo ushoye imizi dore ko ari n'umudiyakoni muri ADEPR Mbogo, iyo atatumiwe mu biteramo aba ardi ku mudugudu dore ko aririmba muri Beula choir.

Bidihe bisubire ku murongo niyo ndirimbo ye yamenyekanye


Bidihe JMV yahishuye ko indirimbo aririmba ari inkuru mpamo ku buzima bwe

UMVA INDIIRIMBO NSHYA "UMUNYENGA" YA BIDIHE JMV


UMVA INDIRIMBO YE YISE "BIDIHE"

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND