RFL
Kigali

Afurika mu nzira zo kwikorera imiti n’inkingo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/10/2024 8:15
0


Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu bya Afurika bijya kwinginga ngo bibone inkingo n’imiti.



Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko Inama ya Biashara Afrika 2024 ari umwanya mwiza wo gutekereza ku hazaza ha Afurika ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika.

Ati: “Biashara Afrika 20224, ni umwanya wo kongera gutekereza ku hazaza ha Afurika n’ah’Isoko Rusange rya Afurika nk’inzira yo gufungura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”

Dr Kaseya yavuze ko bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu byacu bya Afurika twisanga twagiye kwinginga ngo tubone inkingo n’imiti.

Yagize ati: “Ariko reka nanone mvuge, turananiwe kubera ko buri gihe iyo hari icyorezo, tugira ubwoba kubera ko dukeneye gutangira gusaba Isi inkingo, imiti […] ni ko byagenze kuri Mpox, ni na ko byagenze mbere kuri Covid-19 kandi ni ko biri ubu kuri Marburg.”

Dr Kaseya yavuze ko bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika hakwiye gufatwa ingamba z’uko Afurika yajya yikorera inkingo n’imiti. Ati: “Twafashe uyu mwanzuro, twatangiye gukora.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry'Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg ruhanganye na cyo.

Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abantu barenga 1200 barimo abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari, inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore.

Dr Kaseya yashimangiye ko u Rwanda ari ishuri kuri benshi mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo bitandukanye.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda. Kuva icyo gihe, abamaze kwandura Marburg ni 58 barimo 13 bamaze kwicwa na yo mu gihe abagikize ari 12 naho abagera kuri 33 bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira Marburg ndetse hashyizweho ingamba zo guhangana na yo hibandwa cyane ku kunoza isuku neza.

Umwaka ushize ubwo bari i Kigali mu nama ya 9 y'Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku buzima n'ubushakashatsi, yahuje abayobozi mu nzego z'ubuzima baturutse mu bihugu binyamuryango, inzobere n'abashakashatsi biga ku mbogamizi n'ingamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n'indwara ndetse n'ibyorezo hashingiwe ku masomo icyorezo cya COVID19 cyatanze, Minisiteri y'Ubuzima yatanze integuza ko mu gihe kitarambiranye, izatangaza aho gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda igeze kuko ngo hari intambwe nziza imaze guterwa. 

Kugeza ubu nta gihugu na kimwe mu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba gikora inkingo cyangwa imiti, ibintu Umunyamabanga wa leta muri Uganda ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, James Magode Ikuya yavuze ko bishimangira intege nke z'urwego rw'ubuzima muri aka Karere.

Yaragize ati “Nk’uko twese tubizi icyorezo nta mupaka kigira, icyorezo cya COVID19 cyatwigishije amasomo menshi by'umwihariko isomo ry'uko dukeneye gukorera hamwe nk'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba tugashyiraho uburyo buhuriweho n'ingamba zimwe zo gukumira, gucunga no kugenzura ibyorezo. Byinshi mu bihugu byacu ntibirashobora kwikorera ibikoresho by'ibanze byo kwa muganga nk'inkingo n'imiti ya ngombwa.”


Dr. Jean Kaseya yavuze ko Afurika yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwikorera inkingo n'imiti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND