Kaminuza ya RP-Karongi College iherereye mu Burengerazuba bw'u Rwanda, niyo yaje ku isonga, ihiga izindi zigera kuri 28 mu gufasha abanyeshuri kwitegura neza amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.
Nyuma yo gusesengura
ndetse no gukurikirana imyiteguro y'amarushanwa ya Kaminuza 28 ziyandikishije,
Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwagaragaje ko Kaminuza ya RP-Karongi College
ariyo yahize izindi mu gufasha abanyeshuri kubona ibitabo bihagije bifashisha
bimakaza umuco wo gusoma ibitabo, kandi ibyo bitabo bakazabibazwaho ibibazo.
Iyi Kaminuza yahize izindi ibikesha kuba yaratanze urutonde rw'abanyeshuri benshi, aho abarenga 50 bitabiriye amarushanwa. RP-Karongi kandi, yanateguye abarimu bafasha abanyeshuri kwitegura neza amarushanwa. Si ibyo gusa, kuko banaguze ibitabo bihagije bizafasha abanyeshuri, aho buri munyeshuri wese uri mu marushanwa yaguriwe igitabo kimufasha mu myiteguro.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuyobozi wa RP-Karongi College, Ingabire Dominique yatangaje ko ibanga nta rindi ari 'urukundo rw'abana b'u Rwanda kuko turahamagarirwa kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho twibaza ko kuba umuntu yasoma hari icyo yunguka.'
Yakomeje agira ati: "Kuba rero twari tubonye amahirwe yo kwitabira amarushanwa, ni amahirwe twumva ko ari byiza ko ugiye kwitabira agira n'igikoresho nk'uko umuhinzi ajyana isuka mu murima."
Uyu muyobozi yavuze ko kuba ibi bitabo biri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, ari ikintu cyiza kuko ari ingenzi cyane ko ku bumenyi busanzwe batanga hiyongeraho n'indagagaciro z'umuco Nyarwanda.
Yashimangiye ko bageze kure imyiteguro y'aya marushanwa, agira inama abandi bayobozi ba za Kaminuza gushyira imbaraga mu muco wo gusoma, bakihatira kugura ibitabo ku bwinshi kuko ari ho habitse ubumenyi.
Ati: "U Rwanda rukatarije kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi ubumenyi nta handi tuzabukura usibye mu bitabo no gusoma. Urubyiruko rwacu ndumva ari byiza ko twebwe abakuru twarufasha kubona ibikenewe, kugira ngo rubashe kugera ku ntego kuko abakiri bato nirwo Rwanda rw'ejo, ni bo bazarwubaka twe nitumara kugenda tuvamo."
Biteganijwe ko mu muhango
wo guhemba Indashyikirwa 20 zahize abandi mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu
uzaba kuwa 27 Gashyantare 2025, aribwo Umuyobozi Mukuru wa RP-Karongi College
azashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe, umudari wa zahabu ndetse n'igikombe cya
Bronze.
Urugaga rw’Abanditsi mu
Rwanda, RWF (Rwanda Writers Federation) rufatanyije n’Umuryango Uharanira
ukwigenga kwa Afurika, Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, ni bo bateguye
aya marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za kaminuza
zo mu Rwanda ari kuba ku nshuro ya gatatu.
Ni amarushanwa agamije
gufasha abanyeshuri kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo hibandwa cyane
ku bitoza ishyaka ry’u Rwanda na Afurika no kuzamura ubukungu bushingiye ku
bumenyi.
Umuyobozi w’Urugaga
rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko bafatanya na PAM-Rwanda
gutegura aya marushanwa bashingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda wasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwimakaza umuco wo
kwiyandikira amateka.
Umwihariko w’iki cyiciro
cy’amarushanwa 2024-2025, ni uko azakorwa mu ndimi ebyiri, aho abarushanwa
bazajya bihitiramo ururimi babazwamo hagati y’Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Biteganijwe ko kandi kaminuza zose zizitabira zizahabwa ibihembo.
Umuyobozi wa RP-Karongi College, Ingabire Dominique yavuze ko intambwe bateye igamije gushyigikira u Rwanda rwiza rw'ejo hazaza
TANGA IGITECYEREZO