Umusizi Carine Maniraguha wamamaye nka Carine Poet yatangaje ko ku wa 27 Ukuboza 2024 azakora ubukwe n'umkunzi we Rutagengwa Pascal usanzwe ari umucuranzi wa Gitari akaba n'umuhanzi.
Uyu mukobwa wamamaye mu bisigo binyuranye kuva mu mpera za Weekend, yatangiye gutanga 'Invitation' y'ubukwe bwe.
Carine yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukundana
n'uyu musore kuva mu 2017, bivuze ko imyaka irindwi ishize bari kumwe. Yavuze
ko hari byinshi yakundiye uyu musore birimo no kuba yitonda kandi amukunda
by'ukuri.
Ati "Ni umusore utangaje cyane! Aritonda kandi
aranyumva cyane akumva n'ibyo nkora. Namukundiye ko azi kwiyubaha, akamenya
gukunda kandi atuje akamenya kunyitaho no kwita ku nshuti zanjye n'umuryango
wanjye muri rusange."
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo kurushinga azakomeza
ubuhanzi n'ubusizi kuko bagiye kurwubakana ni umuhanzi mugenzi we. Ati
"Ubuhanzi nzabukomeza cyane. Kandi nawe ni umunyamuziki (Pascal
Rutagengwa), kuko asanzwe acuranga gitari akanaririmba."
Mu rugendo rwe, Umusizi Carine Maniraguha akoresha
icyivugo kigira kiti "Numbona uzanyite umusizi, nunyumva uzanyite
igisigo."
Yamenyekanye cyane binyuze mu gisigo yise "Nasa
nk'umusazi" hari aho agira ati “Ariko uko wasara uko ari ko kose ntabwo
ibintu byawe byose biba ari ubusazi."
Carine Poet asobanura ko yinjiye mu busizi mu rwego
rwo gutera ikirenge mu cy'umubyeyi we wakoze ubusizi, ariko ntiyigeze ajya mu
ruhame. Ariko kandi agerageza gusingira inganzo ya Nyiraruganzu| Nyirarurama
ufatwa nk'uwatangiye ubusizi buriho ubu mu Rwanda.
Uyu mukobwa mu 2018 yitabiriye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ritegurwa n'umuryango Imbuto Foundation. Yabashije guhatana ahereye ku rwego rw'Umudugudu agera ku rwego rw'Igihugu, ari mu basizi 10, ndetse akoresheje inganzo ye yabashije guhiga bagenzi be aba uwa mbere.
Muri Werurwe 2022, yabwiye BBC ati "Kugeza ubu
igihembo cy'umusizi wa mbere mu Rwanda ni njyewe ugifite."
Agiye gukora ubukwe, mu gihe afite igisigo yise 'Nzaba
mbukora' yahimbye ashingiye ku gitutu imiryango ishyira ku bana babo ngo bakore
ubukwe.
Ati "Abantu bagahora bakubwira ngo 'ko udakora
ubukwe?', bakagushyiraho igitutu ugasanga hari ababukora ariko bitanyuze
umutima we."
Muri Werurwe 2024, uyu mukobwa yahawe ishimwe ry’umusizi
ukora ubusizi abukunze mu bihembo byatanzwe n'Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga
(Rwanda Performing Arts Federation).
Carine Maniraguha [Carine Poet] agiye gukora ubukwe n’umukunzi
we Rutagengwa Pascal usanzwe ari umucuranzi wa Gitari
Carine yavuze ko imyaka irindwi ishize ari mu rukundo
n’umukunzi we igejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore
Carine yavuze ko azakomeza ubusizi kuko n’umukunzi we
asanzwe ari umuhanzi
Carine na Pascal biyemeje kuzereka imiryango ibirori
mu muhango uzaba ku wa 27 Ukuboza 2024
KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘MAWE URI DAWE’ CYA CARINE POET
TANGA IGITECYEREZO