Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu bya Afurika bijya kwinginga ngo bibone inkingo n’imiti.
Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko Inama ya Biashara Afrika 2024 ari umwanya mwiza wo gutekereza ku hazaza ha Afurika ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika.
Ati: “Biashara Afrika
20224, ni umwanya wo kongera gutekereza ku hazaza ha Afurika n’ah’Isoko Rusange
rya Afurika nk’inzira yo gufungura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”
Dr Kaseya yavuze ko
bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu byacu bya Afurika
twisanga twagiye kwinginga ngo tubone inkingo n’imiti.
Yagize ati: “Ariko reka
nanone mvuge, turananiwe kubera ko buri gihe iyo hari icyorezo, tugira ubwoba
kubera ko dukeneye gutangira gusaba Isi inkingo, imiti […] ni ko byagenze kuri
Mpox, ni na ko byagenze mbere kuri Covid-19 kandi ni ko biri ubu kuri Marburg.”
Dr Kaseya yavuze ko
bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi
bakuru b’ibihugu bya Afurika hakwiye gufatwa ingamba z’uko Afurika yajya
yikorera inkingo n’imiti. Ati: “Twafashe uyu mwanzuro, twatangiye gukora.”
Ubwo yafunguraga ku
mugaragaro Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry'Ubukungu rigamije kwihutisha
ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi
nka Biashara Afrika, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora
ibishoboka byose mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg ruhanganye na cyo.
Iyi nama y’iminsi itatu
iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abantu barenga 1200
barimo abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abahagarariye ibigo
by’ubucuruzi n’abashoramari, inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, ba
rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore.
Dr Kaseya yashimangiye ko
u Rwanda ari ishuri kuri benshi mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo
bitandukanye.
Ku wa 27 Nzeri 2024 ni
bwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda. Kuva icyo gihe, abamaze
kwandura Marburg ni 58 barimo 13 bamaze kwicwa na yo mu gihe abagikize ari 12
naho abagera kuri 33 bakiri kwitabwaho n’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje
ibikorwa byo gukingira Marburg ndetse hashyizweho ingamba zo guhangana na yo
hibandwa cyane ku kunoza isuku neza.
Umwaka ushize ubwo bari i
Kigali mu nama ya 9 y'Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku buzima n'ubushakashatsi,
yahuje abayobozi mu nzego z'ubuzima baturutse mu bihugu binyamuryango, inzobere
n'abashakashatsi biga ku mbogamizi n'ingamba zafatwa mu rwego rwo guhangana
n'indwara ndetse n'ibyorezo hashingiwe ku masomo icyorezo cya COVID19 cyatanze,
Minisiteri y'Ubuzima yatanze integuza ko mu gihe kitarambiranye, izatangaza aho
gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda igeze kuko ngo hari intambwe nziza imaze
guterwa.
Kugeza ubu nta gihugu na
kimwe mu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba gikora inkingo cyangwa
imiti, ibintu Umunyamabanga wa leta muri Uganda ushinzwe Umuryango wa Afurika
y'Iburasirazuba, James Magode Ikuya yavuze ko bishimangira intege nke z'urwego
rw'ubuzima muri aka Karere.
Yaragize ati “Nk’uko
twese tubizi icyorezo nta mupaka kigira, icyorezo cya COVID19 cyatwigishije
amasomo menshi by'umwihariko isomo ry'uko dukeneye gukorera hamwe nk'ibihugu
bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba tugashyiraho uburyo buhuriweho
n'ingamba zimwe zo gukumira, gucunga no kugenzura ibyorezo. Byinshi mu bihugu
byacu ntibirashobora kwikorera ibikoresho by'ibanze byo kwa muganga nk'inkingo
n'imiti ya ngombwa.”
Dr. Jean Kaseya yavuze ko Afurika yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwikorera inkingo n'imiti
TANGA IGITECYEREZO