Kigali

Uko Se yabaye imvano yo kujya ku rugamba gukotanira Igihugu! Lt Col Simon Kabera yahaye umukoro urubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2024 9:54
0


Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yatangaje ko yagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu afite imyaka 18 y’amavuko biturutse ku kuntu umubyeyi we yakundaga kumubwira ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki, asaba urubyiruko guharanira gusigasira ibyagezweho mu rugendo rw’iterambere rw’igihugu.



Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, mu kiganiro yatanze binyuze mu gace kazwi nka “Meet me Tonight” mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ikiganiro cyibanze cyane ku rugendo rwo kubohora u Rwanda, imyaka 30 ishize Abanyarwanda bagira uruhare mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye byo ku Isi no kubaka Igihugu, ariko kandi agaragariza urubyiruko ko aribo hazaza h’igihugu, bityo bakwiriye kugikotanira.

Iki kiganiro yagitanze gishamikiye kuri iki gitaramo cya Gen-z Comedy cyari cyahujwe no kwizihiza itariki 1 Ukwakira, yabaye intangiriro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Lt Col Simon Kabera yavuze ko kuba Abanyarwanda uyu munsi basinzira bakabyuka amahoro, ari imvano y’umutekano waharaniwe n’Ingabo zari iza RPA kuko ‘habayeho ikiguzi’ cy’abana b’Abanyarwanda bemeye kwitanga mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko yinjiye mu rugamba rwo kubohora Igihugu afite imyaka 18 y’amavuko. Ati “Navukiye mu buhungiro, nize ndi impunzi, mbaho ndi impunzi, kugeza ku myaka yanjye 18 nzi neza ko ndi impunzi. Ariko ndi impunzi, igihugu cyanjye gihari.”

Simon yavuze ko kiriya gihe ntibyashobokaga ko yari kugaruka mu Rwanda, kuko na Se yari yarahunze mu 1959. Yavuze ko muri iriya myaka, u Rwanda rwarimo ivangura, akarengane, no gutoteza igice kimwe cy’Abanyarwanda hagamijwe kubamenesha.

Yumvikanishije ko igihe kigeze ‘abari bakuru, bari mu gisirikare cya Uganda harimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, harimo n’abandi batandukanye babona ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kuba mu buhungiro, abo batekereje gutyo bari bazi neza ko hari ikiguzi kigomba gutangwa kugira ngo igihugu kibone umutekano.

Lt.Col Simon yabwiye urubyiruko ko mbere y’Abakoloni, Abanyarwanda bari babanye neza, ariko ko bakimara kugera mu gihugu, ingoma zose zakurikiranye zaranzwe n’amacukubiri no kuvangura Abanyarwanda nk’ingaruka z’ubukokoni.

Yavuze ko ababaye mu gihugu kiriya gihe nta burenganzira bari bafite ku gihugu cyabo, ndetse ntabemererwa kujya mu mashuri.

Ariko uyu munsi igihugu gitanga amahirwe ku bantu bose. Kandi buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka, akiga aho ashaka.

Simon yavuze ko nyuma y’urugamba yagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Ndetse abona n’amahirwe yo kujya kwiga mu Buholandi.

Yabwiye urubyiruko ko kugira Igihugu ari nko kugira umubyeyi kandi ni umugisha. Ati “Ninjiye mu 1991 (mu gisirikare) turarwana, duhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse tubohora n’Igihugu.”


Yavuguruje Umuholandi wagorekaga amateka

Simon yabwiye urubyiruko kugira umuhate n’umwete wo kumenya amateka y’u Rwanda, kuko ari bwo bazabasha kuyasobanurira abakiri bato.

Yavuze ko ubwo yigaga muri Kaminuza mu Buholandi, hari Umuholandi wagorotse amateka y’u Rwanda, afata umwanya wo kumusobanurira ko Abanyarwanda ubwabo ari bo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Simon yavuze ko yagiye ku rugamba atarasoza amasomo ye, ariko nyuma y’urugamba yabonye amahirwe yo gukomeza kujya gukurikirana amasomo ye.

Avuga ko kuba Inkotanyi ari uguharanira kurandura ibibazo byugarije Sosiyete. Ati “Agaciro kawe ni uko uri iwanyu mu rugo. Uwakurenganya wese, wamubwira ko iyi ari gakondo y’iwanyu.”

Umukoro ku rubyiruko

Lt Col Simon yabwiye urubyiruko kugira ishyaka ryo gukunda Igihugu. Ati “[…]Njyewe nagiye kwiga muri Kaminuza ari uko mfite amanota akwiriye, nubwo narwaniye igihugu iyo ngira make ntabwo nari kujyayo.”

Yavuze ko mu kubaka u Rwanda rushya nta muntu wasubijwe inyuma. Kuko habayeho kureba mu nguni zose z’ubuzima, abantu bongera kubanishwa bundi bushya.

Yavuze ko u Rwanda rutekanye. Avuga ati “Niba ushaka kumenya ko u Rwanda rurinzwe uzambuke umupaka gatoya, uhurireyo n’ikibazo umuntu agukubite inkoni yongere agukubite iya kabiri habure n’ugufasha, ubundi n’abari iruhande babaze bati uyu ni uwahe? Mumwongere izindi, ariko muri iki gihugu, igihugu kirarinzwe, uburenganzira bw’umuntu burubahirizwa, aho waba uri hose.”

Yasobanuye ko u Rwanda rutanga amahirwe kuri buri wese, kuko bifata amasaha make gusa kugira ngo ufunguze kompanyi cyangwa sosiyete utangire gukora.

Yabwiye urubyiruko ko ‘iki gihugu kiri mu maboko yanyu’ kandi ‘mufite imbaraga zo kucyubaka’. Ati “Igihe kizagera dusaze, ni ishema kuri twe kuba dushobora gusiga abantu bafite igihugu ku mutima.”

Simon yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe kubera ko ‘twifuza igihugu cy’aho umuntu ashobora gutura aho ashaka, igihugu aho buri wese agira amahirwe angana.’

Se yabaye imvano yo kwinjira ku rugamba

Lt Col Simon yavuze ko yakuze Se amutoza gukunda igihugu kandi ‘nkiri muto yarambwiraga ngo igihugu cy’u Rwanda gitemba amata n’ubuki, kubwira umwana rero muri icyo gihe, ko gitemba amata n’ubuki, byatumye nkunda igihugu kurushaho’.

Yanavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba, kuko mu bihe bitandukanye yumvaga amakuru y’abandi bantu bagiye kwifatanya n’Inkotanyi ku rugamba, kandi muri we yumvaga ko akeneye igihugu no kuba iwabo.

Ati “Amahirwe nagize, narwanye intambara mbaho si uko abandi bose bagize amahirwe yo kubaho, Data agira amahirwe y’uko intambara yarangiye ansanga mu gihugu nkiriho. Kuba rero narafashe umwanzuro wo kuza gufatanya n’abandi, harimo gukunda igihugu, nanjye nari ndambiwe ubuhungiro, ndambiwe n’agasuzuguro.”

 

Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yabwiye urubyiruko ko barwanye urugamba baharanira Igihugu gitanga amahirwe kuri bose


Lt Col Simon Kabera yavuze ko yahisemo kujya ku rugamba afite imyaka 18 y’amavuko, kubera ko Se yamwumvishaga ko u Rwanda ari igihugu gitemba amata n’ubuki


Lt Col Simon Kabera yasabye urubyiruko kurwanya buri wese ugoreka amateka, kandi agaharanira gusigasira ibimaze kugerwaho


Lt Col Simon Kabera ubwo yaganiraga na Fally Merci utegura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ binyuze mu gace kazwi nka “Meet me Tonight”


Umunyarwenya wamamaye nka 'Atome' [Uri ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo 


Umunyarwenya wamamaye nka 'Mushumba' niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo 


Umuraperi Bushali witegura kumurika Album ye "Full Moon" yitabiriye iki gitaramo




Umunyarwenya wamamaye nka Muhinde yateye urwenya agaruka ku barimo Alex Muyoboke n'abandi










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND