Ikipe y’igihugu "Amavubi" iri kwitegura gucakirana na Benin kuri uyu wa Gatanu mu mikino yo gushaka itike y’igikoimbe cya Africa kizabera mu gihugu cya Morooc mu mwaka utaha wa 2025.
Imibare
igaragaza ko u Rwanda rutakinnye na Benin imikino myinshi cyane, gusa muri mike
ibi bihugu byombi byakinnye Benin niyo yatsinze imikino
myinshi kurusha ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi'.
Mu myaka
ya vuba ibi bihugu byombi ni bwo byakinnye imikino isa n’aho yegeranye cyane, gusa
mu mikino itatu yabahuje muri iyi myakla ibiri, nta mukino n’umwe u Rwanda rwatsinzwe kuko Rwanganyije umukino umwe, ruterwa mpaga imwe ndetse rutsindwa
umukino umwe.
Umukino
uherutse guhuza ibi bihugu byombi wabaye ku itariki
ya 6 Kamena 2024 kuri Stade Félix Houphouët Boigny akaba ari na cyo kibuga amakipe yombi arongera gukiniraho kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukino
wari umukino wa gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri USA,
Canada na Mexico muri 2026. Ni umukino warangiye Benin itsinze u Rwanda irukoma
mu nkokora muri gahunda rwiyemeje yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2026.
Ni umukino
warangiye ikipe y'igihugu ya Benin itsize u Rwanda igitego kimwe ku busa. Icyo
gihe igitego cya Benin cyabonetse ku munota wa 37 gitsinzwe na Dodo Dokou ku
mupira yahawe na Jodel Dossou.
Ku itariki
29 Werurwe nabwo ibi bihugu byombi byarakinnye. Ni umukino wakiniwe kuri Kigali
Pele Stadium nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ikipe y’igihugu ya Benin
igaragaza ko u Rwanda nta kibuga cyemewe rufite.
Ni umukino u
Rwanda rwemerewe kwakirira mu rugo ariko nta bafana bahari kubera ko Kigali Pele Stadium itari ifite ububasha bwo kwakira abafana. Uwo mukino warangiye u
Rwanda runganyije na Benin igitego 1-1.
Nyuma
yo kunganya uyu mukino, mu minsi mike u Rwanda rwakiriye ubutumwa budashimishije
ko rwahanishijwe mpaga kuri uyu mukino, kuko rwakinishije Muhire Kevin
wari ufite amakarita abiri y’umuhondo. Ayo makarika yari yayabonye mu
mukino wa Senegal n'uwa Benin muri Benin.
Ku itariki
22 Werurwe 2023 kandi nabwo ibi bihugu byombi byarakinnye. Ni umukino ikipe
y’igihugu ya Benin yari yakiriyemo u Rwanda kuri Stade del’Amitié, mu
gihugu cya Benin.
Icyo gihe u
Rwanda ni rwo rwatangiye rufungura amazamu kuko ku munota wa 11 rwabonye
igitego gitsinzwe na Mugisha Gilbert, benshi batangira gutekereza ko ruza gukura intsinzi mu gihugu cya Benin.
Ibyo
abanyarwanda bibwiraga si ko byagenze kuko umukino warangiye ibihugu byombi
binganya igitego kimwe kuri kimwe kuko ku munota wa 66 Steve Moune yatsize
igitego cyo kwishyura.
Muri 2013
nabwo u Rwanda rwacakiranye na Benin mu mikino yo kwishyura, icyo gihe amakipe
yombi yashakaga itike y’igikombe cy’isi cyabereye muri Brazil 2014. Ni umukino
warangiye Benin itsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye muri
Benin.
Mbere yaho gato muri 2012 u Rwanda rwari rwakinnye na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri Brazil, uwo mukino wabereye kuri Stade Amahoro warangiye u Rwanda na Benin biguye miswi igitego kimwe kuri kimwe.
Icyo gihe Amavubi
yatsindiwe na Bokota Labama kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Karekezi
Olivier. Umukinnyi Adénon yaje kubona ikarita y’umutuku ku munota wa 86.
Ikipe
y’igihugu y’u Rwanda ubwo yigeze gutsinda ikipe y’igihigu ya Benin hari muri
2011 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Africa. Mu mukino wo kwishyura
wari wabereye muri Benin, u Rwanda rwatsinze Benin igitego kimwe ku busa.
Nubwo u Rwanda rwatsinze Benin igitego kimwe ku busa muri Benin ntacyo byamariye u Rwanda kuko mu mukino wari wabanje muri 2010 Benin yari yatsindiye u Rwanda i Kigali ibitego bitatu ku busa.
Ikipe y'igihugu ya Benin yakunze kugora u Rwanda mu nshuro bahuye
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Benin irakirira Amavubi muri Cote d'Ivoire
U Rwanda ntabwo rwahiriwe no gukina na Benin
TANGA IGITECYEREZO