RFL
Kigali

Satani azarira- Pastor Chris Oyakhilome agiye kubaka urusengero rujyamo abantu 100,000

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/10/2024 12:03
0


Umushumba Mukuru w’Itorero Christ Embassy, Pastor Chris Oyakhilome yahize ko mu mezi atatu ari imbere baza kuba bujuje urusengero ruzajya rwakira abantu 100,000 nyuma y’uko urwari rusanzweho rwafashwe n’inkongi y’umuriro akaba yiyemeje kuriza Satani.



Nyuma y’amezi ane gusa inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya Loveworld Convocation Arena (LCA) ahaberaga ibikorwa byose by’idini rya Christ Embassy, Umushumba w'iryo torero, Pastor Chris Oyakhilome yatangaje ko bagiye kongera kubaka iyi nyubako bakayongerera ubwiza.

Pastor Chris yavuze ko iki gikorwa kizakoza Satani isoni nyuma y’uko urusengero rwari rusanzwe rwafashwe n’inkongi y’umuriro. Yagize ati “Tugiye kubaka urusengero rwiza cyane. Tuzabikora mu gihe cyagenwe kandi Satani azarira nabibona.”

Pastor Chris yijeje abayoboke be ko mu ntangiriro z’Ugushyingo azaba yamaze kubabwira amakuru yose ajyanye n’ibikorwa byo kongera gusana urusengero.

Ikinyamakuru Legit cyo muri Nigeria cyatangaje ko uyu mupasiteri azakoresha arenga Miliyari 277 Frw mu bikorwa byo kubaka uru rusengero ruzajya rwakira byibuze abantu 100,000 bose bicaye batekanye. Ni ukuvuga ko uru rusengero ruzaba rukubye inshuro 2 n'imisago Sitade Amahoro.

Ubwo habaga inkongi y’umuriro, Umunyamabanga Mukuru w'iryo torero, Kay Adesina, yasobanuye uburemere bw'ibyangiritse nyuma yo gusura aho iyo nkongi y’umuriro yafashe.

Adesina yagize ati: “Mu by'ukuri, rwarangiritse. Ntabwo twashoboye kwinjira, ariko twashoboraga kurebera hanze. Nafashe amwe mu mashusho.”

Icyo gihe uyu munyamabanga yabwiye itangazamakuru ko kubera ubwinshi bw’umuriro, abaje kuwuzimya batabashije kwinjira ngo bajye kuzimya imbere.

Nyuma y’iyi nkongi y’umuriro, Pastor Chris yavuze ko kuba rwarahiye atari impanuka cyane ko nyuma y’iyi nkongi basanze atari impanuka kandi rwari rukomeye ku buryo rutari gupfa kwangirika.

Icyo gihe yagize ati “Nta kintu kiba ku mwana w’Imana ku bw'impanuka. Mu mwaka wa 2001, muri Ikeja habaye iraswa ry’ibisasu, icyo gihe natekerezaga ko urusengero rwasenyutse ariko nta kibazo rwagize;

Ndetse na nyuma y’aho nazanye abubatsi b’abahanga mbabaza niba ari ngombwa ko twarusenya kubera ibyo bisasu, bambwira ko nta kibazo rufite. None ubu, dore ibyabaye. Tugiye kubaka urusengero runini cyane noneho kandi rwiza.”



Igishushanyo mbonera cy'uko iyo nyubako izaba iteye


Pastor Chris yahigiye kubaka urusengero rw'icyitegererezo Satani akarira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND