Umuhanzi w’umunya-Nigeria Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus uzwi mu muziki nka Joeboy uri mu bakomeye muri iki gihe, agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda rugamije gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie.
InyaRwanda ifite amakuru
yizewe avuga ko uyu muhanzi agera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 1
Ukwakira 2024, agamije gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo yakoranye na
Bruce Melodie iri mu zizaba zigize Album ye nshya y’uyu muhanzi ubarizwa muri
1:55 AM.
Iyi ndirimbo iri mu
bikorwa Bruce Melodie amaze igihe ari gutegura mu rwego rwo gushyira umuziki we
ku isoko Mpuzamahanga. Aherutse kubigaragaza ubwo yashoraga arenga Miliyoni 50
Frw, mu ikorwa ry’indirimbo ye ‘Sowe’ yakoreye muri Nigeria.
Joeboy yagiye atumirwa mu
Rwanda mu bihe bitandukanye. Ku wa 28 Gashyantare 2020, yatanze ibyishimo ku
banyarwanda n’abandi ubwo yaririmbaga mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction byabereye
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Muri Kamena 2021, yari mu
Rwanda aho yahuriye n’umuhanzi Mr Eazi umufasha mu muziki abinyujije muri
sosiyete ye y’umuziki yashinze mu 2018 yise ‘emPawa Africa’ ifasha abahanzi bo
mu bihugu 11 byo muri Afurika.
Icyo gihe Joeboy ari mu
bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n’abandi
bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku
muziki, uko umuhanzi yitwara n’ibindi.
Ku wa 4 Ukuboza 2022,
Joeboy yataramiye muri BK Arena binyuze mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’. Kiriya
gitaramo cyanaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Christopher, Davis D,
Bushali, Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Chris Eazy. Amakuru yizewe avuga
ko umubano w’aba bahanzi bombi wagutse kuva kiriya gihe kugeza ubwo banaiyemeje
gukorana indirimbo.
Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Joeboy, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo “Iyo Foto” yakoranye na Bien-Aime Baraza, umunyamuziki wafatwaga nka nimero ya mbere mu itsinda rya Sauti Sol ryamamaye muri Kenya.
Joeboy w'imyaka 26
y’amavuko wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Sip (Alcohol)’ yavutse yitwa Joseph Akinfenwa
Donus akorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music.
Yasohoye Album yise
‘Love&Night’ anahatanira ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’.
Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’,
‘All for you’ n’izindi.
Mu 2020 yasohotse ku
rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore
yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze
kurebwa n’abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.
Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.
Umuhanzi w’umunya-Nigeria,
Joeboy ategerejwe i Kigali mu rugendo rugamije gufata amashusho y’indirimbo ye
na Bruce Melodie
Kuva mu 2022, Bruce Melodie yaguye umubano we na Joeboy bigeze ku gukorana indirimbo
Bruce Melodie yatangiye imirimo ya nyuma kuri Album ye nshya yahurijeho abarimo Shaggy, Bien-Aime n’abandi
Ku wa 1 Ukuboza 2022, Joeboy yabwiye itangazamakuru ko yatangiye ibiganiro by'imikoranire na Bruce Melodie ndetse na Ish Kevin
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO FOTO’ YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIME
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIP’ YA JOEBOY
REBA IKIGANIRO JOEBOY YAVUGIYEMO IBY'IMIKORANIRE YE NA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO