REG W BBC yatsinze APR W BBC amanota 71-63 mu mukino wa Kane mu ya nyuma ya Kamarampaka za Shampiyona ya Basketball mu Bagore, ihita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024 dore ko ari intsinzi ya kane yabonye muri iyi mikino.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera. Uyu mukino, ikipe ya APR W BBC yagiye kuwukina ibizi ko isabwa gutsinda dore ko imikino 3 ibanza yari yarayitsinzwe.
Ikipe ya REG W BBC niyo yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Morgan Kristina. Ikipe ya APR W BBC nayo yaje kwinjira mu mukino ntiyemerera REG W BBC kuyisiga aho yabifashwagamo n'abakinnyi bayo nka Sifa Ineza Joyeuse wari wagize umukino mwiza.
Agace ka mbere karangiye ikipe ya APR W BBC ariyo iyoboye n'amanota 18 kuri 15 ya REG W BBC. Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje guhangana aho wabonaga nta kipe n'imwe ishaka gusiga indi.
Abakinnyi nka Nandy Linda ku ruhande rwa REG W BBC na Feza Ebengo bigaragaje ku ruhande rwa APR W BBC ariko birangira amakipe yombi anganyije amanota 15-15 naho muri rusange bihita biba amanota 33 ya APR W BBC kuri 30 ya REG W BBC.
Mu gace ka gatatu ikipe ya REG W BBC yaje ishaka uko yakuramo ikinyuranyo cy'amanota ndetse birangira bibakundiye binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota yiganjemo 3 nka King Morgan usanzwe n'ubundi abimenyerweho.
Aka gace karangiye REG W BBC ariyo iyoboye n'amanota 49 kuri 46 ya APR W BBC.
Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yaje ikomerezaho aho yari yasoreje agace ka gatatu binyuze ku bakinnyi bayo nka Micomyiza Rosine na King Kristina bakoraga amanota 3.
Umukino warangiye ikipe ya REG W BBC itsinze amanota 71 kuri 63 ihita yegukana igikombe cya shampiyona. Ni igikombe cya 3 itwaye kuva yashingwa muri 2021 ikaba yagiherukaga muri 2022.
Ikipe ya REG W BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze APR W BBC imikino 4 yikurikiranya
TANGA IGITECYEREZO