RFL
Kigali

Twinjire mu buzima bwa Eric Ten Hag wicariye intebe ishyushye i Manchester

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/10/2024 7:20
0


Umuholandi, Eric Ten Hag utoza Manchester United, akomeje kugaragaza intege nkeya mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kuyihesha ibikombe bibiri kuva yayigeramo, ibi bikaba biri kumushyira ku gitutu cyo kwirukanwa.



Umutoza wa Manchester United Eric Ten Hag akomeje kugorwa n'ibihe bibi byiganjemo kubura umusaruro ku ikipe kandi umutoza yarahawe ibyo yasabye byose mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira.

Nubwo ibihe bitamworoheye, Eric Ten Hag yatangiranye uyu mwaka w'imikino kongera amasezerano y'umwaka yasanze undi mwaka yari agifite, nuko imyaka iba ibiri.

Igikomeje kurakaza abakunzi ba Manchester United ni uko ikipe yabo iri kwitwara nabi muri Shampiyona, kuko mu mikino 7 imaze gukina ibanza muri English Premier League, ubu Manchester United imaze gukusanya amanota umunani gusa, ubu ni iya 14 ndetse ubusatirizi bwayo burakennye kuko ikipe irimo umwenda w'ibitego bitatu.

Eric Ten Hag  ni muntu ki ?

Umutoza Eric Ten Hag, yavutse ku itariki 2 Gashyantare mu 1970, yavukiye mu gace ka Haaksbergen mu Buholandi.

Nubwo benshi bamuzi nk'umutoza wabiciye bigacika muri Ajax na Manchester United, Eric Ten Hag yanabaye umukinnyi aho yakinaga inyuma ku ruhande rw'iburyo ahazwi nko kuri kabiri.

Eric Ten Hag ari umukinnyi, yamenyakanye cyane mu ikipe ya Twente yo mu Buholandi kuko yayizengurutsemo inshuro eshatu, ayivamo akongera akayigarukamo.

Mu mikino Eric Ten Hag yakiniye ikipe ya Twente mu nshuro zose yayizengurutsemo, ni imikino 221, yanayitsindiye ibitego bitanu.

Uwari myugariro Eric Ten Hag, yanakiniye amakipe nka De Graafschap, ayikinira imikino 51, ayitsindira igitego bitandatu.

Ten Hag yakiniye ikipe ya RKC Waarwijk, ayikinira imikino 31, ayitsindira ibitego bibiri.

Indi kipe Eric Ten Hag yakiniye ni Utrecht, yayikiniye imikino 30 ayitsindira ibitego bibiri.

Mu rugendo rwa Eric Ten Hag nk'umukinnyi wabigize umwuga, yarutangiye mu 1989, arusoza muri 2002. Yakinnye imikino 336 atsinda ibitego 15 mu rugendo rwo guconga ruhago.

Eric Ten Hag wari warabaye myugariro w'agatangaza, mu 2012 yatangiye umwuga wo gutoza. Icyo gihe yahereye muri Go Ahead Eagles, aho yayitoje umwaka umwe kuko yayivuyemo muri 2013.

Kuva mu 2013 kugera mu 2015, Ten Hag yagiriwe icyizere cyo kuba umutoza wa Bayern Munich ya kabiri, aho amasomo amwe yo gutoza yayigiraga kuri Pep Guardiola watozaga Bayern Munich.

Kuva mu 2015 kugera mu 2017, yagiye gutoza Utrecht, aho yayivuyemo yerekeza muri Ajax.

Akigera muri Ajax yabaye umutoza udasanzwe kuko ku gihe cye, yayimuritse mu marushanwa akomeye ku Mugabane w'u Burayi. 

Muri 2022 yatandukanye na Ajax, ajya gutoza Manchester United akaba ari nayo atoza kugeza ubu.

Akigera muri Manchester United, Eric Ten Hag yaranzwe no kutavugirwamo, ahera ku bakinnyi bakomeye barangajwe imbere na Cristiano Ronaldo arirukana.

Mu mwaka we wa mbere muri Manchester United, Ten Hag yatwaye igikombe cya Clabao Cup, ndetse yafashije Manchester United gusoreza ku mwanya wa Gatatu muri English Premier League, ndetse anayifasha kugera muri kimwe cya Kane muri Europa League.

Impamvu yatumye Erik Ten Hag ajya mu ikipe ya Manchester United ni imibare myiza yari afite i Burayi mu ikipe ya Ajax aho yari asanzwe atoza kandi nta bakinnyi b'ibitangaza n'amazina akomeye yari afite icyo gihe. 

Aha buri wese yamubonagamo ubushobozi buhambaye kuba yashobora guhangana mu ikipe ikomeye imuha byose yifuza.

