Inama ya Access igendana n’iserukiramuco, bwa mbere igiye kubera mu Rwanda ikazahuza abarenga 1500 bavuye mu bihugu 50 aho bazarebera hamwe uburyo bwo kubyaza umusaruro umuziki.
Kuva ku wa 14 kugera ku
wa 16 Ugushyingo muri Kigali Convention Centre na Mundi Centre hazabera inama ya
Access itegurwa na Music In Africa izaba igamije kwigisha no guhugura abahanzi
uburyo bwo kubyaza umusaruro umuziki.
Ni inama n’ibitaramo
bizitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino mu bihugu 50 aho kugeza magingo
aya abarenga 500 bamaze kwiyandikisha basaba kwitabira iyi nama mpuzamahanga, ikaba yarahurijwe hamwe n’iserukiramuco rizaririmbamo abahanzi batandukanye
baturutse mu bihugu bya Africa.
Abahanzi nka Ish Kevin, Bushali,
Ruti Joel, Impakanizi, Dr. Nganji, B-Threy, Kaya Byinshii bo mu Rwanda
kongeraho abandi bo mu mahanga nka Youbana wo muri Morocco, Majnun and The
Black-Magic Sofas Sofas wo muri Senegal, Bantu Spaceship bo muri Zimbabwe, Heavy-K
wo muri South Africa, Octopizzo wo muri Kenya n’abandi
batandukanye ni bamwe mu bazatarama muri iri serukiramuco.
Mu bazatanga ibiganiro
harimo Olivier Laouchez wo mu Bufaransa, Temi Adeniji wo muri USA, Esther Naah
wo muri Cameroon, Motolani Alake wo muri Nigeria, Yoel Kenan wo muri South
Africa, Akinwunmi Damilola wo muri Nigeria ndetse n’abandi batandukanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,
Sandrine Umutoni, yavuze ko iyi nama izafasha abahanzi bo mu Rwanda kumenya
agaciro k’ibihangano byabo ndetse n’uuryo bwo kubyaza umusaruro ibyo bihangano.
Yagize ati “hari abahanzi
benshi batari basobanukirwa ibigendanye n’uburyo bwo guhesha agaciro ibihangano
byabo. Ese kubera iki utaza ngo wicare wige? Ni uburenganzira bwawe ku ndirimbo
ariko ugasanga umuntu ari gucuruza indirimbo yawe ariko wowe ntacyo bikubwiye.”
Minisitiri Umutoni yakomeje avuga kandi ko
kwitabira iyi nama bizafungura amarembo y’amahirwe yabo kuko bazahura n’abantu
bavuye hirya no hino ku Isi bakora ibigendanye n’umuziki ku buryo imikoranire
yabo izoroha cyane.
Ati “Ikindi kuza muri iyi
nama ni nko kwiyamamaza. Ni ukwerekana ko hari icyo ushoboye nk’umunyarwanda
ndetse unahatane. Turashaka abantu baza bashaka kwiga kandi no guhatana kuko
muri iyi nama izaba iteraniyemo abantu batandukanye bafite n’ubumenyi
butandukanye.”
Uncle Austin wari wahagarariye
abandi bahanzi bazitabira iyi nama, yavuze ko urwunguko rw’umuhanzi w’Umunyarwanda
bitazaba ari ukwitabira iyi nama gusa ahubwo ari ukubona urubuga rwagutse rwo 'kumenyekanishirizaho ibikorwa byawe'.
'The Music In Africa
Conference For Collaborations, Exchange, and Showcases (ACCES), ifatwa nk'inama
idasanzwe mu guhindura imibereho y'abahanzi no kubashyigikira mu rugendo rwabo
rw'iterambere. Kuri iyi nshuro, izaba i Kigali, kuva ku wa 14-16 Ukwakira 2024.
Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation’s AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.
Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n’abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n’umucuranzi w’icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.
Muri 2017, Acces yatangijwe nk’igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n’umucuranzi w'icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.
Muri 2018, iki gikorwa
cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n’imurikagurisha
n’ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya,
Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n’abandi.
Iki gikorwa kandi
cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki
mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana,
Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse
n’umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo ‘Ditto Music’, Lee Parsons wo mu
Bwongereza.
Mu 2021 iki gikorwa
cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho bakoranye
n’abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n’abandi.
Ni igikorwa kandi
kitabiriwe n’abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok,
Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe
n’abandi.
Gahunda ya Acces
inaherekezwa no gutanga ibihembo “Music In Africa Honorary Award” hashimirwa
abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.
Umunyamabanga muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yasobanuye amahirwe abahanzi bafite kubwo kwitabira iyi nama
Abanyamakuru basobanuriwe akamaro k'inama ya ACCES igiye kubera mu Rwanda
Reba bimwe mu byagarutsweho muri iki kiganiro n'abanyamakuru
TANGA IGITECYEREZO