RFL
Kigali

Yanditse amateka! Umukecuru w'imyaka 80 ahatanye mu marushanwa y'ubwiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2024 12:21
0


Umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko yanditse amateka ku Isi yo kuba umuntu wa mbere ukuze wiyemeje guhatanira ikamba ry’ubwiza muri Miss Universe itegerejwe muri Mexique.



Ni uwitwa Choi Soon-hwa ukomoka muri Koreya y’Epfo utangaza ko yafashe umwanzuro wo guhatana kugira ngo yerekane ko n’umuntu ukuze ashobora kuba afite ubuzima bwiza bumwemerera guhatana.

Mu kiganiro yagiranye na CNN ati ”Nashakaga kwereka Isi ko umuntu w’imyaka 80 yaba afite ubuzima buzira umuze. Bakibaza bati ni gute yabungabunze ubuzima bwe?

“Ni ibihe biryo arya? Nashakaga kwerekana ko dushobora kubaho mu buzima buzira umuze nubwo twaba dukuze.”

Choi Soon-hwa avuga ko yahisemo kwitabira uyu mwaka nyuma y’uko imbogamizi zahoze muri iri rushanwa zakuwemo urugero nk’imyaka y’abitabira, waba ufite abana, umugabo ndetse n’izindi mbogamizi zakuwemo.

Uyu mukecuru akaba azahatana n’abandi 31 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye muri Miss Universe izabera muri Mexique mu Ugushyingo 2024.

Muri uyu mwaka, Lorraine Peters w’imyaka 58 na Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss Universe Argentina gusa ntibabashije kwegukana amakamba.

Ese mbere yakoraga iki?

Mbere yo gufata umwanzuro wo kuza guhatana muri aya marushanwa, Choi Soon yahoze ari umukozi wa kwamuganga aho yitaga ku barwayi barembye cyane (Medical care). Ibi yabikoze kuva afite imyaka 24 kugeza afite imyaka 58. 

Yabwiye CNN ko bitewe n'uko yumvaga atazapfa adakoze iby'imideli, ubwo yarafite imyaka 72 nibwo bwa mbere yatangiye kwerekana imideli kugirango abane amafaranga. Ati: ''Narimfite imyenda myinshi ngomba kwishyura kandi amafaranga navanye kwa muganga ntiyarahagije. Bambwiye ko mu mideli nabasha gukuramo amafaranga yamfasha''.

Mu 2017 nibwo Choi Soon yagannye ishuri ryo muri Seoul ryigisha ibijyanye n'imideli kugeza mu 2019. Kuva ubwo yatangiye kumenyekana muri Koreya y''Epfo ndetse amafoto ye yacurujwe mu binyamakuru by'imideli nka Harper's Bazaar na Elle Magazine.

Yasoje avuga ko yiteguye guhagararira igihugu cye gusa ngo ikiri ku mutima kurusha ibindi ari ukwereka isomo abuzukuru be. Choi ati: ''Mfite abuzukuru 3 nshaka kwigisha, ndashaka kubaha isomo ry'uko uko waba ungana kose ugomba gukurikira inzozi zawe kandi ukazigeraho".

Choi Soon-hwa w'imyaka 80 ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya 'Miss Universe' ari kubera muri Mexico

Choi ari kumwe n'abakobwa bakiri bato bahagarariye Koreya y'Epfo muri aya marushanwa

Kuva mu 2017 kugeza mu 2019 Choi yigaga ibyo kumurika imideli

Yahoze akora kwa muganga yita ku barwayi kugeza ahawe ikiruhuko cy'izabukuru


Yatangiye kwerekana imideli afite imyaka 74

Ari mu banyamideli bakunzwe muri Koreya y'Epfo

Amafoto ye ashyirwa mu bibyamakuru by'imideli mpuzamahanga

Avuga ko ari nzozi zibaye impamo mu guhatana mu marushanwa y'ubwiza


Choi Soon ubura amezi macye ngo yuzuze imyaka 81, anamamaza imyenda yo kogana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND