RFL
Kigali

Dj Brianne ategerejwe i Huye mu gitaramo kibanziriza MTN Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/10/2024 15:23
0


Gateka Esther Brianne uzwi nka DJ Brianne agiye gutaramira mu karere ka Huye mu gitaramo kibanziriza MTN Iwacu Muzika Festival yatewe inkunga na kompanyi ya MTN Rwanda.



Akarere ka Huye gacumbikiye Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye kuri ubu risigaye ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 13. Hari abakunzi kuvuga ko imyidagaduro yo muri iyi Kaminuza yasubiye inyuma ugereranyije n'uko yari imeze mu myaka yashize.

Bamwe bavuga ko mbere imyidagaduro yo mu mujyi wa Huye yabaga iri hejuru kubera ko uyu mujyi wari ugicumbikiye iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ariko kuri ubu ikaba yarabaye ishami, bityo umubare w'abanyeshuri baryigagamo ukaba waragabanyutse.

Hari n'abavuga ko impamvu ari ukubera ko habuze abashoramari bategura Ibitaramo bagatumira abahanzi cyangwa se abandi bafite aho bahuriya n'imyidagaduro, ariko kuri ubu ubona ko iki kibazo kiri kugenda gikemuka aho usanga nibura buri mpera z'icyumweru haba hari umuhanzi cyangwa se umu DJ ukomeye uba watumiwe kuhataramira.

Nk'ubu kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4 Ukwakira 2024 DJ Brianne azatarama mu gitaramo kizabera mu kabari ka 'City Snack Resto&Bar’ kazwi mu mujyi wa Huye. Ni ijoro ryo gutarama ryateguwe mu rwego rwo guha ikaze abashyitsi bazarara mu Mujyi wa Huye bitegura igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizahabera tariki 5 Ukwakira 2024.

Iri serukiramuco ryatewe inkunga na MTN Rwanda, rizaririmbamo abahanzi b'amazina aremereye mu muziki nyarwanda barimo Bruce Melodie, Bushali, Danny Nanone, Ruti Joel, Bwiza, Chriss Eazy na Kenny Sol. Kwinjira bizaba ari ubuntu ariko muri VIP ni 2,000 Frw.  

DJ Brianne watumiwe nk’uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo, azaba acuranga umuziki yifashishije umucuranzi umufasha kuvuza ingoma, ibintu byari bisanzwe bizwi ku ba -DJ b’abanyamahanga. Ni ibikubiye mu bumenyi aheruka kurahura ndese ni bwo bwa mbere azaba agiye kubikora.

DJ Brianne agiye gutaramira i Huye akurikira ibindi byamamare birimo Juno Kizigenza, Bull Dogg, Chriss Eazy, Anita Pendo. Abahanzi ba Gospel nabo bataramiye muri aka Karere mu bihe binyuranye, muri bo harimo Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, True Promises n'abandi.


Mu Karere ka Huye harabera igitaramo rurangiza mu mpera z'iki cyumweru

DJ Brianne azataramira i Huye kuri uyu wa Gatanu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND