Umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber, wahoze ari inshuti y'akadasohoka y'umuraperi P.Diddy, byatangajwe ko ubu ahangayikishijwe nawe ndetse ko kuva yafungwa atarashyira umutima hamwe.
Nk'uko biherutse gutangazwa ko bamwe mu byamamare by'inshuti ya hafi ya P.Diddy ko bihangayitse ko bashobora kuzahamagarwa mu rubanza rwe. Aba rero barimo na Justin Bieber ucyeka ko ashobora kugirwaho ingruka n'umubano yigeze kugirana n'uyu muraperi.
US Weekly yatangaje ko amakuru yizewe ari uko Hailey Baldwin umugore wa Justin Bieber aherutse kuganiriza umwe mu nshuti ze amubwira ko umugabo we afite umutima uhagaze kuva P.Diddy yafungwa.
Yagize ati: ''Afite umutima uhagaze ko ashobora kuzahamagarwa mu gutanga ubuhamya bw'ibintu byaberaga mu biroro bya P.Diddy yakundaga kwitabira. Ntashaka kugira aho ahurira naruriya rubanza''.
Ni mu gihe The New York Times yo yatangaje ko kuva mu 2014 Justin Bieber yashwana na P.Diddy yagize ibanga icyo bapfuye none aka afite inkeke ko ahamagawe mu rubanza byahita bimenyekana kandi yarifuzaga ko bikomeza kuba ibanga.
Ibi bije nyuma yaho Justin Bieber yari amaze iminsi ashyirwa mu majwi ko nawe yaba yarahohotewe na P.Diddy mu 2010 nubwo we ku giti cye atarabyivugira.
Umutima wa Justin Bieber nturi hamwe kuva P.Diddy yafungwa
Ahangayikishijwe no kuba yahamagarwa mu rubanza kuvuga ibyaberaga mu birori by'uyu muraperi
Biranavugwa ko Justin yaba yarahohotewe na P.Diddy biri mu byatumye bashwana
TANGA IGITECYEREZO