Kugura ‘Views’ wifashisha uburyo bunyuranye burimo nko
gukoresha ‘Publicite’ za Youtube, hanyuma ugahitamo igihugu, izo ushaka, igihe
zigomba kutangirira n’igihe zigomba kurangirira.
Ibi bijyana no kwishyura amafaranga aba yavunjwe muri
‘Cryptocurrency’. Ubu buryo burahenze, ni nabwo bukoreshwa n’abahanzi bakomeye
ku Isi, ndetse Youtube irabikwishyurira, kandi ‘Video’ ishyirwa mu zigezweho ku
buryo buri wese abona ko ariyo ndirimbo yaciye ibintu hanze aha. Hari n’uburyo bwa
kabiri buzwi nka ‘Phone Farming’.
Kimwe mu bituma abahanzi cyangwa se abandi bantu
bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bagura ‘Views’ harimo gukomeza kwemeza abafana
ko ari abahanzi bihagazeho, mbese ko buri kimwe bashyira hanze cyakundwa kandi
mu gihe gito.
Inyandiko zimwe ziri kuri Internet, zisobanura ko nta
kibazo mu kuba umuntu yagura ‘Views’ kugira ngo ibihangano bye birebwe ku
muyoboro wa Youtube. Ariko kandi ngo ni byiza ko agura ku muntu yizeye kuko
‘bishobora gushyira mu byago shene yawe’.
Muri iyi nyandiko ya viralyft bavugamo ko abantu
bakwiye kubanza gutandukanya ‘Fake View’ ndetse na ‘Real Views’. Bavuga ko
‘Views’ zitari izanyazo (Fake Views) kenshi zikomoka ku muntu wazikugurishije
zivuye kuri konti zitabaho (Fake Accounts). Ni mu gihe ‘Views’ za nyazo ziva
kuri konti za ‘Active accounts’ cyangwa “Real accounts”.
Ariko kandi Politiki ya Youtube yubatse ku buryo ibuza
ubwoko ubwo ari bwo bwose bw'inyongera kuri uru rubuga.
Hari inyandiko z’indi ziri kuri internet zigaragaza ko
ugura ‘Views’ 1000 atanga amafaranga ari hagati y’amadorali 10 na 50, ariko
basobanura ko biterwa n’umuntu waguriye.
Ariko kandi muri iyi nyandiko bavuga ko Youtube
itemera ikintu cyose gikorwa kigamije kuzamura umubare w’abantu bareba ibyo
washyizeho, yaba binyuze mu kugura ‘Views’, ‘Likes’, ‘Comments’ cyangwa se
ibindi. Aha bavuga ko bitemewe muri rusange.
Bamwe
bakunze kuvuga ko ari “Fake Views”
Hari abajya kure bakavuga ko kenshi abantu bavuga ko
ari ‘Fake Views’ ahanini bitewe n’uko umuntu aba yarebwe n’abantu atazi ku
rubuga rwe rwa Youtube- Uretse ko n’ubundi abantu bamureba bose siko aba abazi.
Mu busanzwe iyo ukoresha urubuga rwa Youtube mu buryo bw’akazi
kandi bw’umwuga uhabwa uburyo bwo kujya wishyurirwa ibyo ukora cyangwa se ibyo
unyuzaho (Monitization).
Hari abavuga ko hari ‘Views’ umuhanzi cyangwa se undi
muntu agura, ku buryo ashobora no kuzishyurirwa na Youtube.
Hari
shene zimwe zifungwa
Hari urubuga ruvuga ko iyo uguze ‘Views’ ku bantu
batizewe cyangwa se batanga izitari iza nyazo, rimwe na rimwe uburyo wa Youtube
buzwi nka ‘Algorithm’ bushobora guhitamo guhagarika shene yawe bitewe n’uko
babona ko hari ibiri gukorwaho bidakwiye.
Hejuru y’ibi kandi, ngo ushobora no gutakaza umubare w’abantu
(Audience) bari basanzwe bakurikirana ibikorwa byawe.
Banavuga ko hari igihe ugura ‘Views’ rimwe na rimwe
zikavaho, bitewe n’uko uwazishyizeho atakurikiranye neza igikorwa. Ndetse, ngo
hari n’igihe yibeshya bikarangira ibikorwa ‘Views’ waguze zisubiye ku zo
watangiranye kuri icyo gikorwa washakaga kuzamura.
Gukoresha Youtube nk'umwuga ni amahirwe n'amahitamo
amaze guhira benshi. Ubona igikundiro n'amafaranga-Ingero z’abo uru rubuga
rutunze hanze ni benshi!
Uretse kugura “views” hari n'abagura “subscribers” mu
kugaragaza ko hari umubare munini ugenda ukura nk'igihumyo wishimira ibyo
bakora.
Imbuga [Website] zigurisha izi serivisi zigufasha
kubona ‘Subscribers’, ‘Likes’, ‘comments’ kuri videwo n'ibindi bigaragaza
urubuga rwawe nk'urwa mbere muri sosiyete.
Kugura izi serivisi bituma hari umubare ukurikirana
iyi shene, utekereza ko wacitswe kujya muri ibyo bihumbi nabo bakayoboka.
Umuhanzikazi Teta Diana ubarizwa muri Suede yigeze
kuvuga ko kugira shene ya Youtube ari ubuntu, kandi koko bisaba kuba ufite
Email gusa.
Avuga ko ‘views’ naba ‘followers’ bagurwa, bityo ko
‘showbiz’ ya byacitse yica umuziki. Uyu muhanzikazi yavuze ko “ubuhanzi
bwigenga buravuna ariko bukaramba. Yungamo ati "Twubake ibyagutse kandi
biramba, ubugeni n’ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure."
‘Engagement' (Likes& Comments) ni kimwe mu
bishobora kugaragaza ko indirimbo yaguriwe ‘views’. Iyo engagement y’indirimbo
iri hejuru biba bigaragaza ko nta views, iyo engagement iri hasi bigaragaza ko
indirimbo yaguriwe views.
Hari Application zirenga 20 ziri kuri internet
wifashisha ukagura views kuri Youtube, bakakuzamurira aba Subscribers…ukagura
aba Followers kuri Instagram, kuri X ubundi ugatembagara.
Iyo ubuyobozi bwa Youtube bumenye ko waguze views
urabihanirwa. Uburyo Youtube yemera ni ubuzwi nka Skippable ads non-skippables
aho wishyura ari hagati y’amadorali 2000 na 100, ikakwamariza cyane cyane
ibicuruzwa.
Inyandiko ya Youtube iri kuri internet ivugamo ko uru
rubuga rutemera umuntu wese ugura Views, Likes, Comments n’ibindi bituma
yigaragaza nk’aho sosiyete imukunda. Bati “Ibi ntibyemewe.”
Uru rubuga ruvuga ko rwiteguye gukuraho burundu shene
yose igura views n’ibindi. Rushishikariza abarukoresha, kurumenyesha igihe
cyose babonye ibintu binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza yarwo.
Bati “Shene ya Youtube itubahiriza amabwiriza
n’amategeko twashyizeho ikurwaho by’igihe gito cyangwa se bya burundu.”
Youtube, ni urubuga rukoreshwa n'abashabitsi,
abanyamuziki, abakinnyi ba filime, aba Vloggers n'abandi. Ku bashaka gukora
ikintu kikiganza muri miliyoni z'abantu bakoresha uru rubuga ni intambara
itoroshye.
Youtube yashinzwe mu 2005. Nibura aba-Youtubers
bashyiraho video z'amasaha 300 mu gihe cy'isaha imwe. Ibi bivuga ko niba ushaka
ko ibyo washyizeho birebwa ukeneye izi mbaraga.
Kugura views wifashishije Application zitandukanye
birashoboka, ariko iyo Youtube ibimenye iraguhana cyangwa se umuyoboro wawe
ugahagarikwa
TANGA IGITECYEREZO