Kigali

Divine Nyinawumuntu uherutse gusoza ayisumbuye yateye ibuye rimwe muri TFS yica inyoni ebyiri

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/10/2024 20:00
5


"Urugendo" na "Irembo" ni zimwe mu ndirimbo za Divine Nyinawumuntu zakunzwe. Yari asanzwe akora umuziki ari ku ntebe y'ishuri dore ko yigaga mu mashuri yisumbuye ariko ubu agiye kuwukora afite umwanya uhagije akaba ari ho ahera asezeranya abakunzi be ibikorwa bihambaye.



Muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo Divine Nyinawumuntu yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ndetse abasha kwitwara neza. Mu mwaka umwe yari amaranye na Label ya Trinity For Support (TFS), yungukiyemo byinshi birimo gukorerwa indirimbo ndetse no kwitabira ibitaramo bikomeye birimo icyo yahuriyemo na Vestine na Dorcas.

Nyuma y'uko amasezerano bari bafitanye ageze ku musozo, Divine yamaze gushyira umukono ku masezerano mashya y'imyaka itatu, bivuze ko azarangira mu 2027. Mbere yo gusinya ayo masezerano ariko humvikanye bombori bombori ko hari Label y'aba Diaspora ishaka kumutwara TFS, gusa birangiye abateye umugongo akomezanya n'abamukujije.

Divine yungukiye mu gusinya amasezerano mashya muri TFS dore ko ari nk'uwateye ibuye rimwe akica inyoni ebyiri. Yongereye amasezerano na TFS, ahita agirwa Brand Ambassador wa Unlimited Record yanditse amateka mu gihugu, akaba ari studio yahoze ari iya Lick Lick. Ibi byaturutse ku kuba TFS yagiranye amasezerano y'imikoranire na Unlimited.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Uwifashije Frodouard uyobora TFS yavuze ko Divine Nyinawumuntu bagiye gukorana imyaka itatu nyuma yo kongera amasezerano. Yahishuye ko mu byo bazamufasha harimo indirimbo bazamukorera n'ibitaramo ari naho yahereye akomoza ku gitaramo uyu mukobwa ashobora kwitabira muri Kenya.

"Ni ukubera ubunyamwuga yagaragaje mu mwaka umwe twakoranye, yagaragaje ubuhanga, yazamuye urwego yumva amabwiriza kandi benshi mu bantu babarizwa mu gisata cya Gospel bishimiye impano ye." Ubwo Frodouard usanzwe ari umunyamakuru wa Paradise.rw yavugaga icyabakuruye kugira ngo bongere imyaka yo gukorana na Divine.

Divine Nyinawumuntu wasinye aya masezerano mashya tariki 02 Ukwakira 2024, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu miririmbire agakora 'practices' [gusubiramo indirimbo] nyinshi ndetse akarushaho kwigira ku bandi. TFS bati "Niba nta gihindutse mu mpera z'ukwezi kwa 10, [Divine] azitabira igitaramo yatumiwemo muri Kenya. Turacyabyigaho".

Unlimited Record iherereye i Nyamirambo ikaba yarakoranye n'amazina aremereye mu muziki w'u Rwanda nka Butera Knowless n'abandi. Mu myaka yashize, yakoranaga cyane n'abahanzi bakora umuziki wa secular, ariko kuri ubu iyi Studio irimo gushyira itafari ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk'uko byatangajwe n'umuyobozi wayo Murenzi Chris.


Divine Nyinawumuntu ubwo yashyiraga umukono ku masezerano mashya


Divine Nyinawumuntu yongereye amasezerano muri TFS


Unlimited Record yemeye gushyigikira Divine ikamukorera indirimbo ku buntu


Divine Nyinawumuntu ni umunyempano mu muziki wa Gospel akaba anaririmba muri Kingdom of God Ministries

REBA INDIRIMBO "URUGENDO" YA DIVINE NYINAWUMUNTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • madidy!!2 months ago
    Sinshaka kwivuga izina gusa ndirimbana na Divine muri Kingdom of God. Uyu mwana afite impano y'akataraboneka,aritonda,yicisha bugufi,nishimiye intambwe agezeho.
  • Bryan Mugabo2 months ago
    Uwo ni Divine nzi za Nyaruguru? Imana ihindura amateka
  • Munezero Emelyne2 months ago
    Waaoo Courage Obededomu! Urimo neza kbs! Uri umugabo. Njya nkukurikira kuri Paradise ni wowe watumye nyimenya na Isibo FM nabonye uhakora. Uwiteka abashyigikire rwose
  • Semana John2 months ago
    Waaooo Courage Divine! Umwana twiganye abaye umustar! Impano yawe ntawuyishidikanyaho,Kunda Gusenga Imana izabikora wangu
  • Umurerwa Henriette2 months ago
    Turashimira TFS kubwo gukomeza kuzamura impano. Uyu mugabo Obededomu yaranyigishije secondaire. Nukuri Imana ijye imuha umugisha,yatwigushije accounting none no muri media nabonye ageze kuri top. Uwo mwana Ari mu maboko meza cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND