RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku bitaramo Meddy agiye gukorera mu Mijyi irindwi muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2024 10:24
0


Umuhanzi wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] yatangaje ko ari kwitegura gukora ibitaramo bikomeye mu Mijyi itandukanye muri Canada ituwe na Roho Miliyoni 39.93 ushingiye ku Mibare ya Banki y’Isi yo mu 2022.



Ni ubwa mbere uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Grateful’ azaba ataramiye muri iriya Mijyi mu rugendo rugamije kumvikanisha Yesu Kristo yamenye. Ni urugendo ruherekejwe no gutanga ubuhamya ku buzima bwe, guhamagarira urubyiruko kwegera Jambo n’ibindi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo uyu muhanzi yagaragaje ko agiye gutaramira muri Canada, mu gihe aherutse gushyira akadomo ku ruhererekane rw’ibitaramo yakoreye mu Mujyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwizera Philbert uri gutegura ibi bitaramo bya Meddy, yabwiye InyaRwanda ko bizagera mu Mijyi irindwi igize Canada, kandi bizaha hagati y’Ukuboza 2024 kugeza muri Gashyantare 2025.

Yavuze ko intego y’ibi bitaramo byiswe “Worship and Testimonies” ari uko “Meddy azatanga ubuhamya ndetse azane abantu benshi kuri Krsito nk’intego yacu yo kumutumira.”

Ni ibitaramo avuga ko bizabera mu Mijyi irindwi irimo: Montreal, Ottawa, Edmonton, Calgary, Vancouver ndetse na Winnipeg. Avuga ati “Bizatangira mu Ukuboza 2024 bikomeze muri Gashyantare 2025.”

Yasobanuye ko muri ibi bitaramo Meddy azifatanya n’abahanzi barimo Adrien Misigaro ndetse na Kaira Gahimbare. Yungamo ati “Nibo bamaze kwemeza. Hagize igihinduka nabamenyesha.”

Kwizera yavuze ko muri ibi bitaramo abantu bakwiye kwitega ‘ubuhamya bwa Meddy ndetse n’umuziki mwiza’.

Yasobanuye ko ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Montreal, bikomereze mu Mujyi wa Ottawa ‘hanyuma muri Gashyantare dukomereze Edmonton, Calgary, hanyuma Vancouver na Winnipeg bizemezwa mu gihe kiri imbere’.

Meddy agiye gukorera ibitaramo mu Mijyi irindwi mu gihugu cya Canada

Adrien Misigaro wakoranye indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ na Meddy azifatanya nawe mu bitaramo


Umuhanzikazi Keila Gahimbare azafasha Meddy muri ibi bitaramo bigarutse kuri Kristo


Meddy agiye gukomereza ibitaramo muri Canada nyuma yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA ADRIEN MISIGASO NA KEILA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND