RFL
Kigali

Kitoko, Gahongayire na Massamba bizihiye Abanyaburayi - Weekend y'abahanzi hanze y'u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2024 12:20
0


Abahanzi Nyarwanda barimo Kitoko Birabwa, Aline Gahongayire, Massamba Intore ndetse na Kanaka bataramiye hanze y'u Rwanda mu mpera z'iki Cyumweru, batanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu bataramiye mu bikorwa bitandukanye ndetse n'ibitaramo.



Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe' yataramiye mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy'u Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024. 

Ni cyo gitaramo cya mbere yari ahakoreye mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, kandi yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Yagikoze abifashijwemo na Sosiyete ya Team Production isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu. Muri Nyakanga 2024, niyo yafashije Israel Mbonyi kuhakorera igitaramo cye cya kabiri.

Aline Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko umutima we unezerewe nyuma yo gutaramira ibihumbi by'Abakristu mu Bubiligi. Ati "Umutima wanjye uranyuzwe, uranezerewe ku rwego ntazi uko nabivuga. 

Mbere na mbere ndashimira Imana kandi icya kabiri nkashima abantu bose bitabiriye igitaramo. Imana yantangaje, Imana yanejeje! Nabonye urukundo mu bantu, nabonye urukundo mu bantu bavuye ahantu hatandukanye."

Yavuze ko igitaramo cye cyitabiriwe n'abantu bo mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi n'abo ku yindi migabane. Kandi ko ahabereye igitaramo huzuye, ku buryo hari ababuze aho kujya. Ati "Nabonye ubwiza bw'Imana. Nabonye abantu bongera guhembuka, mbese Papa w'ibyiza yanejeje umutima wanjye."

Gahongayire yavuze ko agiye gufata ikiruhuko cy'igihe gito, kuko ari kwitegura gukorera ibitaramo mu bindi bihugu. Yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga bamushyigikiye muri iki gitaramo, ndetse n'abandi bagize uruhare kugira ngo abashe gukora igitaramo gikomeye.

Yavuze ko muri iki gitaramo yanaririmbye indirimbo ziri kuri Album ye iri mu rurimi rw'Igifaransa. Kandi azirikana uruhare rwa Moriah Entertainment, Team Production 'n'abandi bamfashije kugirango igitaramo kigende neza'.

Iki gitaramo cya Gahongayire cyabaye ku munsi umwe n'icya Kitoko ndetse na Sat-B. Aba bombi bakoreye igitaramo gikomeye mu Bubuligi bise "Live Music Party" cyateguwe na Sosiyete ya JC Enterprise isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri iki gihugu.

Ni ibitaramo bisanzwe bihuza abarundi n'Abanyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu. Ku rubyiniro, aba bombi babanjirijwe n'abarimo Saido, Elysaa, Mickey, Kebby Boy ndetse na Ami Pro.

Ni ubwa mbere Sat-B na Kitoko bari bataramiye mu Bubiligi. Sat-B yabwiye InyaRwanda ko yishimiye uko iki gitaramo cye na Kitoko cyagenze. Mu mashusho yashyize hanze, Kitoko agaragara ari imbere y'ibihumbi by'abantu anyuzamo bakaganira, ubundi akabona kubataramira.

Ku wa 5 Ukwakira 2024 kandi Massamba Intore yataramiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Suede na Denmark, Dr Diane Gashumba yanditse agaragaza ko uyu mwiherero wahuje Abanyarwanda 800 baturutse mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, aho baganiriye hamwe ibyubaka u Rwanda "turahiga, maze turatarama buracya!"

Yavuze kandi ko bishimiye kubana n'inshuti z'u Rwanda ndetse n'abahanzi nka Massamba Intore, Mireille Mukakigeli, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta ndetse na Kayiranga.

Ati "Mwarakoze kudususurutsa no kudukumbuza u Rwanda. Igikurikiraho ni Iserukiramuco mu bihugu by’u Burayi rimenyekanisha umuco wacu, tubifashijwemo n’abahanzi b’abanyarwanda bahatuye.”

Uyu mwiherero witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, washimye abitabiriye kuba baritabiriye amatora aherutse, bagatora neza FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo. Yababwiye ko kugira ngo ibikorwa bikubiye muri manifesto bigerweho, imyaka itanu iri imbere izasaba gukora cyane, neza kandi vuba.

Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzi Denis Kanaka yataramanye n'umuhanzi w'umurundi Kidum mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi  wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanaka Denis yabwiye InyaRwanda ko ariwe wafashije Kidum kongera gutaramira muri uyu Mujyi. Ariko kandi n'igitaramo yahuriyemo na Nicho, kandi cyitabiriwe n'umubare munini wakunzwe Kidum binyuze mu ndirimbo z'urukundo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Ni igitaramo cyateguwe na Sosiyete ya Gorilla Peach ifatanyije na Afro Hub yashinzwe n'abarimo Ernesto Ugeziwe. Kandi nta muntu uri munsi y'imyaka 18 wari wemerewe kwitabirira.

Ibyishimo ni byose kuri Massamba Intore wataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Copenhagern 


Aline Gahongayire yatangaje ko yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Bubiligi

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars ubwo yari mu Inama rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu bihugu by’i Burayi
Nyuma y’iyi nama, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bataramiwe n’umuhanzi Massamba

Ambasaderi Dr Diane yashimiye abahanzi umusanzu batanze mu gususurutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Kitoko Bibarwa yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi

Sat- B ubwo yiteguraga kujya mu Bubiligi ahagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu Bubiligi


Sat-B yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu Bubiligi birimo n'icyo yahuriyemo na Kitoko

Umuhanzi Denis Kanaka ari kumwe na Kidum mu gitaramo cyabereye muri Atlanta




Ibihumbi by'abantu bahuriye muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Gahongayire


Gahongayire yavuze ko iki gitaramo kitabiriwe n'abandi bantu batabarizwa mu bihugu byo mu Bubiligi


Gahongayire yatangaje ko umutima we unyuzwe nyuma yo gutaramira abakunzi be mu Bubiligi


Abantu banyuranye bahuriye mu birori bizwi nka 'Gala' nyuma y'iki gitaramo









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND