Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Karake Clement batanze ikiganiro muri Kaminuza ya Colorado (Colorado State University) cyari gishamikiye ku kugaragaza urugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda, aho wavuye ndetse n’aho ugeze hagamijwe iterambere rya buri muhanzi.
Ni ikiganiro batanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 10 Ukwakira 2024, mbere y’uko Knowless Butera ataramira abitabiriye
ibikorwa byateguwe n’umuryango Global Livingston Institute usanzwe ukorera
ibikorwa byabo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Kuri iyi nshuro bahurije hamwe abantu bo mu bihugu
bitandukanye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abantu cyane cyane urubyiruko rwo mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi.
Ni ubwa mbere Knowless na Clement bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bagiye bakorana mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival' byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.
Knowless na Clement bagaragaje ko ari amahirwe
adasanzwe bagize yo gusangiza amagana y’abantu bitabiriye iki gikorwa urugendo
rw’umuziki w’u Rwanda. Ni ikiganiro kandi bahuriyemo n’umuyobozi wa Kings
Safaris.
Iki kiganiro batanze gishamikiye kuri gahunda irambye
y’iyi Kaminuza aho yigisha abanyeshuri ibijyanye n’umuziki ndetse n’ishoramari “Music
Business Program”. Ni gahunda yitabirwa n’umubare munini w’abanyeshuri, cyane
cyane abiyumvamo kuzakora umuziki mu buryo bw’umwuga, cyangwa se kuzawushoramo
imari, no kugira inama abandi uko bawukora ukabyara umusaruro.
Knowless uri kwitegura gusohora Album ye nshya, yavuze
ko binyuze mu bufatanye n’iyi Kaminuza, umuryango Global Livingston Institute uri
guteganya kuzazana mu Rwanda abanyeshuri biga aya masomo y’umuziki (CSU Music
Business) muri iriya Kaminuza mu Rwanda mu mwaka wa 2025
Yavuze ko biri mu rwego rwo gufasha bariya banyeshuri
kugenderera u Rwanda, kumenya uko uruganda rw’umuziki ruhagaze mu Rwanda,
ndetse no kurusha kumva neza aho umuziki w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba,
wavuye ndetse n’aho ugeze.
Knowless na Clement batanze ikiganiro muri Kaminuza ya
Colorado ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Knowless yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo
kugaragaza urugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda
Clement yavuze ko ikiganiro batanze cyagaragaje
ishusho yo kwiyubaka kw’abanyamuziki mu Rwanda
Knowless yagize umwanya wo kuganira na bamwe mu bantu
batumiwe n’umuryango Global Livingston Institute usanzwe
ukorera mu Rwanda, muri Uganda n’ahandi
TANGA IGITECYEREZO