Ten Hag yabaye myugariro w'akataraboneka mu ikipe ya Twente

Ten Hag yaciye uduhigo tubi mu ikipe

Mu gihe yari yitezweho gukuraho ibigwi bya Jurgen Kloop wa Liverpool na Pep wa Manchester City, Erik Ten Hag yakirijwe no guca uduhigo tubi tutigeze tubaho mu ikipe ya Manchester United kuva yabaho cyangwa se hakaba hari haciyeho igihe kirekire cyane.

Ikipe ya Galatasaray ntabwo yigeze itsindira mu Bwongereza mu myaka 117 yari ishize kugeza ubwo Erik Ten Hag ageze muri Manchester United ikamunyagira ibitego bitatu.

Galatasaray yaherukaga gutsinda igitego hanze y'ikibuga cyayo mu mikino ya Champions League mu mwaka wa 2015 kugeza ubwo ihuye na Manchester United iyirasa ibitego bitatu byose muri 2023.

Manchester United ntabwo yari yarigeze mu mateka yayo itsindwa imikino ine mu mikino irindwi ibanza ya shampiyona y'u Bwongereza kugeza Erik Ten Hag ahageze.

Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa imikino ibiri ifungura irushanwa rya Champions League, ariko Ten Hag ahageze yaciye ako gahigo kabi.

Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego birenze bitatu mu mikino yikurikiranya mu irushanwa rya Champions League kugeza Ten Hag ageze Old Trafford.

Manchester United yeherukaga gutsindwa ibitego bine mu mikino y'amatsinda mu irushanwa rya Champions League mu myaka 28 ishize. Erik Ten Hag yongeye kubyibutsa abafana ba Manchester United ko byigeze kubaho.

Manchester United ntabwo yigeze itakaza umukino n'umwe kuri sitade ya Tottenham Hotspurs ariko Ten Hag yanga gukatira ako gahigo aba agakuyeho agashyira mu tundi duhigo.

Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego bibiri mu minota ine y'umukino bakiniye ku kibuga cya Old Trafford kugeza aho Erik Ten Hag abikoreye.

Nta wundi mutoza wigeze uhombya nyiri ikipe ya Manchester United nk'uko Ten Hag amaze kubikora mu gihe gito. Sir Ractliffe amaze guhomba arenga Miliyari 1.5 y'amayero kubera ikipe iri mu bihe bitameze neza.

Manchester ntabwo yari yarigeze iterwa amashoti 23 mu mukino bakiriye mu irushanwa rya Shampiyona y'u Bwongereza kugeza aho Ten Hag agaragaje ko byose bishoboka.

Brighton ntabwo yari yarigeze itsinda ikipe ya Manchester United mu mikino ibiri yikurikiranya kugeza aho ifatiranye Ten Hag.

Ikipe ya Manchester United yaherukaga gutsindwa imikino 5 mu mikino 10 bakiriye mu mwaka wa 1930. Ten Hag yongeye gusogongeza abafana ba Manchester United ibyo bihe bya cyera.

 

Eric Ten Hag yuje uduhigo tubi mu ikipe ya Manchester United

Ten Hag ni muntu ki hanze y’ikibuga ?

Eric Ten Hag mu buzima bwo hanze y’ikibuga ni umugabo utuye mu gace ka Overjissel mu mujwi wa Twente mu Buhorandi akaba ari na ho yavukiye.

Muri ako gace ka Twente aho Ten Hag atuye abana n'umugore we Bianca, aba bombi bakaba baranze gushyira umuryango wabo ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ngo basanze ari ukwishyira hanze cyane.

Bianca uri hagati y'imyaka 45 na 50, Ikinyamakuru Express cyemeza ko yatangiye gukundana na Eric Ten Hag ubwo yakiniraga ikipe ya Twente ari abana bato cyane, kugeza ubu bakaba bafitanye abakobwa babiri n'umuhungu umwe.

Uretse gutoza umupira w'amaguru, Eric Ten Hag iyo yagiye ku ivuko muri Twente akunda kugaragara akina Golf ndetse anyonga igare hamwe n'abagize umuryango we.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Eric Hag afite abavandimwe babiri ari bo Michael Ten Hag na Rico Ten Hag, aba bakaba bita ku mikurire y'umuhungu wa Ten Hag witwa Nigel uri gusatira kuba inzobere mu gusesengura imikino mu kigo cya Sports and Entertainment Group gifitwemo imigabane na Eric Ten Hag.

Umuryango wa Eric Ten Hag ubayeho neza mu Buhorandi cyane ko ari umutoza wa gatatu uhembwa neza mu Bwongereza nyuma ya Mikel Arteta na Pep Guardiola.

Uretse kuba anatoza umupira w'amaguru kandi Eric Ten Hag n'abavandimwe be Michel Ten Hag na Rico Ten Hag bafite Super Market mu mujyi wa Twente ndetse bakaba banakorana na Kompanyi zicuruza amabuye y'agaciro.


Eric Ten Hag yishimanye n'umuryango we mu gace ka Ibiza 

Eric Ten Hag numugore we Bianca banyonga amagare muri Twente






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND