RFL
Kigali

Mashirika yahawe igikombe mu iserukiramuco i Karachi, umujyi utuwe na Miliyoni 20 muri Pakistan-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2024 11:50
0


Abasore n’inkumi babarizwa muri Mashirika Performing Arts and Media, bahawe igikombe cyihariye ‘Recognition Award’ nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye iserukiramuco rikomeye rizwi nka “World Culture” risanzwe ribera mu Mujyi wa Karachi mu gihugu cya Pakistan.



Bigaragaje imbere y’ibihumbi by’abantu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024. Ni ubwa mbere bari batamiriye muri kiriya gihugu, biturutse mu bufatanye abategura iserukiramuco ‘Ubumuntu’ bagiranye n’abategura ‘World Culture’.

Umubano wabo wagutse cyane muri Nyakanga na Kanama 2024, Ubwo binyuze muri Mashirika bateguraga iserukiramuco ‘Ubumuntu’ mu kwizihiza imyaka 10 bogeza ubumuntu ku Isi, ryabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Binyuze muri Mashariki hashinzwe itsinda ry’urubyiruko ryiswe ‘Generation 25’ rigizwe n’abasore n’inkumi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakina imikino inyuranye igaragaza uburyo Abanyarwanda bongeye kubana binyuze mu bumwe n’ubwiyunge.

Iri tsinda rya Generation 25 ribarizwamo abahanzi banyuranye barimo nka Peace Jolis na Lydia. Bari bamaze iminsi  babarizwa muri uriya Mujyi uzwi cyane muri Pakistan, kubera intambara zinyuranye zahabereye.

Karachi ni Umurwa Mukuru wa Pakistan, utuwe n’abantu barenga Miliyoni 20 ushingiye ku mibare itangwa na Banki y’Isi. Uri ku mwanya wa 12 ku Isi mu Mijyi minini ku Isi. Ni mu gihe muri rusange, Pakistan utuwe n’abaturage barenga Miliyoni 235.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Peace Jolis yavuze ko yishimiye gutaramira muri iki gihugu nubwo baririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko banyuzagamo bagasobanura mu zindi ndimi zatumye abantu babasha kumva neza ubutumwa.

Ati “Nishimye cyane birenze! Abantu nabo bishimye cyane. Ndabaririmbira mu rurimi batumva ariko ukabona bari kubyumva. Twataramye u Rwanda, byari ibintu byiza cyane.”

Iri serukiramuco ryahuje ibihugu bitandukanye byo ku Isi. Ryaranzwe n’ibitaramo by’abahanzi, ikinamico. Peace Jolis ati “Urebye ni uruvange rw’ubuhanzi bahurije hamwe, hari abantu b’abanyabugeni n’abandi bakora ibikorwa by’ubuhanzi. Ni iserukiramuco rero ryagutse.”

Iri serukiramuco ritegurwa n’umuryango Arts Council of Pakistan, rikitabirwa n’abahanzi barenga 450 baturuka mu bihugu bitadukanye byo ku Isi birenga 40.

Hope Azeda watangije Mashirika ari nayo itegura Ubumuntu Arts Festival, yabwiye InyaRwanda ko bacanye umucyo muri iri serukiramuco ryabereye muri Pakistan kandi ‘Kuri twe ni iby’agaciro cyane. Iyi niyo mpamvu y’imikino dutegura kugira ngo dusakaze amahoro n’icyizere mu bantu’.

Akomeza ati “Tubwira abantu ko nyuma y’ibyabaye, ibyakubaho byose, hari umucyo, ejo hazaza ni heza kuri wowe. Buriya kugira ngo habe umucyo ni uko umwijima uba uhise. Iyo ufite ubushake bw’imbaraga bwo gushaka amahoro urayabona, buriya iyo ushaka ikintu n’umutima wawe.”

Yavuze ko bakozwe ku mutima no gutaramira mu gihugu nka kiriya ‘ahabereye intambara zikomeye’. Ndetse mu kujya ahabereye iri serukiramuco bagiye baherekejwe n’inzego z’umutekano.

Ariko kandi ‘Kuba twabashije kubasangiza umukino ufite amateka y’u Rwanda, arimo guharanira amahoro, ubwiyunge, ubumwe, mbese dusize tuhateye imbuto kandi tuzi ko izera.”

Hope Azeda yavuze ko hari umugabo wo muri Turkiya wamubwiye ko “nyuma yo kubona uyu mukino yatumye imyumvire yanjye ku Rwanda ihinduka.”

Yavuze ko iyi mikino bakora binyuze mu itsinda ‘Generation 25’ ribarizwamo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, iba igamije kwerekana uko umuntu yarenga ikibi, agaharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Hope Azeda yavuze ko ibihumbi by’abantu babasabye kuzakomeza kugaruka muri Pakistan gukina uyu mukino. Bahuriye ku rubyiniro n’abantu bo mu bihugu bitandukanye barimo abo muri Afurika y’Epfo, Sri Lanka, Cosovo n’abandi.

Hope asobanura ko binyuze mu bihangano byabo bazakomeza guhamagarira abatuye Isi kwimakaza ubumuntu Uretse umukino bagaragaje muri iri serukiramuco, Hope Azeda yanatanze ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ubuhanzi, ikinamico n’ibindi.

Nyuma ya Pakistan, Mashirika bategerejwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu iserukiramuco “Renaissance Theater” rizaba ku wa 18 na tariki 19 Ukwakira 2024, rizahuza abantu banyuranye batuye mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, aherutse kuvuga ko biteguye gukomeza gutera inkunga iserukiramuco ‘Ubumuntu’ kandi ko bazajya batumira abahanzi banyuze muri iri serukiramuco. Ati “Turi kwizihiza imyaka itatu tumaze mu Rwanda, igihugu cyacu n’iki dufitanye ubuhahirane n’igihango.’

Abasore n’inkumi babarizwa muri ‘Mashirika’ bahawe igikombe cyihariye nyuma yo kwitwara neza mu iserukiramuco ‘World Culture’ ryabereye muri Pakistan

Hope Azeda washinze Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n’Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival yakira igihembo bahawe nyuma yo gukina umukino wakoze ku mitima ya benshi


Binyuze mu itsinda bise ‘Generation 25’, Mashirika yagaragarije abanya-Pakistan uko Abanyarwanda bongeye kunga ubumwe, kandi bagasakaza amahoro ku Isi hose


Mashirika ibarizwamo Peace Jolis yasangije abanya-Pakistan uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi



Iri Serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Karachi, uzwi cyane ku Isi binyuze mu ntambara zinyuranye zahabereye ndetse no kuba utuwe n’abantu barenga Miliyoni 20 Igikombe cyahawe 
Hope Azeda yahawe ishimwe ku bw'uruhare rwe mu gusakaza amahoro ku Isi no gutegura neza Mashirika
Mashirika yahawe igikombe ku bwo kwitwara neza muri iri serukiramuco bitabiriye ku nshuro ya mbere



Abanya-Pakistan n'abandi bitabiriye iri serukiramuco basabye ko Mashirika izongera kubataramira












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND