Nubwo imvura yakomeje kuba nyinshi ariko abantu ibyishimo n’umunezero ni byose, mu bihangano byuje ubutumwa by’abahanzi barimo Tonzi, Ben, Chryso Ndasingwa n'abandi, batangiye bashimisha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku isaha ya Saa Saba zuzuye abantu batari bake bari
bamaze kugera muri Stade Amahoro.
Saa Munani ni bwo umushyushyarugamba yateruye avuga ko abantu bagiye kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu mbyino.
Rwanda Shima Imana ya 2024, ifite umwihariko wo gushima
Imana ku byo igejeje ku Rwanda mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi muri Mata 1994.
Ibyishimo by’ababyinnyi byajyaniranaga n'iby’abakristo harimo
n’abagiye babasanga bagafatanya kubyinira Imana.
Imbyino zakurikiwe n’indirimbo ya mbere ya Rwanda Shima Imana Mass Choir irimo abahanzi batandukanye.
Batangiye basaba abitabiriye guhaguruka bagashima Imana kandi
ko hari impamvu zirenga ibihumbi zo kuririmbira Imana.
Nyuma abayobora iri sengesho bafashe uruvugiro
batangira bashimira Imana ku bwo kuba yararinze abanyarwanda n’abayobozi b’igihugu.
Maze indirimbo zirimo ‘Hariho Impamvu’ zirushaho
guhembura ibihumbi by’abantu bateraniye muri Stade Amahoro.
Abahanzi batandukanye bakomeje kwakuranwa barimo Tonzi, Ben, Prosper Nkomezi, Gabby Kamanzi na Chryso Ndasingwa.
TANGA IGITECYEREZO