U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu koroshya gutangiza ibigo by’ubucuruzi, aho bifata iminsi 32 ku bigo by’imbere mu gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.
Raporo ya Banki y’Isi ku
birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yashyize u
Rwanda ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari. U
Rwanda rwaje kuri uwo mwanya rukurikiye Singapore na Georgia.
Iyi raporo yamurikiwe i
Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane, tariki ya 3
Ukwakira 2024 kandi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 8 mu bijyanye n’imitangire
ya serivisi za Leta mu gihe ruri ku mwanya wa 17 ku Isi mu iyubahirizwa
ry’amategeko mu bucuruzi n’ishoramari.
Raporo yakozwe hashingiwe
ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo izirebana n’iyubahirizwa ry’amategeko,
imitangire ya serivisi za Leta n’ibikorwa remezo byorohereza abashoramari
ndetse no korohereza ishoramari.
U Rwanda rwaje ku mwanya
wa gatatu mu korohereza imikorere y’ishoramari hashingiwe ku mategeko n’uburyo
abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa
remezo n’ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na
Singapore ifite 87,33%.
Ubusanzwe gutangiza ibigo
by’ubucuruzi mu Rwanda, bifata iminsi 32 ku bigo by’imbere mu gihugu naho ibyo
mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.
Mu nkingi ya kabiri
ijyanye n’imitangire ya serivisi za Leta n’ibikorwa remezo, u Rwanda ruza mu
bihugu 10 bya mbere aho ruri ku mwanya wa munani n’amanota 67.37, rukurikira
Slovakie, Nouvelle Zelande, Hongrie,Portugal, Croatia, Singapore na Estonia ya
mbere ifite amanota 73,31%.
Ku birebana n’iyubahirizwa
ry’amategeko, u Rwanda ruza mu ku mwanya wa 17 n’amanota 70,68% mu gihe Hongrie
ari yo iyoboye iyo nkingi n’amanota 78,23%.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego
rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare, yasangije abitabiriye igikorwa
cyo kumurika Raporo ya Banki y’Isi ku bucuruzi n’Ishoramari, Business Ready
(B-READY 2024), uko impinduka mu iterambere ry'u Rwanda zashibutse ku guhuza
imikoranire kwa Leta n'urwego rw'abikorera.
Yavuze ko kuva mu 2003
kugeza umwaka ushize, urwego rw’abikorera ku musaruro mbumbe w’igihugu rwikubye
inshuro zisaga 14 kandi umusaruro w’umuturage w’u Rwanda wagiye uzamuka bitewe
n’urwo ruhare abikorera bagira mu iterambere.
Yagize ati: “Dutekereza
ko amavugurura akorwa mu bucuruzi aba ashingiye ku bintu bitatu; icya mbere ni
ibiganiro bigenda bibaho hagati ya leta n’abikorera. Mu Gihugu cyacu, urwego
rw’abikorera na Leta, bafite urubuga bahuriramo bakaganira.”
Gatare yavuze ko
amavugurura u Rwanda rwakoze arimo koroshya urujya n’uruza ari bimwe mu
byorohereza abacuruzi n’abashoramari by’umwihariko abanyamahanga baba bashaka
gushora imari mu Rwanda.
Ati: “Bamwe mu bari muri
iki cyumba bashobora kuba babizi ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine ku Isi,
aho umuturage wese ku Isi ashobora kurujyamo adasabwe viza, bagusinyira ugeze
mu gihugu, uyibonera ku Kibuga cy’Indege, i Kigali ukihagera. Icyo ni ikintu ibihugu
byinshi bitangiye gushyira mu bikorwa kuko twabonye ko bishobora kuba ari
ingirakamaro mu guteza imbere ubucuruzi.”
Biteganyijwe ko raporo ya
kabiri ya B-Ready izasohoka mu 2025 izakorerwa nibura ku bihugu 100, naho
izasohorwa muri Nzeri 2026 ikorerwe nibura mu bihugu 180, mu gihe iy’uyu
mwaka yakorewe ku bihugu 50 birimo ibiteye imbere, ibifite amikoro aciriritse
ndetse n’iby’amikoro macye.
TANGA IGITECYEREZO