Mu kiganiro na Citizens Radio yo muri Kenya, Bruce Melodie yatangaje ko yifuza kuba yakorana na Diamond ariko ntabwo yari yabona amahirwe yo guhura no kuganira nawe.
Ku wa 02 Mutarama 2022
nibwo hasohotse indirimbo “Why” ya The Ben na Diamond Platnumz, kaba ari
indirimbo yari itegerejwe cyane n’abanyarwanda benshi. Niyo yaje kugeza
ku mikorere ya Coach Gael na Bruce Melodie kubera kutumvikana The Ben yagiranye
na Coach Gael.
Iyi ndirimbo yatumye bwa
mbere ahurira ku rubyiniro rumwe na Diamond Platnumz hanyuma bayiririmbana imbere y’amahanga. Aba bahanzi bombi baririmbanye mu birori byo
gutanga ibihembo bya Trace byabereye mu Rwanda umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, Bruce
Melodie amaze kugirana ubucuti bwimbitse na Harmonize wahoze ari umwe mu
bahanzi barebererwa na Wasafi ya Diamond Platnumz ariko akaza kuyivamo ashinga
label ye yise “Konde Gang” ndetse akiyemeza guhangana na Diamond ku giciro icyo
aricyo cyose.
Benshi mu bafana ba Bruce
Melodie bagiye bumvikana kenshi bifuza ko yakorana indirimbo na Diamond kugira
ngo ace agasuzuguro k’abafana ba The Ben bavuga ko Bruce Melodie atari yakorana
n’umuhanzi ukomeye cyane mu karere nka Diamond Platnumz.
Ubwo yari mu kiganiro na
Radiyo Citizens yo muri Kenya, Bruce Melodie yabajijwe niba hari umushinga w’indirimbo
yaba afitanye na Diamond Platnumz kubera ko amaze kuba umuhanzi ukomeye mu
karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gusubiza, Bruce
Melodie yavuze ko atari yagira amahirwe yo guhura no kuganira n’umuhanzi nka
Diamond, avuga ko icyiza ari ugutegereza umwanya wa nyawo wo guhura no kuba
bakorana ariko hari abahanzi bo muri Tanzania bafitanye ubucuti byumwihariko
Harmonize bakoranye indirimbo.
Bruce Melodie yagize ati “Ntabwo
nigeze ngira amahirwe yo gukorana na Diamond. Ni umuhanzi mukuru mpora
ntekerezaho ariko uba ukwiye gutegereza igihe cya nyacyo cyo guhuza n’umuhanzi.
Byashoboka ko mu gihe kiri imbere dushobora gukorana.”
Muri iki kiganiro Bruce
Melodie yahishuye ko ibanga ryo kuba umuhazi ukunzwe cyane mu Rwanda ari
ugukora indirimbo ifite injyana iryohereye mu matwi y’abayumva.
Ku rundi ruhande, The Ben
aherutse gutangaza ko atari Why yakoranye na Diamond gusa ahubwo hari indi mishanga
bafitanye izagenda ijya hanze mu minsi iri imbere. Mu yindi mishinga harimo
indirimbo 2 yakoranye na Israel Mbonyi n’abandi.
Bruce Melodie yatangaje ko atari yagira amahirwe yo gukorana na Diamond ariko ategereje igihe cya nyacyo
Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Iyo Foto yakoranye na Bien Sol
The Ben wakoranye na Diamond mu ndirimbo Why, aheruka gutangaza ko hari indi mishinga bafitanye izajya hanze mu minsi iri imbere
Mu mwaka ushize mu birori by'ibihembo bya Trace Awards, Diamond yiyambaje The Ben ku rubyiniro baririmbana indirimbo Why
Reba indirimbo Why Diamond Platnumz yakoranye na The Ben
">
Reba indirimbo Zanzibar ya Bruce Melodie na Harmonize ishingiro Bruce Melodie aheraho avuga ko hari abandi bahanzi bakomeye bo mu karere bakoranye nawe
">
Reba indirimbo Iyo Foto Bruce Melodie yagiye kumenyekanisha muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO