Nyuma y’uko Minisiteri y'Ubuzima itanze amabwiriza ajyanye n'ikwirakwizwa ry'uburwayi buterwa na virusi ya Marburg mu Rwanda, MINEDUC yashyizeho amabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose kugeza igihe Minisiteri y'Ubuzima izatangira andi mashya, harimo n’ihagarikwa rya gahunda yo gusura abanyeshuri biga baba mu bigo yabaga buri kwezi.
Mu itangazo yashyize
ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, Minisiteri y'Uburezi yashyizeho
amabwiriza mashya arebana no kwirinda icyorezo cya Marburg kimaze guhitana
abantu 10 mu Rwanda, mu gihe abanduye bageze kuri 29.
Ni muri urwo rwego abayobozi
b'ibigo by'amashuri ndetse n'abarimu basabwa kugenzura niba nta munyeshuri
ufite ibimenyetso by'ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo: Umuriro
ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri
kandi barasabwa kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa
muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza
abanyeshuri gutizanya imyenda n'ibindi bikoresho ndetse no guhumuriza
abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.
Ni mu gihe ababyeyi bo
basabwa kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya
Marburg, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi
agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize.
Minisiteri y’Uburezi
kandi irasaba abanyeshuri gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa
ry'uburwayi buterwa na virusi ya Marburg nk’uko babishishikarizwa n’abayobozi
babo.
Mu rwego rwo gukaza
ingamba zo kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC yabaye ihagaritse igikorwa cyo gusura
abanyeshuri biga barara mu mashuri gisanzwe gikorwa buri kwezi, kikazasubukurwa
nyuma y'igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n'inzego z'ubuzima.
Nta mpungenge zihari kuko
igihe hari ibikoresho byihutirwa umunyeshuri akeneye, umubyeyi azajya korana
n'ubuyobozi bw'ishuri abyohereze akoresheje ubundi buryo harimo
n'ikoranabuhanga aho bishoboka.
Virusi ya Marburg ni
icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu
1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade
muri Serbia.
Ibindi byorezo bya
Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC,
Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.
TANGA IGITECYEREZO