Kigali

Spice Diana yahishuye uko yanze kuryamana na Diamond Platnumz

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/09/2024 12:06
1


Hashize igihe abakunzi b’umuziki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bategereje indirimbo ya Spice Diana na Diamond Platnumz, gusa amaso yaheze mu kirere ibintu uyu muhanzikazi yasobanuye.



Mu 2021, Spice Diana yatangiye kuba umuntu wa hafi wa WCB Wasafi byanavuyemo indirimbo uyu muhanzikazi yakoranye na Zuchu yitwa ‘Upendo’.

Ibyo byatumye ingendo Spice Diana yagiriraga muri Tanzania zigenda zirushaho kwiyongera, mu 2023 atangaza ko hari indirimbo yakoranye na Diamond.

Kugera n’ubu ariko hakaba nta n'imwe irasohoka, mu kiganiro kimwe uyu mukobwa yatangaje ko ari kwegeranya ubushobozi kuko bihenze.

Ati”Dufitanye indirimbo zirenze imwe, dufitanye indirimbo nyinshi ariko bisaba amafaranga menshi kubasha gukora amashusho ari ku rwego rwe.”

Yongeraho ati”Yakoranye indirimbo na Jaso Derulo ariko amafaranga yashoyemo hano nta nubwo tujya tuyinjiza. Iyo aje gukorera igitaramo hano bamwishyura ibihumbi 100 by’amadorali, sindayishyurwa na rimwe hano muri Uganda.”

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko gukorana amashusho y’indirimbo na Diamond bisaba byibuze ibihumbi 50 by’amadorali gusa ariko Diamond yifuje ko banaryamana bakaba bayikorera ubuntu.

Spice Diana atajya akozwe iyo ngingo yahisemo kuyashaka ibintu bikaba ibishingiye ku bucuruzi bitari umubiri.Umubano wa Spice Diana na Wasafi ya Diamond Platnumz umaze igihe ushinze imiziSpice Diana yagaragaje ko hashize igihe we na Diamond Platnumz bakoranye indirimbo zakabaye zarasohotse iyo baryamana ariko uyu muhanzikazi yabyanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niwamanya gerard2 months ago
    Wam gwariko muwalawafe ucn mak ur bssines very wello when utak tim2 enjoy and tak tim 4 joa cool



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND