Imyaka 170 irashize ishyaka ry’Abarepubulikani rivutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu Isi yose ikaba yerekeje amaso muri iki gihugu hibazwa niba rizekuna intsinzi mu matora y’Ugushyingo 2024.
Abaperezida babayeho baturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, imibare igaragaza ko bagera kuri 19
kuva iri shyaka ryashingwa mu 1854.
Perezida wa mbere watowe wavaga mu ba repubulikani yari
Abraham Lincoln watowe mu 1861, nubwo kandi ishyaka ry’Abademokarate rimaze
igihe ryo rimaze kuvamo aba Perezida bayoboye iki gihugu rurangiranwa 14.
Twabateguriye abagiye bayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
baturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani.
Abayoboye
mu kinyejana cya 19
Abraham
LincolnNi we Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yayoboye hagati ya 1861 na 1865, afatwa na benshi nk'udasanzwe.
Yayoboye Amerika mu bihe by’intambara ariko akomeza
gukora igishoboka ngo asigasire ubusugire bw’iki gihugu, gutangaza ko akuye abacakara
ku ngoyi yari ibaziritse ko babohowe byahinduriye amateka.
Nubwo byatangije urundi rugamba rurimo urwo guharanira
uburenganzira bwabo.
Ulysses
S. GrantYabaye Perezida wa 18 yayoboye hagati ya 1869 na 1877, yari umuyobozi w’ingabo mu gihe cy’intambara aza kwegukana manda ebyiri
zikurikiranye, yashyizeho kandi iteka riha uburenganzira abaturage bose bwo gutora hatitawe ku ruhu.
Rutherford
B Haves
Perezida wa 19 yategetse hagati ya 1877 na 1881, manda ye imwe yibukirwa ku kuba yarakoze iyo bwabaga mu guharanira ko abanyamerika baba umwe.
James
A GarfieldPerezida wa 20 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Garfield
yatabarutse ari mu nshingano aho yarashwe amaze amezi ane yonyine azitangiye, yayoboye mu 1881.
Chester
A ArthurPerezida wa 21 yayoboye hagati ya 1881 na 1885, ni we wari
Visi Perezida wa Garfield, yamuhuhiye mu ngata amaze gutabaruka.
Yagerageje guca icyenewabo mu banyapolitiki batangaga
akazi bidashingiye ku byo abantu bazi ahubwo ikimenyane.
Agerageza guharanira ko abafite ibitekerezo byo
gukandamiza abandi babicikaho.
Benjamin
HarrisonPerezida wa 23 yayoboye hagati ya 1889 na 1893, yari
umwuzuru wa Perezida wa cyenda wa USA.
Benjamin yayoboye manda imwe, amavugurura atandukanye muri
rubanda nicyo kintu yibukirwaho.
William
McKinleyPerezida wa 25 yayoboye hagati ya 1897 na 1901, yibukirwa
ku ntambara Amerika yarwanyemo na Espagne, yaje gutorwa muri manda ya kabiri
gusa aza kwicwa atayisoje.
Abayoboye
mu kinyejana cya 20
Theodore
RooseveltPerezida wa 26 yayoboye hagati ya 1901 kugera 1909. Ari mu
ba Perezida bakomeye b’Amerika, yatangiye kuyobora iki gihugu afite imyaka 42,
yarwanye inkundura mu kuringanyiza ubushobozi bwa kompanyi nini mu bucukuzi bw’amavuta
n’izitwara abantu.
William
H TaftPerezida wa 27 yayoboye hagati ya 1909 na 1913, yashyize
imbaraga nyinshi mu birebana no guteza imbere ububanyi n’amahanga hifashishijwe
ifaranga.Yari afite kandi ukuboko gukomeye mu rukiko rw’ikirenga ibintu bidanzwe
ku bakuru b’ibihugu.
Warren
G HardingPerezida wa 29 yari ku butegetsi hagati ya 1921 na 1923,
ubuyobozi bwe bwashinjwe ruswa n’akarengane, yabayeho mu bihe by’intambara ya Mbere y’Isi .
Calvin
CoolidgePerezida wa 30 yayoboye hagati ya 1923 na 1929, yari Visi
Perezida aza kuzamuka nyuma y’urupfu rw’uwo yari yungirije. Ubuyobozi bwe
bwaranzwe no gushyiraho amabwiriza agenga abimukira, gukuraho imisoro
yishyuzwaga mu by’intambara ya Mbere y’Isi.
Herbert
HooverPerezida wa 31 yayoboye hagati ya 1929 na 1933, yahuye n’ikibazo
cyo kugwa ku bukungu byamuteye ihungabana rikomeye.
Yaje no gutakaza amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuba
Perezida w’Amerika.
Dwight
EisenhowerPerezida wa 34 yayoboye hagati ya 1953 na 1961, ari mu
ntwari z’abasirikare, aho yagiye akora imirimo itandukanye yamugejeje ku ipeti
rya Generali.
Yarwanyije yivuye inyuma intwaro za kirimbuzi hamwe na
politiki y’abakominisiti nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi. Mu gihe cy’ubutegetsi
bwe hakozwe amavugurura mu birebana n’uburenganzira bwa muntu.
Richard
M NixonPerezida wa 37 yayoboye hagati ya 1969 na 1974, yabaye
icyamamare mu mabara byanaje kumuviramo kwegura muri manda ye ya kabiri.
Yakoze iyo bwabaga mu birebana no kubungabunga
ibidukikije, anashyiraho amabwiriza agendana no kuba abantu bafite imyaka 18
babasha gutora.
Gerald
FordPerezida wa 38 yayoboye hagati ya 1974 na 1977, afite
uduhigo twinshi yagiye aca nka Perezida na Visi Perezida. Yagizwe Visi Perezida nyuma y'uko Spiro yari yikuye ku buyobozi.
Ronald
ReaganPerezida wa 40 hagati 1981 na 1989 yari we Perezida watowe
ari mukuru kugeza kuri Donald Trump ariko yibukirwa ku bintu bitangaje.Birimo kuba yarasoje intambara y’ubutita, anashyiraho Umuyobozi
Mukuru w’Urukiko rw’ikirenga.Hagiye hageragezwa kumwica ariko ntibyabasha
gukunda.
George
H.W.BushPerezida wa 41 yayoboye hagati ya 1989 na 1993, yagiye aca
uduhigo dutandukanye harimo nko kuba yarayoboye igitero cyo muri Panama cyakuyeho
Manuel Noriega, yarwanye intambara yo mu kigobe cya Persia.
Abayoboye
mu kinyejana cya 21
George
W BushYabaye Perezida wa 43 yayoboye hagati ya 2001 na 2009
ubuyobozi bwe ntabwo buzibagirana kubera uburyo bwaranzwe no kwivuna umwanzi
nyuma y’ibitero bya tariki ya 11 Nzeri 2000 byibasiye World Trade Center na
Pentagon.
Donald
J TrumpPerezida wa 45 yayoboye muri 2017 na 2021, ni umushabitsi
wabigize umwuga intsinzi ye ntabwo yavuzweho rumwe mu matora kubera ibibazo
byayikurikiye.
Ubu ahatanye mu matora ku nshuro ya Gatatu nk'uko
abyemererwa n’Itegeko nNshinga.Intego yo kwiyamamaza kwe ikaba irimo ko azatuma
Amerika itazongera kwishora mu ntambara.
TANGA IGITECYEREZO