Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yatangaje ko kuva mu 2015 ari mu muziki wubakiye ku njyana ya Hip Hop, yabonye gushyigikirwa ariko ko atiyumvaga nk’umuhanzi wabasha guserukira igihugu, kuko injyana yakoraga atari we wayivumbuye ari nayo mpamvu yahisemo kwinjira muri gakondo.
Uyu muraperi wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Nyabarongo’ asobanura imyaka icyenda ishize ari mu muziki nk’idasanzwe
mu rugendo rwe rw’umuziki. Kuko yabashije gutanga umusanzu we mu kwamamaza
injyana ya Hip Hop, arahirwa atwara n’ibikombe.
Ariko buri gihe yahoraga
abunza imitima yibaza ahazaza h’umuziki we. Rimwe na rimwe yagiye acika intege,
kubera ibibazo binyuranye.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Ama G The Black yavuze ko ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza
Perezida Paul Kagame hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, ari bwo yagiranye
ibiganiro n’umuhanzi Nyirinkindi Gisa, amushakishariza gukora umuziki gakondo.
Yavuze ko yabonaga ukuntu
uriya muhanzi atera indirimbo ze akikirizwa n’abakuze ndetse n’abato, ariko
yagera ku ndirimbo ye ‘Nyabarongo’ ntabone umuntu utera agatoki ku bwe.
Ati “Nabonye uburyo
Nyirinkindi yakiriwe aririmba mu bikorwa byo kwamamaza, ababyeyi bateze urugori
bagafatanya nawe, abana baririmbana nawe, ndibaza nti bariya babyeyi nabageraho.
Kiriya gihe naravuze nti reka njye kuri ‘stage’ ndirimbe ‘Nyabarongo’ wenda
barasimbuka, ariko narayiririmbye mbona nta n’umwe usimbuka, icyo gihe byatumye
negera Nyirinkindi ndamubaza nti biriya bintu bikorwa.”
Abafana
baramutereranye?
Ama G The Black
yasobanuye ko mu myaka ishize, yabonye gushyigikirwa n’abafana banyuranye,
kandi mu bihe bitandukanye, ku buryo atakitwaza ko batumvise ibihangano bye,
ngo afate icyemezo cyo kureka Hip Hop, injyana yaruhiye.
Ariko kandi, ashingiye ku
byo amaze kumenya bijyanye no gukora umuziki gakondo, yasanze akwiye gutera
ikirenge mu cya Massamba Intore, Jules Sentore n’abandi.
Ati “Nshobora kuba ngiye
gukora indirimbo, nkumva ‘beat’ ya Gakondo nkarapa ariko ka kantu kacu ka Kinyarwanda
ntikaburemo. Ibi bintu Dj Adams yarabivuze ni uko ntabyumvaga neza, ariko
noneho nahuye n’umuntu ubizi neza noneho, niyo mpamvu ninjiyemo muri gakondo.”
Ama G The Black yavuze ko
yagiriye ibihe byiza muri Hip Hop ‘dutwara ibikombe kandi abantu baradukunda’.
Ariko yaje gusanga atakora Hip Hop neza kurusha ‘abanyamerika’.
Akomeza ati “Kuki utakora
Hip Hop ariko ugashyiramo n’ibintu bigendanye na gakondo yawe. Nonese
uzantandukanyiriza he na 50 Cent niba dukora ibintu bijya kumera kimwe. Kuko iriya
Hip Hop ya bariya bagabo bari muri Amerika ni gakondo yabo, ntabwo nari mbizi,
twakomeze kubakunda, turabigana, twiga ururimi, ariko tugende nkabo. Ariko se,
kuki twe tutafata umuziki wacu ngo tuwugeze iwabo, ko uwabo watugezeho. Nubwo
bigoye ariko itangiriro rigomba kubaho.”
Uyu muraperi avuga ko
yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nyirinkindi Ignace, amusobanurira amateka,
umuco w’u Rwanda n’ibindi byatuma yiyumvamo gakondo. Ati “Ni uko nafashe
umwanzuro. Niyo gahunda nihaye. Mfite icyizere cy’uko kuba ngiye gukora gakondo
bizatuma urubyiruko runyiyumvamo, ariko kandi batanyiyumvisemo abakuru bo
bazankunda. Ni ukubagarira yose, niko Nyirinkindi yambwiye.”
Aba bahanzi bombi
bakoranye indirimbo bise ‘Iminsi’ yumvikanisha ko iminsi yose idasa, kuko umwe
uhuriramo n’ibyiza, undi ugahuriramo n’ibibi. Ati “Iminsi irahinduka, uyu munsi
ushobora kumva uri aha, ejo ukisanga ahandi, rero ivuga ku bigendanye n’iminsi.”
Umuraperi Ama G The Black
yatangaje ko yinjiye mu njyana gakondo nyuma yo gusobanukirwa ko ariwo muziki
ufite umwimerere
Umuhanzi mu njyana
gakondo, Nyirinkindi Gisa wafashije Ama G The Black kwiyumvamo gakondo
Ama G The Black yavuze ko
yashyigikiwe mu myaka icyenda ishize ari mu muziki, ariko ko yasanze ataririmba
Hip Hop kurusha 50 Cent n’abandi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMINSI’ YA AMA G THE BLACK NA NYIRINKINDI
TANGA IGITECYEREZO