Abahanzi Nyarwanda, Mugisha Benjami [The Ben], Mbonyicyambu Israel [Israel Mbonyi] na Ossama Masut Khalid [Okkama] basohotse ku rutonde rw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bahataniye ibihembo ngarukamwaka bizwi nka African Entertainment Awards, USA (AEAUSA).
Si ubwa mbere aba bahanzi
bahataniye ibi bihembo. Ariko kuri iyi nshuro ni akarusho kuko bashyizwe ku
rutonde mu gihe hizihizwa imyaka 10 ishize ibi bihembo bitangwa, kandi bigira
uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuhanzi mu nguni zose z’ubuzima.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Mbere tariki 30 Nzeri 2024 ni bwo abategura ibi bihembo basohoye urutonde
ntakuka rw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bahataniye ibi bihembo.
Byanaherekejwe no gutangaza, amatora yo kuri internet yatangiye, ndetse
azatangira ku wa 2 Ugushyingo 2024.
Ibi bihembo bitegurwa
hagamijwe gutera imbaraga abahanzi bo muri Afurika no gushyigikira ibikorwa
byabo. Bihuzwa n’ibirori byo kumurika imideli, kugaragaza umuco wa buri gihugu,
hagamijwe muri rusange kuzamura inganda ndangamuco za buri gihugu.
Ababitegura bavuga ko ibi
bihembo byabaye urubuga rwiza rwo kugaragaza impano z’abahanzi bakomeye muri
Afurika, ndetse n’abari kuzamuka. Mu gutanga ibi bihembo, hanatumirwa abahanzi
baririmba, mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori.
Ibihembo nyirizina
bizatangwa ku wa 9 Ugushyingo 2024, mu muhango uzabera mu nyubako ya Hilton
Hotel Newark Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera saa moya z’ijoro
kugeza mu masaha akuze.
Ariko mbere y’aho hazaba ibirori byo kumurika imideli, bizaba ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni ibihembo bihataniwe mu
byiciro 44. Okkama wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Puculi’ ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi
mushya cyangwa se itsinda rishya (Best New Artist/Group), aho ahatanye na: Onesimus,
Pabi Cooper, Mudra D Viral, Eli Njuchi, Jahshii, Kashif Sankar, Ntate Stunner, Pressure
Busspipe ndetse na Prince Diallo.
Ni mu gihe The Ben
ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka muri ibi bihembo, ubarizwa
mu Burasirazuba, Amajyepfo cyangwa se Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist
- East/South/North).
Ahatanye na Eddy Kenzo, Rayvanny,
Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah wigeze
gutaramira mu Rwanda na Focalistic.
Umuhanzi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uri kwitegura gukorera igitaramo muri
Tanzania, ahatanye mu cyiciro cy’umuramyi mwiza (Best Gospel Artist).
Ahatanye na Mercy Chinwo
wamamaye mu ndirimbo ‘Excess Love’, Tim Godfrey, Frank Edwards, Ntokozo Mbambo,
Prosper Ochimana, Minister Mahendere, Nathaniel Bassey benshi bashatse gutumira
i Kigali, Piesie Esther ndetse na Janet Manyowa.
Ibi bihembo kandi
bitangwa ku bantu bagize uruhare mu gutunganya indirimbo zinyuranye, biri mu
mpamvu zatumye Nkotanyi Fleury uzwi mu Rwanda mu gutunganya amashusho y’indirimbo
z’abahanzi barimo Ariel Wayz yarashyizwe ku rutonde.
Uyu musore ahatanye mu
cyiciro cy’utunganya amashusho w’umwaka (Video Director of the Year), ahatanye
na Jack Bohloko, TG Omori a.k.a Boy Director, Kyle Lewis, Nahom Records Inc, Clarence
Peters, Dammy Twitch, Director Pink, The Alien ndetse na Daps.
Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ushyigikiye muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 10
The Ben uherutse gushyira
hanze indirimbo ‘Plenty’ yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo AEAUSA
Okkama uherutse
gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Akanyoni’ ahatanye ku nshuro ya kabiri muri
ibi bihembo
Israel Mbonyi utegerejwe
mu gihugu cya Tanzania, yashyizwe ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo AEAUSA
Nkotanyi Fleury wamamaye
mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya Gatatu
TANGA IGITECYEREZO