RFL
Kigali

Nyuma ya The Ben twitege ko Bruce Melodie yakorana na Diamond Platnumz ?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/10/2024 10:01
0


Mu kiganiro na Citizens Radio yo muri Kenya, Bruce Melodie yatangaje ko yifuza kuba yakorana na Diamond ariko ntabwo yari yabona amahirwe yo guhura no kuganira nawe.



Ku wa 02 Mutarama 2022 nibwo hasohotse indirimbo “Why” ya The Ben na Diamond Platnumz, kaba ari indirimbo yari itegerejwe cyane n’abanyarwanda benshi. Niyo yaje kugeza ku mikorere ya Coach Gael na Bruce Melodie kubera kutumvikana The Ben yagiranye na Coach Gael.

Iyi ndirimbo yatumye bwa mbere ahurira ku rubyiniro rumwe na Diamond Platnumz hanyuma bayiririmbana imbere y’amahanga. Aba bahanzi bombi baririmbanye mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace byabereye mu Rwanda umwaka ushize.

Ku rundi ruhande, Bruce Melodie amaze kugirana ubucuti bwimbitse na Harmonize wahoze ari umwe mu bahanzi barebererwa na Wasafi ya Diamond Platnumz ariko akaza kuyivamo ashinga label ye yise “Konde Gang” ndetse akiyemeza guhangana na Diamond ku giciro icyo aricyo cyose.

Benshi mu bafana ba Bruce Melodie bagiye bumvikana kenshi bifuza ko yakorana indirimbo na Diamond kugira ngo ace agasuzuguro k’abafana ba The Ben bavuga ko Bruce Melodie atari yakorana n’umuhanzi ukomeye cyane mu karere nka Diamond Platnumz.

Ubwo yari mu kiganiro na Radiyo Citizens yo muri Kenya, Bruce Melodie yabajijwe niba hari umushinga w’indirimbo yaba afitanye na Diamond Platnumz kubera ko amaze kuba umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gusubiza, Bruce Melodie yavuze ko atari yagira amahirwe yo guhura no kuganira n’umuhanzi nka Diamond, avuga ko icyiza ari ugutegereza umwanya wa nyawo wo guhura no kuba bakorana ariko hari abahanzi bo muri Tanzania bafitanye ubucuti byumwihariko Harmonize bakoranye indirimbo.

Bruce Melodie yagize ati “Ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gukorana na Diamond. Ni umuhanzi mukuru mpora ntekerezaho ariko uba ukwiye gutegereza igihe cya nyacyo cyo guhuza n’umuhanzi. Byashoboka ko mu gihe kiri imbere dushobora gukorana.”

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yahishuye ko ibanga ryo kuba umuhazi ukunzwe cyane mu Rwanda ari ugukora indirimbo ifite injyana iryohereye mu matwi y’abayumva.

Ku rundi ruhande, The Ben aherutse gutangaza ko atari Why yakoranye na Diamond gusa ahubwo hari indi mishanga bafitanye izagenda ijya hanze mu minsi iri imbere. Mu yindi mishinga harimo indirimbo 2 yakoranye na Israel Mbonyi n’abandi.


Bruce Melodie yatangaje ko atari yagira amahirwe yo gukorana na Diamond ariko ategereje igihe cya nyacyo


Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Iyo Foto yakoranye na Bien Sol

The Ben wakoranye na Diamond mu ndirimbo Why, aheruka gutangaza ko hari indi mishinga bafitanye izajya hanze mu minsi iri imbere


Mu mwaka ushize mu birori by'ibihembo bya Trace Awards, Diamond yiyambaje The Ben ku rubyiniro baririmbana indirimbo Why

Reba indirimbo Why Diamond Platnumz yakoranye na The Ben

">

Reba indirimbo Zanzibar ya Bruce Melodie na Harmonize ishingiro Bruce Melodie aheraho avuga ko hari abandi bahanzi bakomeye bo mu karere bakoranye nawe

">

Reba indirimbo Iyo Foto Bruce Melodie yagiye kumenyekanisha muri Kenya

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND