RFL
Kigali

Yabitangiye ku myaka 14 gusa! Ibyihariye kuri Gisele Bündchen, umunyamideli ukize cyane ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/10/2024 13:53
0


Umunyamideli wo muri Brazil, Gisele Bündchen yaje ku mwanya wa mbere mu banyamideli bafite amafaranga menshi mu mwaka wa 2024, imyaka irenga 20 irihiritse uyu mugore ayoboye abandi mu mafaranga.



Imideli yafashe intera muri iki kinyejana cya 21. Mu busanzwe imideli bisobanuye uburyo bwo guhanga uburyo bw’imyambarire n’imyambaro ukaba wakongeraho utundi tuntu tuyigira myiza kurushaho, bituma uyambaye agaragara neza.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 imideli yose yari igezweho yaturukaga mu Bufaransa rimwe na rimwe no mu Bwongereza. Hagati muri icyo kinyejana, intambara ya kabiri y’isi yatumye ibintu bihinduka, Paris yari izwi nk'igicumbi cy’imideli itangira kugira izindi nganda bihangana na zo zakoraga ibijyanye n’imideli.

Mu mpera z’ikinyejana cya 20 abahanga mu gukora imideli bariyongereye ndetse n’inzu zimurika imideli, aho imideli y’i Burayi yatangiye kugenda ikwirakwira no mu bindi bice bitandukanye by’isi.

Umuhanzi w’imideli wa mbere wamenyekanye ni Charles Fredrick Worth. Yagize uruhare rukomeye mu isi y’imideli mu kinyejana cya 19. Worth yavutse mu 1825 i Lincolnshire mu Bwongereza, atangira gucuruza imyenda nyuma aza kwimukira i Paris haje kuba igicumbi cy’imideli.

Gisele Bündchen uzwi cyane nk'umunyamideli ukize cyane ku isi, ni Umunya-Brazil w’imyaka 44 y'amavuko. Mu 1998 yagaragaye ku gifuniko cy’inyamakuru gikomeye mu Bwongereza ‘Vogue’. Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu ahora imbere ku rutonde rw'abanyamideli binjiza amafaranga menshi ku Isi.

Yabonye izuba ku ya 20 Nyakanga 1980, atangira kumurika imideli ku myaka 14 ubwo yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli mugihugu cya Brazil. Yahoze ari umugore wa Tom Brady, ubu bafitanye abana babiri.

Gisele yavukiye mu muryango w'Abakatolike, avukana n'abana batanu b'abakobwa. Sekuru witwa Walter Bundchen yahoze ari Umuyobozi Mukuru w'umujyi wa Horizontina. 

Nubwo yakuze yiyumvamo impano yo gukina Volleyball, umubyeyi we (Nyina) yatangiye kumutoza ibijyanye n'imideli mu 1993 maze atangira kubishyira mu bikorwa.

Mu 2007 Gisele yagizwe umugore wa 16 ukize kurusha abandi mu bucuruzi bw'imyidagaduro kandi yegukana umwanya wa mbere ku rutonde rw'abanyamideli binjije amafaranga menshi mu 2012.

Ntacyiyerekana mu byo kwerekana imideli no gukora ibitaramo byo kurimba ariko Gisele Bündchen aracyayoboye abo basangiye umwuga mu kwinjiza amafaranga. Uyu mwaka, umutungo we wageze kuri miliyoni 400 z'amadolari, ibimugira umunyamidelikazi ukize cyane kuva mu mwaka wa 2002.

Forbes magazine igaragaza ko uyu mugore wamamaye muri filime ‘Taxi, The Devil Wears Prada’ amafaranga menshi yayavanye mu bikorwa byo kwamamaza n’ubufatanye agirana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi.

Gisele Bündchen yagiye akorana n'ibigo bikomeye nka Chanel, Carolina Herrera na Pantene, ibi byiyongeraho ibikorwa byo kwamamaza inkweto zikorwa na Arezzo ndetse na SkyTV y’iwabo muri Brazil. Afite kandi ibikorwa bye bwite by’ubucuruzi bubyara inyungu.

Muri Gicurasi 2014, Forbes yamugize umugore wa 89 mu 100 bafite izina rikomeye ku Isi, yarimo ari umunyamideli umwe gusa.

Kuva muri 2000, Gisele ashyize umutima mu bikorwa byo gufasha rubanda nyamwinshi, aho yatangiye kwigisha abagore uko bakwirinda kanseri y'ibere, agatanga amafaranga menshi yo gufasha abana batishoboye, n'ibindi byinshi.

Kuva mu 2000 kugeza mu 2005, yakundanye n'umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio, aza gushyira iherezo ku by'uru rukundo nyuma yo kurwara agahinda gakabije.

Mu 2006 nibwo yinjiye mu rukundo na Tom Blandy, baje gushyingiranwa mu 2009 bakabyarana abana babiri b'abahangu. Aba bombi, baje guhana gatanya nyuma y'imyaka 13 babana nk'umugabo n'umugore mu 2022.

Dore amwe mu mafoto y'umunyamideli ukize kurusha abandi ku Isi:







Gisele amaze imyaka irenga 20 yicaye ku ntebe y'umunyamideli utunze agatubutse ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND