Umuhanzi mu njyana gakondo wahiriwe no gutaramira mu bihugu by’amahanga, Massamba Intore ategerejwe mu Mujyi wa Copenhagen mu gihugu cya Denmark, aho agiye gutaramira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Massamba wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’, ‘Rwagihuta’
n’izindi agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya kabiri, ndetse
arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2024, ni mu gihe
igitaramo kizaba tariki 5 Ukwakira 2024.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko
iki gitaramo kigamije kwizihiza Intsinzi ya Perezida Paul Kagame no kongera
guhura kw’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi.
Ati “Ndishimye cyane kuba ngiye kongera gutaramira
abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu. Ni ubwa kabiri ngiyeyo. Kuri iyi nshuro
ni ukuririmba mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse no
kwishimira intsinzi y’umukandida wacu.”
Iki gitaramo cyangwa se uyu mwiherero wiswe “Imihigo
Yacu Music Celebration Night” uzaba ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2024,
kandi uzahuza abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u
Burayi.
Massamba agiye gutaramira Denmark, mu gihe ku wa 9
Werurwe 2024, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Vejle muri iki gihugu bahuriye mu nama rusange. Ni inama yasize barushijeho kwiyemeza
kumenyakanisha igihugu no kwegera abashoramari n’abasura u Rwanda.
Uyu muhanzi agiye muri iki gihugu, mu gihe aherutse
gukorera ibitaramo bibiri muri Canada, aho yaherukaga mu myaka 11 ishize, ubwo
yaririmbaga mu birori bya Rwanda Day byahuje Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda
babarizwa muri kiriya gihugu.
Massamba afatwa nk’umwe mu bahanzi bahiriwe no
gukorera/gutumirwa mu bitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ahanini
biturutse ku ndirimbo ze zigaruka ku buzima bw’Igihugu, ndetse byatumye akomera
ku nganzo ye kugeza n’uyu munsi.
Ku wa 31 Kanama 2024, yakoreye igitaramo gikomeye muri
BK Arena yise “3040 y’Ubutore”, icyo gihe yizihije imyaka 30 y’ukongera
kwiyubaka k’u Rwanda n’imyaka 40 ishize ari mu muziki.
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Karame
Rudasumbwa', 'Sisi wenyewe', 'Ikizungerezi', 'Inkotanyi Cyane', 'Araje', 'Dushengurukanye Isheja', 'Mama Shenge', 'Kanjongera' n'izindi.
Massamba ategerejwe muri Denmark mu gihe aherutse gutaramira mu gihugu cya Canada
Massamba yagaragaje ko yiteguye kongera gutaramira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Denmark ku nshuro ye ya kabiri
Ku wa 31 Kanama 2024, Massamba yakoreye igitaramo muri BK Arena mu gitaramo yise "3040 y'ubutore"
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTSINZI' YA MASSAMBA INTORE
TANGA IGITECYEREZO