RFL
Kigali

Lionel Sentore agiye kumurikira i Kigali Album yitiriye indirimbo ye yamamaye mu gihe cy’amatora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2024 11:07
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Uwangabiye” kubera ko yahinduye amateka y’umuziki mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Yagaragaje ko Album ye iriho indirimbo 12 zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari nayo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze Album ye yayitiriye indirimbo ye ‘Uwangabiye’ kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ni indirimbo avuga ko yatumye aramukanya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse abasha kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame. 

Ati “Impamvu Album yanjye nayise ‘Uwangabiye’ ni uko iyo ndirimbo nayikoze mu gihe nari ngeze mu mahanga, nyikorana urukumbuzi ndetse no gutekereza abangabiye ariyo nkomoko yo guhitamo kuyitirira Album yanjye.”

Akomeza ati “Ni indirimbo yari imaze imyaka itandatu isohotse, ariko byageze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu iramamara mu buryo bukomeye, ndetse mbasha kuyiririmba imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. ‘Uwangabiye’ ifite byinshi yafunguye usibye ko ari n’indirimbo nkunda nanjye ubwanjye.”

Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko bagihura yahise abyumva vuba.

Ati “Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije, dore ko ari mu bahanga dufite mu Rwanda.”

Kuri iyi Album kandi yakoranye n’umuhanzikazi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w’umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n’abahanzi benshi bakomeye.

Lionel Sentore ati “Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye biramunyura.”

Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Sentore ati “Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by’ukuri ndifuza ko Abanyarwanda bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!

Lionel Sentore yavuze ko mu gihe amaze gutangaza indirimbo zigize Album ye, ari gutegura i Kigali igitaramo cyo kuyimurikira mbere na mbere Abanyarwanda, ndetse arateganya no kuzayimurikira mu bihugu byo mu Burayi aho asanzwe abarizwa.

Ati “Cyane ndabitekereza kuza kuyimurikira (Album) dore ko ari nabo nayikoreye yaba abatuye mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ni ayabo bose.”

Sentore asobanura ko iyi ndirimbo yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase ‘kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n’ibihangano bya gakondo’.

Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

Ati “Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.”

Akomeza ati “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.”


Lionel Sentore yatangaje ko agiye kumurikira i Kigali Album ye yise ‘Uwangabiye’


Lionel yavuze ko indirimbo ye ‘Uwangabiye’ yahinduye byinshi mu buzima bwe byatumye yiyemeza kuyitirira Album ye


Sentore yavuze ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album asobanuye byinshi ku muziki we


Lionel Sentore yatangaje ko indirimbo ye ‘Uwangabiye’ yatumye aramukanya na Perezida Paul Kagame, byatumye ayifata nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki n’ubuzima busanzwe 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UWANGABIYE' YA LIONEL SENTORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND