Abasore n’inkumi babarizwa muri Mashirika Performing Arts and Media, bahawe igikombe cyihariye ‘Recognition Award’ nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye iserukiramuco rikomeye rizwi nka “World Culture” risanzwe ribera mu Mujyi wa Karachi mu gihugu cya Pakistan.
Bigaragaje imbere y’ibihumbi
by’abantu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024. Ni ubwa mbere
bari batamiriye muri kiriya gihugu, biturutse mu bufatanye abategura
iserukiramuco ‘Ubumuntu’ bagiranye n’abategura ‘World Culture’.
Umubano wabo wagutse
cyane muri Nyakanga na Kanama 2024, Ubwo binyuze muri Mashirika bateguraga
iserukiramuco ‘Ubumuntu’ mu kwizihiza imyaka 10 bogeza ubumuntu ku Isi,
ryabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Binyuze muri Mashariki
hashinzwe itsinda ry’urubyiruko ryiswe ‘Generation 25’ rigizwe n’abasore n’inkumi
bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakina imikino inyuranye igaragaza
uburyo Abanyarwanda bongeye kubana binyuze mu bumwe n’ubwiyunge.
Iri tsinda rya Generation
25 ribarizwamo abahanzi banyuranye barimo nka Peace Jolis na Lydia. Bari bamaze
iminsi babarizwa muri uriya Mujyi uzwi cyane muri Pakistan, kubera
intambara zinyuranye zahabereye.
Karachi ni Umurwa Mukuru
wa Pakistan, utuwe n’abantu barenga Miliyoni 20 ushingiye ku mibare itangwa na
Banki y’Isi. Uri ku mwanya wa 12 ku Isi mu Mijyi minini ku Isi. Ni mu gihe muri
rusange, Pakistan utuwe n’abaturage barenga Miliyoni 235.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Peace Jolis yavuze ko yishimiye gutaramira muri iki gihugu nubwo
baririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko
banyuzagamo bagasobanura mu zindi ndimi zatumye abantu babasha kumva neza
ubutumwa.
Ati “Nishimye cyane
birenze! Abantu nabo bishimye cyane. Ndabaririmbira mu rurimi batumva ariko
ukabona bari kubyumva. Twataramye u Rwanda, byari ibintu byiza cyane.”
Iri serukiramuco ritegurwa
n’umuryango Arts Council of Pakistan, rikitabirwa n’abahanzi barenga 450
baturuka mu bihugu bitadukanye byo ku Isi birenga 40.
Hope Azeda watangije
Mashirika ari nayo itegura Ubumuntu Arts Festival, yabwiye InyaRwanda ko
bacanye umucyo muri iri serukiramuco ryabereye muri Pakistan kandi ‘Kuri twe ni
iby’agaciro cyane. Iyi niyo mpamvu y’imikino dutegura kugira ngo dusakaze
amahoro n’icyizere mu bantu’.
Akomeza ati “Tubwira
abantu ko nyuma y’ibyabaye, ibyakubaho byose, hari umucyo, ejo hazaza ni heza
kuri wowe. Buriya kugira ngo habe umucyo ni uko umwijima uba uhise. Iyo ufite
ubushake bw’imbaraga bwo gushaka amahoro urayabona, buriya iyo ushaka ikintu n’umutima
wawe.”
Yavuze ko bakozwe ku
mutima no gutaramira mu gihugu nka kiriya ‘ahabereye intambara zikomeye’.
Ndetse mu kujya ahabereye iri serukiramuco bagiye baherekejwe n’inzego z’umutekano.
Ariko kandi ‘Kuba
twabashije kubasangiza umukino ufite amateka y’u Rwanda, arimo guharanira
amahoro, ubwiyunge, ubumwe, mbese dusize tuhateye imbuto kandi tuzi ko izera.”
Hope Azeda yavuze ko hari
umugabo wo muri Turkiya wamubwiye ko “nyuma yo kubona uyu mukino yatumye
imyumvire yanjye ku Rwanda ihinduka.”
Yavuze ko iyi mikino
bakora binyuze mu itsinda ‘Generation 25’ ribarizwamo urubyiruko rwavutse nyuma
ya Jenoside, iba igamije kwerekana uko umuntu yarenga ikibi, agaharanira ubumwe
n’ubwiyunge.
Hope Azeda yavuze ko ibihumbi by’abantu babasabye kuzakomeza kugaruka muri Pakistan gukina uyu mukino. Bahuriye ku rubyiniro n’abantu bo mu bihugu bitandukanye barimo abo muri Afurika y’Epfo, Sri Lanka, Cosovo n’abandi.
Hope asobanura ko binyuze
mu bihangano byabo bazakomeza guhamagarira abatuye Isi kwimakaza ubumuntu Uretse
umukino bagaragaje muri iri serukiramuco, Hope Azeda yanatanze ibiganiro
byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ubuhanzi, ikinamico n’ibindi.
Nyuma ya Pakistan,
Mashirika bategerejwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu iserukiramuco “Renaissance
Theater” rizaba ku wa 18 na tariki 19 Ukwakira 2024, rizahuza abantu banyuranye
batuye mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.
Ambasaderi wa Pakistan mu
Rwanda, Naeem Ullah Khan, aherutse kuvuga ko biteguye gukomeza gutera inkunga
iserukiramuco ‘Ubumuntu’ kandi ko bazajya batumira abahanzi banyuze muri iri
serukiramuco. Ati “Turi kwizihiza imyaka itatu tumaze mu Rwanda, igihugu cyacu
n’iki dufitanye ubuhahirane n’igihango.’
Abasore n’inkumi
babarizwa muri ‘Mashirika’ bahawe igikombe cyihariye nyuma yo kwitwara neza mu
iserukiramuco ‘World Culture’ ryabereye muri Pakistan
Hope Azeda washinze
Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n’Umuyobozi wa
Ubumuntu Arts Festival yakira igihembo bahawe nyuma yo gukina umukino wakoze ku
mitima ya benshi
TANGA IGITECYEREZO