RFL
Kigali

Urukundo rwa Madonna n'umuhungu arusha imyaka 38 rukomeje kurikoroza-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/10/2024 9:59
0


Icyamamarekazi mu muziki, Madonna, w'imyaka 66 ari kunengwa na benshi nyuma yaho yemeje iby'urukundo rwe na Akeem Morris w'imyaka 28.



Umuhanzikazi Madonna benshi bita umwamikazi w'injyana ya 'Pop', yabaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho yemeje iby'urukundo rwe na Akeem Morris arusha imyaka 38 yose.

Ibya Madonna na Akeem Morris byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z'uyu mwaka aho aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe bikavugwa ko bakundana gusa abandi bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.

Kera kabaye Madonna yabwiye ikinyamakuru Vogue Magazine ko we na Akeem batangiye gukundana mu Ukuboza kwa 2023 ndetse ko bari basanzwe baziranye. 

Ati: ''Akeem twamenyanye mu 2022 kuva ubwo twese twashyirwaga mu kinyamakuru cya Paper Magazine, twafotorewe hamwe ni na bwo twahise dutangira kuba inshuti ariko twatangiye gukundana mu Ukuboza kwa 2023''.

TMZ yatangaje ko kuva Madonna yavuga ko akundana na Akeem w'imyaka 28, benshi bahise batangira kumwibasira ku mbuga bamunenga ko akabije gukunda abahungu yakabyaye. Ni mu gihe kandi abandi babiteyemo urwenya ko Morris ukomoka muri Jamaica yahagaritse umwuga wo gukina umupira akajya muri Amerika kurya ifaranga rya Madonna.

Icyakoze Madonna w'imyaka 66 si ubwa mbere yakundana n'umusore aruta cyane dore ko kuva mu 2020 yakundanaga na Ahmalik Williams yarushaga imyaka 24 naho mu 2022 yakundanyeho na Josh Hopper yarushaga imyaka 22. Ibi bikaba ari bintu bisa n'ibyabaye ingeso kuri uyu muhanzikazi.

Nyuma y'igihe bihwihwiswa ko Madonna akundana na Akeem arusha imyaka 38, yashyize yemeza iby'urukundo rwabo

Madonna yavuze ko yamenyanye na Akeem Morris mu 2022

Ikinyuranyo cy'imyaka 38 iri hagati yabo gikomeje kuvugisha benshi


Biravugwa ko Akeem yakurikiye ifaranga kuri Madonna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND