Abahanzi biganjemo abarimo abaraperi Kenny K Shot, Mistake na Bruce The 1st bahuriye mu ndirimbo y’ikirango cy’ibitaramo bya “'Friends of Amstel Fest” mu rwego rwo gushyigikira abakunzi b’ikinyobwa cya Amstel cy’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa.
Ni umushinga w’indirimbo wagizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki
ya RG Consult yakoranye na Amstel mu bihe bitandukanye mu gutegura ibitaramo nk’ibi.
Ibi bitaramo bya Amstel byagiye bibera ahantu
hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, hagamije gufasha abanya-Kigali gusabana birushijeho no
kwishimira iki kinyobwa.
Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umunya-Nigeria,
Johnny Drille byabereye mu mbuga ya BK Arena. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abarimo
Bwiza, Ariel Wayz n’abandi.
Uyu munya-Nigeria yatashye atanyuzwe kuko igitaramo
cyafunzwe mu buryo butunguranye. Amstel isanzwe itegura ibitaramo nk’iki, nko
mu Burundi hatumiwemo Dajdou wamamaye mu Bufaransa, muri Afurika y’Epfo
byarahabereye n’ahandi.
Kuri iyi nshuro, RG Consult yahisemo ko kuri iyi
nshuro bazakorana n’abahanzi bakizamuka cyane cyane abaraperi mu gitaramo kizaba
ku wa 23 Ugushyingo 2024.
Bavuga ko mbere y’uko umunsi nyirizina w’igitaramo
ugera, bahisemo ko bahuriza hamwe bariya bahanzi mu ndirimbo nk’ikirango cya ‘Friends
of Amstel’.
Bati “Aba bahanzi ni bo bazaririmba ku munsi w’igitaramo,
ndetse n’iyi ndirimbo bazayiririmba.”
Aba bahanzi bazahurira ku rubyiniro n’umuhanzi Mukuru
utaratangazwa. Ariko ibiganiro bigeze kure kugira ngo azaririmbe muri iki
gitaramo.
Iyi ndirimbo ya ‘Friends Of Amstel’ yakozwe mu buryo
bw’amajwi na Prince Kiiiz, kandi yubakiye ku mudiho wa Pop, Dancehall, Hip Hop,
Rn B n’izindi.
Yaririmbyemo abahanzi barimo: Mistake, Nillan, Bruce
the 1st, QD, ET, Kenny K Shot ndetse n’umuhanzikazi Lorena. Niwe mukobwa
rukumbi uri muri iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo isobanurwa nk’igihangano cyo kugaragaza
impano z’abahanzi batanga icyizere, kandi aba bombi bitezwe kuzahurira ku
rubyiniro n’abandi ku wa 23 Ugushyingo 2024.
Umuraperi E.T yagize uruhare mu ndirimbo y’ikinyobwa
cya Amstel
QD wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ategerejwe mu
gitaramo cya Amstel
Bruce The 1st agiye kongera kwigaragaza mu
bitaramo byagutse bya Amstel
Umuhanzi wigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize Nillan
yaririmbye muri iyi ndirimbo
Umuraperi Mistaek wamamaye mu ndirimbo zinyuranye
yatanze umusanzu we mu kuvuga ikinyobwa cya Amstel
Umuraperi Kenny K Shot uri kwitegura gusohora Album ye ya kabiri
Lorena, umuhanzikazi rukumbi waririmbye muri iyi ndirimbo ya Amstel
Muri Kamena 2023, Johnny Drille yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo 'Friends of Amstel' cya Amstel
KANDA HANO UBASHE KUMVA FRIENDS OF AMSTEL YARIRIMBYEMO ABAHANZI 7
TANGA IGITECYEREZO