Béata Musengamana, umuhanzikazi wagize ibihe byiza abicyesha indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu yujuje ibisabwa n’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi ashimirwa uruhare rwe mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu binyuze mu gihangano cye.
‘Azabatsinda Kagame’ yabaye indirimbo idasanzwe mu
rugendo rw’uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ndetse,
mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi bose baririmbye bayisubiyemo
imbere y’Umukuru w’Igihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, uyu mubyeyi
yashyikirijwe inzu yubakiwe, ndetse abana be bose bazishyurirwa amashuri, kandi
azahabwa n’inka.
Bisa n’aho buri gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu
Rwanda kigira indirimbo yihariye iba nk’isereri mu mitwe ya benshi. Nko mu
2017, indirimbo yitwa ‘Ndandambara yandera ubwoba’ ya Nsabimana Leonard yaciye
ibintu kugeza ubwo nawe imufunguriye amarembo ntiyongera kwitwa umuhanzi wo mu
Ntara.
Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize
icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa
Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y'u Rwanda.
Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse ni umukuru w'itorero
ribyina Kinyarwanda ryitwa ‘Indashyikirwa za Nyamiyaga. Ni na we urihanganira
indirimbo bijyanye n'insanganyamatsiko bahisemo.
Yigeze kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo
'Azabatsinda Kagame' bitewe n'uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe
by'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.
Yavuze ko yayihimbye 'kubera ko nashakaga indirimbo
izadufasha mu gihe cy'amatora mu gihe cyo kwamamaza'. Musengamana yavuze ko
yagiye mu nganzo nyuma yo 'kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze'.
Akomeza ati "Buriya kugira ngo umuntu atsinde,
ibikorwa bye byonyine ni byo bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame
Paul yakoze muri uru Rwanda, aho twavuye n'aho tugeze mbona ni ngombwa y'uko
intsinzi n'ubundi izongera ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko
azabatsinda Kagame." Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda
habi 'none rugeze aheza'.
Senateri Uwizeyimana Evode aherutse kuvuga ko mu
ndirimbo 35 zakoreshejwe mu rugendo rwo kwamamaza umukandida w'umuryango
FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, indirimbo 'Azabatsinda Kagame' yahize izindi kuri
we ashingiye ku butumwa umuhimbyi wayo yakubiyemo.
Ati "Ngira ngo murabona iyo ndirimbo yaramamaye
cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza [...] Njyewe narebye indirimbo zose
zakoreshejwe mu kwamamaza, ndeba iriya ndirimbo y'uriya mubyeyi wa hano Kamonyi
nyireba bigendanye n'ibyo yavuzemo."
"Naje gusanga irimo NST1 yose, ya Porogaramu ya
Guverinoma y'imyaka irindwi (Kuva mu 2017 kugeza mu 2024) yari Porogaramu ya Guverinoma
ari nayo yiswe NST1."
Muri iyi ndirimbo, Béata Musengamana agaruka kuri
gahunda zinyuranye za Guverinoma zirimo Ikoranabuhanga, ubwisungane mu kwivuza,
uburezi bw’ibanze, guha umugore ijambo, kumushyira mu buyobozi n’ibindi. Evode
ati "Bareke kubunza amagambo byari babaniye- ubirebe byose birimo.”
Evode avuga ko yafashijwe n’ubutumwa bugize iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ biri mu mpamvu ayishyira ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zakoreshejwe mu kwamamaza Paul Kagame.
Ati “Yaramfashije cyane! Kuko
ni nayo ya mbere mba ndimo kureba nkasanga ibintu avuga bihwanye n’ibyo
twumva.”
Béata Musengamana yashyikirijwe inzu yubakiye n’umuryango
FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi
Béata Musengamana azahabwa inka, ndetse abana be bazishyurirwa amafaranga y’ishuri
Béata Musengamana yatujwe mu nzu nshya nyuma yo guhimba indirimbo yamamaye mu gihe cy’amatora - ni indirimbo yise ‘Azabatsinda Kagame’
Musengamana yasobanuye ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo kureba ibyo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AZABATSINDA KAGAME’YA MUSENGAMANA
KANDA HANO UREBE UBWO ABAHANZI BOSE BASUBIRAGAMO INDIRIMBO 'AZABATSINDA KAGAME'
TANGA IGITECYEREZO