RFL
Kigali

Kigali: Abakoresha barasabwa kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/10/2024 10:34
0


I kigali abayobozi b'ibigo barenga 50 bahuguwe n'Ihuriro ry'abakora umwuga wo kwita ku bakozi ryitwa 'People Matters Kigali-Rwanda,' baganirizwa ku buryo bwiza bafashamo abakozi kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza mu kazi.



Uko iterambere n’ikoranabuhanga birushaho kwiyongera, abafite ibibazo byo mu mutwe na bo barushaho kwiyongera bikaba bibi iyo bigeze ku batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, aho inzobere n’ibikoresho mu kwita kuri abo bantu bitaratera imbere.

Ibi, ni ibyagarutsweho ku mugoroba wo ku Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ubwo Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda,’ ubwo ryizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bakozi. 

Ibi biganiro byahuje abakoresha barenga 50, byibanze ku gushakira hamwe umuti w’icyakorwa ngo ibibazo bishamikiye ku buzima bwo mu mutwe mu bakozi kibe amateka, kuko byagaragaye ko iki ari kimwe mu bibazo bibangamiye abakozi hirya no hino mu bigo bikorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku Buzima bwo mu Mutwe (Mental Health Hub), Cailin Human, avuga ko ari ngombwa kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi, kurusha uko babitegaho inyungu nyamara ubuzima bwabo budahagaze neza.

Yagize ati: “Ese ndashaka umusaruro mu kazi kanjye? Ese ndashaka abantu bafata imyanzuro myiza? Ese ndashaka ababana mu mahoro? Iyo uri umukoresha ibyo byose uba ubishaka, niba ubishaka rero shora mu mibereho myiza y’abakozi. Niba ushaka ko abakiliya bawe bishima, niba ushaka kunguka mu kazi kawe bizajyana n’uko abakozi bawe bameze.”

Mu rwego rwo kubashimira umuhate bagaragaza mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi babo, People Matters Kigali-Rwanda yatanze ibihembo ku bitwaye neza.

Mu bahembwe harimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ifite umwihariko wo kugira abaforomo bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abakozi umunsi ku munsi, harimo n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’Abakozi muri BNR, Muhire Modeste yagize ati: “BNR ifite abakozi bahoraho bashinzwe ubuzima bw’abakozi. Hari abaganga bashinzwe kwita ku barwayi, ababyeyi bakamenya ikibazo bafite hari abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe banatanga amasomo kugira ngo umukozi abeho atekanye.”

Yongeyeho ko kugira ngo umukozi akore neza bisaba ko aba atekanye ariko usanga ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda benshi batabuha agaciro, anasaba ko inzego zishinzwe imicungire y’abakozi mu bigo zigomba kureba uko hakwitabwa ku nyungu z’umukoresha n’inyungu z’umukozi.

Mu bindi bigo byahawe ibihembo harimo MTN Rwanda, NCBA Bank Rwanda ndetse n'Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Murenzi Steven, ushinzwe abakozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro ry’abashinzwe kwita ku bakozi (People Matters Kigali-Rwanda), avuga ko inshingano ya mbere y’umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi ari ukwita ku buzima bwabo byuzuye.

Agaragaza ko aba bashinzwe abakozi bakwiye gutinyuka kubwira abayobora ibigo ko icya mbere bakwiye kwitaho ari abakozi, bakabibutsa ko kutita ku buzima bw’abakozi byagira ingaruka ku musaruro w’ikigo.

Ati: “Iyo umukozi atameze neza umusaruro uragabanyuka kandi ubuzima bwo mu mutwe ntabwo bugaragara si nkuko umukozi yarwara avunitse, ubwo mu mutwe bugaragarira mu bikorwa kandi uko umukozi yitwara bigira ingaruka ku bandi.”

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, kigaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije abakozi kandi ahanini babiterwa no kuba bakoreshwa akazi karengeje ubushobozi bwabo.

RBC igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 30% by’abakozi basiba akazi nta mpamvu, 63% muri bo bagasiba bitewe n'ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ariko bagatinya kubivuga.

Ni mu gihe 24% muri bo batekereje kwiyahura, umubare wabo uzamuka ukagera kuri 32% mu bigo bifite abakozi barenga ijana.

Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe y’uyu mwaka iragira iti: “Ubuzima bwo mu mutwe aho dukorera.”

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascene, agaragaza ko akazi ari keza kuko gatuma umuntu atagira ibibazo byo mu mutwe ariko ko mu gihe gakozwe hatitawe ku buzima gatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati: “Ibibazo abakozi bakunze kuvuga bahurira nabyo mu kazi ni inanizabwonko, (stress), ni byo bizahaza ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi, ikindi kigaragara ni amasaha y’akazi yiyongereye kandi ingano y’akazi ijyana n’ibibazo byo mu mutwe.”

Dr Iyamuremye akomeza avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ahanini biterwa nuko abakozi bakora akazi karengeje ubushobozi bwabo, rimwe na rimwe ntibanashimwe ndetse ntibinajyane n’umushahara bakorera.

Agira inama abakoresha yo kwita ku buzima bw’abakozi babo ntibahugire mu kazi gusa ahubwo bakita no ku mibereho y’ubuzima bwo mu mutwe. Agaragaza kandi ko bakwiye kumenya niba umukozi ahabwa ibyo agenewe bijyanye n’akazi akora ndetse n’abakeneye ibiruhuko bakabihabwa.

Mu mwaka wa 2022 abantu 60% bari mu kazi ku Isi, 15% muri bo bagejeje ku myaka yo gukora, bari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu 2019 abantu miliyoni 280 bari bibasiwe n’agahinda gakabije, 703 000 muri bo bariyahuye mu gihe muri uwo mwaka 15% muri bo bakoraga bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Ihuriro ‘People Matters Kigali-Rwanda’ ryiyemeje kujya rihura nibura inshuro imwe mu gihembwe, ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024 rikaba aribwo ryahuye ku nshuro ya kabiri, baganira ku nsanganyamatsiko irebana n’imikoreshereze y’amafaranga mu bakozi. 


Abayobozi b'ibigo binyuranye bigishijwe uko bafasha abo bayobora kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe

Mbere yo kuganirizwa, abakoresha babanje gukina umukino wa Golf

Gutangira bakina iyi mikino byakozwe kugira ngo bigireho uko bafasha abo bayobora kwirinda kwibasirwa n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

Abitabiriye bishimiye iki gikorwa



Aba bayobozi bakoze n'imyitozo ngororamubiri

Murezi Steven ni we wagize igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro rya People-Matters 

Baganirijwe ku bibazo abakozi bahura na byo ndetse n'uko babafasha kwirinda ko byakwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe

BNR ishyikirizwa igihembo cyayo

RRA yakira igihembo

NCBA Bank Rwanda nayo yahembwe



Bagize umwanya wo gusangira no kumenyana

AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND