RFL
Kigali

Baserutse mu myambaro wa Mukotanyi! Rumaga na Kenny Sol bahuriye mu gisigo cyitsa ku Kwibohora-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2024 14:28
0


Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko gukorana igisigo n'umuhanzi Kenny Sol bise "Nzaza" byaturutse ku bushuti basanzwe bafitanye, kandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi buri umwe agira aho ahurira n'undi mu buhanzi.



Atangaje ibi mu gihe yashyize hanze iki gisigo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024. Ni kimwe mu bisigo bigize Album ye ya kabiri aherutse gushyira ku isoko yise "Nzaza" iriho n'ibindi bisigo yakoranyeho n'abandi bahanzi ndetse n'abasizi.

Rumaga yabwiye InyaRwanda ko akora Album ye ya Kabiri Kenny Sol ari umwe mu bantu yatekereje ko bazakorana kandi ko ubwo yamwegeraga yahise abyumva vuba.

Ariko kandi avuga ko gutekereza gukorana na Kenny Sol atari ibya vuba, kuko no kuri Album ya mbere yise "Mawe" yifuzaga ko bakorana ariko 'tubura igitekerezo'. Ati "Umunsi nagize igitekerezo rero naramuhamagaye bimera nko kurundura umudari, abyumva cyane, ambwira ko rwose yishimiye ko dukora icyo kintu. Nzaza ni kimwe mu bisigo biri kuri Album byiza."

Rumaga yavuze ko iki gisigo 'Nzaza' yakoranye na Kenny Sol gishushanya urugamba rwo kubohora u Rwanda, kandi agisohoye muri uku kwezi kubera ko uku kwezi 'njye nakwise ukwezi ko gukunda Igihugu'.

Yavuze ko muri uku kwezi azashyira hanze n'ibindi bisigo bibiri byitsa ku gukunda igihugu, ari nayo mpamvu tariki 1 Ukwakira 2024, ari bwo yasohoye integuza y'iki gisigo 'kuko ari umunsi ukomeye ku Rwanda, umunsi wa mbere w'itangira ry'urugamba.'

Akomeza ati "Rero kiriya gisigo kivuga ku buzima bwo gukunda Igihugu." Yasobanuye ko mu rwego rwo gushushanya urugamba rwo kubohora Igihugu no guhamagarira abantu kugikorera no kugikunda, biri mu mpamvu zatumye bahitamo kugaragara mu mashusho y'iki gisigo bambaye imyenda ya Mukotanyi. Ati "Niyo mpamvu watubonye mu myambaro ya 'Mukotanyi'.”     

Mukotanyi ni impuzankano ifite amateka akomeye, kandi adasanzwe kuri bari abasirikare ba RPA bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Iyi myenda ingabo zatangiye kuyambara mu 1991, ubwo zimuriraga ibindiro mu gace k’ibirunga. Iyi myambaro iri mu ibara ry’icyatsi, ibara rya Chocolat ndetse igaragaramo n’igiti cy’umugano.

Rumaga yavuze ko mu ikorwa ry'amashusho y'iki gisigo bahaye akazi abantu barenga 20, kandi bashoyemo amafaranga menshi mu ikorwa ryayo. Gusa, hari n'abo bifashishije badashobora kubonera ikiguzi cyabo. 

Amashusho (Video) y’iki gisigo yakozwe na Tag Mayors, ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Santana Sauce.


Rumaga yatangaje ko kuva kuri Album ya mbere yifuzaga gukorana na Kenny Sol ariko bakabura ibitekerezo

Rumaga yasobanuye ko iki gisigo bagikoze mu rwego rwo kwizihiza ukwezi k’Ukwakirwa kwahiriwe gukunda Igihugu

Muri iki gisigo, Kenny Sol agaragara mu mwambaro wa Mukotanyi cyo kimwe na Junior Rumaga



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘NZAZA’ CYA RUMAGA NA KENNY SOL

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND